M23: Itsinda ry’impuguke za CIRGL ziri muri Uganda
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 28 Gashyantare 2017, itsinda ry’impuguke z’umuryango wa CIRGL (Conférence internationale pour la région des Grands Lacs) rishinzwe kugenzura imitwe yitwaje intwaro ishobora gufashwa na kimwe mu bihugu bituranye kujya guhungabanya umutekano mu kindi gihugu, ryatangiye uruzinduko mu gihugu cya Uganda. Izo mpuguke za CIRGL zifite gahunda yo kumenya niba leta ya Uganda ishobora kugenzura neza ibikorwa by’abahoze ari abarwanyi ba M23 bacumbikiwe mu nkambi iri i Mbarara muri Uganda, abo barwanyi ba M23 bacumbikiwe muri iyo nkambi bagera kuri 40.
Mu cyumweru gishize, nibwo ingabo za Congo FARDC zashoboye kwirukana abo barwanyi ba M23 mu mirwano yabahanganishije n’ingabo za Congo yabereye ku mu sozi wa Songa uri mu karere ka Rutshuru (Kivu y’amajyaruguru) bahungira mu gihugu cya Uganda. Icyo gihugu cya Uganda, kikaba gicumbikiye abayobozi b’abarwanyi b’umutwe wa M23 kuva batsindwa urugamba rwa gisilikare n’ingabo za Congo FARDC zifatanyije n’iza Loni Monusco mu mwaka w’2013.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’umuryango wa CIRGL dukesha radio Okapi, yemeza ko iryo tsinda ry’impuguke riherutse mu bundi butumwa bwo kugenzura ibikorwa by’umutwe wa M23 mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare ; iryo tsinda rikaba ryaragiye mu turere twa: Kishobo,Bihanga, Nakivale muri Uganda, Ishasha na Bunagana ku ruhande rwa Congo; muri urwo ruzinduko, iryo tsinda rikaba ryarashoboye gusura abarwanyi ba M23 bacumbikiwe mu ikambi ya Kishobo ; abarwanyi ba M23 baba muri iyo nkambi bakaba bayobowe na Lit.Col Ndaambaje Nyangara alias Kipanga.
Muri uku kwezi kwa Gashyantare, habaye imirwano yahanganishije inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo mu karere ka Rutshuru. Uwo mutwe wa M23 ukaba waratangaje ko abahoze ari abarwanyi bawo batashye mu mahoro mu gihugu cyabo cya Congo, ingabo za Congo zigahita zibagabaho igitero. Leta ya Congo ikaba isanga, imvugo y’abayobozi b’umutwe wa M23 ibashinja ko bagabye igitero ku butaka bwa Congo. Umuhuzabikorwa w’umuryango uharanira amahoro, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu CEPADHO Bwana Omar Kavota, arahamagarira perezida wa Congo Joséph Kabila, kwitabaza umuryango wabibumbye ONU, kimwe n’indi miryango irimo UA, CIRGL na SADC gukomanyiriza leta ya Uganda n’iy’u Rwanda bikomeje guha inkunga umutwe wa M23 mu guhungabanya umutekano w’igihugu cya Congo.
Source : radiookapi.net