Afurika : Umuyaga uri guhuha abayobozi b’ibihugu bikomeye ku isi, amaherezo buracya wageze no ku bayobozi b’ibihugu by’Afurika !
[Arongera abwira rubanda ati : «iyo mubonye igicu giturutse iburengerazuba, muhita muvuga muti : imvura iraza kugwa, kandi bikaba. Niyo mubonye umuyaga uhushye uturutse mu majyepfo, muravuga muti : Haraza kuba ubushyuhe, kandi bikaba. Mwa ndyarya mwe musobanukirwa n’ibyo munsi n’ibyo mu kirere, ni iki gituma mudasobanukirwa n’iby’iki gihe ? Kuki mutabona ubwanyu icyo mukwiye gukora ?» (Luka 12,54-57).]
Iri jambo riri muri « Bibiriya », rikangura abantu basinziriye bibwira ko imihindagurikire iri kuba hirya no hino ku isi mu buyobozi bw’ibihugu bikomeye itabareba ! Nyamara amaherezo, impinduka z’ubuyobozi ziri kuba mu bihugu bikomeye byo ku mugabe w’Uburayi n’Amerika ziraganisha ku mihindagukire y’ubuyobozi mu bihugu byinshi by’Afurika. Iyo mihindagurikire izagira ingaruka zikomeye kubatuye umugabane w’Afurika, izo mpinduka zishobora kuba mbi cyangwa nziza, byose bikaba bizaterwa n’uko abanyafurika bazabyitwaramo. « Veritasinfo » ikaba itanga impuruza kubayoborwa n’abayobora muri Afurika bagomba kwitegura impinduka zihuse zigomba kuba mu miyoborere y’ibihugu byabo byanze bikunze, ntimuzavuge ko mwatunguwe!

Mu gihugu cy’Ubudage, Madame Angel Merkel nawe aragerwa amajanja, mu Butaliyani habaye impinduka, muri Espanye naho hari umuyaga wo gukura ku butegetsi abayobozi b’amashyaka akomeye muri icyo gihugu, muri Politigal naho hari impinduka, mu Buholandi, ishyaka rirwanya abimukira muri icyo gihugu rishobora gufata ubuyobozi bw’igihugu, Ubwongereza ho ni ibindi bindi kuko uretse impinduka mu buyobozi bukuru bwabwo, icyo gihugu kikuye ku bindi bigize «umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE)» kandi zimwe muri leta zigize Ubwongereza zikaba zishaka kuba ibihugu byigenga bikitandukanya n’ubwongereza kubera icyo kibazo cyo kwikura mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi…!
Turamutse dusobanuye impamvu ziri gutera abaturage b’ibihugu bikomeye kwanga abayobozi bari basanzweho, twakandika ibitabo byinshi; ariko mu ncamake, twababwira ko abaturage b’ibyo bihugu badashimishijwe na gato n’imikorere y’ubuyobozi buriho (système) mu bihugu byabo. Abaturage b’ibihugu bikomeye kandi bafite ubwoba bw’uko ikoranabuhanga ryahinduye isi nk’umudugudu, bityo bakaba bafite ubwoba ko bashobora kuzakena bakanganya ubushobozi n’abandi baturage batuye indi migabane ndetse bakaba bafite ubwoba bw’uko abimukira bavuye hirya no hino ku isi bakaza gutura mu bihugu byabo bashobora kuzabategeka, bitewe n’uko abo bimukira bari kugenda barushaho kuba benshi mu bihugu byabo! Izo akaba ari zimwe mu mpamvu zikomeye ziri gutuma abaturage b’ibyo bihugu bari gusezerera abayobozi n’ubuyobozi byari bisanzwe mu bihugu byabo !
Abayobozi muri Afurika bararye bari menge !

