Rwanda : Ikipe ya« Rayon Sport » itsinze « Onze Créateur » yo muri Mali mpaga idakinnye!
Amakuru «veritasinfo» ikesha radiyo «BBC Gahuza», aremeza ko umukino wagombaga guhuza ikipe ya « Rayon Sport » yo mu Rwanda n’ikipe ya «Onze Créateur» yo mu gihugu cya Mali utakibaye. Uwo mukino wari uteganyijwe kubera i Kigali. Impamvu itumye uwo mukino utaba, ni uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi «FIFA» ryahagaritse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo mu gihugu cya Mali (FEMAFOOT)».
Itangazo ry’ishyirahamwe ry’umupira w ‘amaguru muri Afurika CAF rigira riti : «Tumaze kumenyeshwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo mu gihugu cya Mali ryahagaritswe mu bikorwa byose birebana n’umupira w’amaguru. Kubera iyo mpamvu, amakipe y’umupira w’amaguru yo mu gihugu cya Mali ntiyemerewe kujya mu marushanwa y’umupira w’amaguru yateguwe na CAF, ayo marushanwa akaba ateganyije gukomeza mu mpera z’iki cyumweru. Imikino ifite nimero 44 na 64 irahagaritswe, bityo amakipe ya El Masry yo mu gihugu cya Misiri na Rayon Sport yo mu Rwanda, akaba yemerewe gukomeza irushanwa mu cyiciro gikurikiraho ».

Ubusanzwe ntabwo FIFA yemera ko leta z’ibihugu zivanga mu mikorere y’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ari mu bihugu ziyobora. Mu itangazo FIFA yatanze yagize iti : « Iki cyemezo kizakurwaho ari uko ministre wa Siporo muri Mali yisubiyeho agakuraho ibyemezo yafashe ku ishyirahamwe rya FEMAFOOT. Ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu cya Mali kimwe n’andi makipe yo muri icyo gihugu ntibyemerewe kujya mu marushanwa mpuzamahanga ».
Veritasinfo.