Congo: Bwana Etienne TSHISEKEDI wamaze igihe kirekire arwanya ubutegetsi kuva kubwa Mobutu yitabye Imana!

Publié le par veritas

Bwana Etienne Tshisekedi

Bwana Etienne Tshisekedi

Bwana Etienne Tshisekedi uzwi nk'umunyafurika wa mbere wamaze igihe kirekire arwanya ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , yitabye Imana kuri uyu wa gatatu taliki ya 01 Gashyantare 2017; aguye mu gihugu cy'Ububiligi.

Bwana Etienne Tshisekedi yazanywe mu mujyi wa Buruseli mu Bubuligi arembye cyane kuri uyu wa kabili taliki ya 31 Mutarama 2017 avuye i Kinshasa kugira ngo akorerwe isuzumwa ry'ubuzima bwe. Aya makuru yo kuzanwa mu Bubiligi kwa Tshisekedi akaba yemezwa n'umwe mu bayobozi bakuru b'ishyaka rya Tshisekedi utarashatse kwivuga amazina.

Bwana Etienne Tshisekedi yari umuyobozi w'ishyaka rya UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social). Mu biganiro byo kuziba icyuho cy'ubuyobozi muri Congo, nyuma y'aho Kabila arangirije manda ye akanga kurekura ubuyobozi, Tshisekedi yari yaratorewe kuzayobora akanama gashinzwe kureba ko amasezerano y'ubuyobozi bw'inzibacyuho ashyirwa mu bikorwa kugeza amatora abaye muri icyo gihugu!

Bwana Etienne Tshisekedi yitabye Imana afite imyaka 84, asize igihugu cya Congo kiri mu gihirahiro cya politiki n'ibitero by'umutwe wa M23 byongeye kwibasira uburasirazuba bwa Congo.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Aya makuru tuyakesha rtbf.be
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P
Pourquoi les politiciens africains préfèrent venir mourir dans les hôpitaux bruxellois?
http://jukace1.blogspot.com
Répondre
N
Nkunze uvuze ko hasigaye Rukokoma nyuma ya Tshisekedi! Ariko byanteye kwibaza byinshi kuri Rukokoma! Ese Rukokoma natabaruka tuzamushinja ko yashyigikiye ubutegetsi bwa nde cyangwa yakoranye n'ubutegetsi bwa nde? Kubwa Habyarimana Rukokoma ntiyigeze ajya muri guverinema ya Habyarima ngo tuvuge ko yikuye ahashyudhye! Kubwa Kagame bakoranye umwaka umwe wa mbere gusa! Abakunzi ba Habyarimana bashinja Rukokoma ko yarwanyije ubutegetsi bwe kubera ko ari umunyenduga akaba n'umukwe wa Kayibanda, bityo akaba yarashakaga ubutegetsi ngo ahorere abanyenduga Habyarimana yamariye ku icumu!

Abashyigikiye Kagame nabo bagashinja Rukokoma ko yarwanyije ubutegetsi bwe kuko ari umuhutu akaba n'umukwe wa Kayibanda washyizeho PARMEHUTU yazanye repubulika igakuraho cyami yari ingoma y'abatutsi!

Namwe nimumbwire, Kuri izo mpande zombi, amateka azashinja Rukokoma ko yakoranye n'uruhe ruhande?

Nibarizaga gusa ntihagire untera amacumu!
Répondre
N
Mubyukuli Rukokoma , niba agira abana numugore cg abavandimwe , bajya kumusuzumisha kubaganga nka 3 batandukanye !!! kuko ashobora kuba ifite uburwayi bwihaliye abahanga bazakoraho ubushakashatsi bikazafasha abatuye isi !!! mugihe kizaza !!!njye duhuye NABUBAZA NTI : UKUNDA IKI , WUMVA WABA IKI ?? WUMVA UZABA IKI ??? WAKOZE IKI ??? WAGOREYE NDE ??? UTEGANYA GUKORA IKI ???

mubyukuli buli bibazo byose ndetse byaba na byinshi ... UYU RUKOKOMA MUVUGA NOW IS FINISHED !!! 99% YES IS A LEAVING DEAD MAN !!!

NAHO UBAZA IMYANYA WE ASHOBORA KUBA AVUTSE JUST YESTERDAY !!

1 YAYOBOYE IKIGO CYALI KIMWE RUKUMBI GISHINZWE UBWIKOREZI !!!
UMUHAKARA WE WARUTAGA UWA BA MINISTERS !!!
2. YABAYE PRIME NISTER IN ARUSHA CONVENTIONS CG AMASEZERANO
YIYANDIKISHA MUMASEZERANO as if he will cg azabaho ubuziraherezo !!!
ntawamushutse ahubwo yaravuze ati !!! : MUSHYIREMO IZINA RYANJYE
SHAME ON KUBASHYIKIRANAGANA NAWE CG KUBASINYANYE !!!
3, RUKOKOMA muli leta yubumwe RPF NABANYARWANDA MUHISEMO NGO
NGO ABE UMUKUERU WA GUVERINOMA !!! oh my God !!!

Iyo guverinoma yayiyoboye ate kuva ryali kugeza ryali ??? yakoreye iki abanyarwanda nigihugu muli rusange as PRIME MINISTER !!! TO RUN WAY
is a sign of failure

a really politicization fight for his people !! to the end he /she doesn't run away or disappoint his supporters.
D
Duhuze imvugo duhamye ingiro by Padiri Mutarambirwa
https://www.youtube.com/watch?v=F92sfgWakHw
Répondre
S
Hasigaye cya Rukokoma, ubundi ibisahiranda byose byahoraga bishishikajwe n'inyungu zabyo bwite bikaba bivuye mu nzira.
Tshisekedi nawe yagize uruhare runini mu gutsimbataza ubutegetsi bw'inyenzi muri congo kubera ruswa no gushimishwa no kuzuza igifu cye gusa.
Répondre
K
banyekongo barashira nibatamenya iby'amarozi yateye muri great lakes. ntibazi ko hano iwacu nta muyobozi ugipfa kujya mu kabari cg umucuruxi ukomeye. ibyo kwicisha imbunda ninkota babikora nka option z naho ubundi utubari twose, hotel zose zibamo ba bahungu nabakobwa amarozi yumiye ku mifuko yabo. uribeshya ukagira aho werekera ukanywa akahuri kenyege baraguhitana nturwara kabiri. bucya wishwe numutima; impyiko.....
Buriya rero ndagira mbabwire ko twe nabakundaga ka brochettes barambitse. ugashaka agura ibikoresho byose akakarira iwe. ahantu bitereye ubwoba nuko na babandi bagenda bareba amazuru bavuga ngo aka ni akacu ntacyo cyangwa ngo iki gi serveur ntacyo cyantwara ni cyene wacu nibo bashira. niba rero na kabila bamwigishije abanyekongo bararangiza inzibacyuho bose bashize! erega abasenga bazasengere ibiyaga bigari, twigeze kera tubwirwa ngo abadayimoni barahazamukiye bavuye ikuzimu ariko ntawigeze atubwira ko basubiyeyo! ubu ni ugucunga izamu imikino na za wararaye mukabireka.
Répondre
I
Umwanya bali bamuhaye basoza imishyikirano hagati ya Kabila n'abamurwanya ntiwali kumusiga amahoro kubera ubutagondwa bwe. Niyigendere.
Répondre
N
Abarozi bo muri Great lakes baramuhitanye! harya ngo ntamwuga udakiza? Aba badayimoni baragashyize.
Répondre