Leta y’igihugu cy’Ubutaliya yatangiye ibiganiro n’igihugu cy’Uburusiya kugira ngo perezida Vladimir Putine ashobore gufasha leta y’Ubutaliyani kugaba igitero cya gisilikare ku gihugu cya Libiya. Nyuma y’aho Ubufaransa, Ubwongereza n’Amerika byiciye Kadafi, muri Libiya havutse akavuyo gakomeye mu buyobozi bw’icyo gihugu ; bitewe n’ako kavuyo, abimukira benshi b’abanyafurika bashobora kwishora mu nyanja bagahungira ku mugabane w’Uburayi banyuze mu Butaliyani! Ubutaliyani bukaba buvuga ko budafite ubushobozi bwa gisilikare nk’ubw’igihugu cy’Ubufaransa cyagabye igitero cyonyine mu gihugu cya Mali kandi n’Amerika (USA) ikaba yaratereranye Ubutaliyani mu kugarura umutekano mu nyanja ya Mediterane, akaba ariyo mpamvu, Ubutaliyani bwitabaje abarusiya ngo babufashe kugaba igitero muri Libiya cyo guhagarika impunzi zinyura muri icyo gihugu zerekeza ku mugabane w’Uburayi !
Iki cyemezo cy’Ubutaliya kiraca amarenga ko n’ibindi bihugu byinshi byo muri Afurika bizagabwaho ibitero kugira ngo abimukira babikomokamo bashobore kubisubiramo kandi ntihashobore kugira abandi banyafurika bakomeza guhunga kubera imiyoborere mibi y’ibihugu byabo! Iyo uteze amatwi imvugo y’abafaransa bafite inkomoko muri Afurika muri ibi bihe by’amatora ari gutegurwa mu Bufaransa, usanga abo bafaransa bahuje imyumvire na Trump. Urugero rubyerekana neza n’imvugo umufaransakazi ukomoka muri Congo yabwiye bafaransa bari kumwe mu modoka zitwara abagenzi zigendera munsi y’ubutaka i Paris (métro), kubyerekeranye n’amatora yo mu Bufaransa, uwo mutegarugori yaje kunganirwa n’umugabo nawe ufite inkomoko muri Afurika ; mu ijwi riranguruye uwo mufaransakazi ukomoka muri Congo yagize ati :

Ni abategetsi b’abafaransa bakwiza iterabwoba muri Afurika, ibyo bikaba byaraduciye intege, kuko twari tuzi ko igihugu cy’Ubufaransa gifata neza abagihungiyeho kandi kikaba igihugu kirengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu ; nize amashuri yanjye yose hano mu Bufaransa, nkaba mbishimira cyane Ubufaransa akaba ariyo mpamvu ngomba kwitangira Ubufaransa, ariko se ni iki Ubufaransa bwo bumpa ? Biratangaje kubona Ubufaransa bumpa inyiturano yo gushyigikira abanyagitugu muri Afurika. Ese ibyo bubikorera iki ? Ibyo bubikorera ko abo banyagitugu bo muri Afurika bashinzwe kurengera inyungu z’abayobozi b’abafaransa !! Abo banyagitugu babasahurira umutungo w’Afurika, bagahonyora abanyafurika ! Nyamara, ubutaka bw’Afurika bwahawe umugisha n’Imana, ariko iyo Afurika ikaba yarabaye inka ikamira abanyaburayi! Abanyafurika nibo bakene bari ku isi, nyamara ni Afurika igaburira abanyaburayi !
Ubufaransa ntibucukurwamo peteroli, nyamara peteroli bukoresha yose iva muri Afurika kandi abaturage b’Afurika batabona amazi yo kunywa, nta mashanyarazi bagira, abana b’abanyafurika bigira kwandika ku butaka, ntabwo ubwo buzima abantu bashobora gukomeza kububamo gutyo, ntawabyihanganira! Ubu dufite intwaro ikomeye cyane y’ikarita yo gutorara, nk’uko twirukanye Sarkozy, ndabibijeje na Manuel Valls tuzamwirukana, François Fillon ntazigera atorwa na rimwe byose ndabibijeje, ndabashimiye cyane »]
Ibyo uyu mufaransakazi ufite inkomoko yo muri Congo avuga, nibyo abimukira benshi bari ku mugabane w’Uburayi batekereza. Kugira ngo abazungu bishime kandi bagaragaze ko impinduka mu buyobozi yabagezeho, ni uko abayobozi bashya batowe basabwa kuzakemura kuburyo budasubirwaho ikibazo cy’abimukira bava mu bihugu by’Afurika bajya mu Burayi. Ubuyobozi busanzwe mu bihugu bikomeye usanga buha intwaro ndetse n’amafaranga abayobozi b’ibihugu by’Afurika kugira ngo babone uko bica abaturage bayobora maze bikwizeho umutungo wabo nyuma yo kugemurira abazungu babashyizeho umutungo kamere w’Afurika. Abayobozi b’Afurika bica abaturage batuma abturage bacitse ku icumu ry’ubwo bwicanyi bagahungira iburayi. Iyo mikorere ikaba igomba guhagarara muri Afurika kuko abaturage b’iburayi bayirambiwe!

Nta muntu numwe wishimira kuba mu mahanga, nta muntu numwe wishimira ko avangurwa cyangwa ko afatwa nk’umucakara, niba abanyaburayi batabishaka n’abimukira baba iburayi bakaba ariko babyumva, igihe kirageze ko imiyoborere muri Afurika ihinduka ! Aho bukera, umuyaga uri guhuha Uburayi n’Amerika uragera no muri Afurika !
«Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru! »
Ubwanditsi