Congo: Bwana Etienne TSHISEKEDI wamaze igihe kirekire arwanya ubutegetsi kuva kubwa Mobutu yitabye Imana!
Bwana Etienne Tshisekedi uzwi nk'umunyafurika wa mbere wamaze igihe kirekire arwanya ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , yitabye Imana kuri uyu wa gatatu taliki ya 01 Gashyantare 2017; aguye mu gihugu cy'Ububiligi.
Bwana Etienne Tshisekedi yazanywe mu mujyi wa Buruseli mu Bubuligi arembye cyane kuri uyu wa kabili taliki ya 31 Mutarama 2017 avuye i Kinshasa kugira ngo akorerwe isuzumwa ry'ubuzima bwe. Aya makuru yo kuzanwa mu Bubiligi kwa Tshisekedi akaba yemezwa n'umwe mu bayobozi bakuru b'ishyaka rya Tshisekedi utarashatse kwivuga amazina.
Bwana Etienne Tshisekedi yari umuyobozi w'ishyaka rya UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social). Mu biganiro byo kuziba icyuho cy'ubuyobozi muri Congo, nyuma y'aho Kabila arangirije manda ye akanga kurekura ubuyobozi, Tshisekedi yari yaratorewe kuzayobora akanama gashinzwe kureba ko amasezerano y'ubuyobozi bw'inzibacyuho ashyirwa mu bikorwa kugeza amatora abaye muri icyo gihugu!
Bwana Etienne Tshisekedi yitabye Imana afite imyaka 84, asize igihugu cya Congo kiri mu gihirahiro cya politiki n'ibitero by'umutwe wa M23 byongeye kwibasira uburasirazuba bwa Congo.
Imana imuhe iruhuko ridashira.
Aya makuru tuyakesha rtbf.be