USA : Nta yindi nzira yatuma Afurika iva mu bujiji, uretse kongera kuyikoloniza ! (Donald Trump).
Kuri uyu wa kane taliki ya 01/12/2016, Donald Trump uherutse gutorerwa kuba perezida w’igihugu cya mbere k’igihangange ku isi cya leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA), yakoreye uruzinduko mu karere ka Nebraska. Muri urwo rugendo, Donald Trump yavuze ko ntayindi nzira ihari kugirango Afurika ishobore kujijuka (maturité) uretse ko igomba kongera gukolonizwa ! Trump yavuze ko abaturage b’abanyafurika bagizwe abacakara mu bihugu byabo, nyamara abo baturage bakaba bahora baririmba ko bafite ubwigenge!
Umunyamakuru ukomoka mu gihugu cy’Afurika y’epfo, yabajije Trump niba abakuru b’ibihugu by’Afurika bafite ukuri ko kuvuga ko bagomba kwikura mu masezerano yashyizeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI ruri i La Haye mu gihugu cy’Ubuholandi. Mu gusubiza icyo kibazo,Perezida Donald Trump yagize ati :
«Biteye isoni, kumva abakuru b’ibihugu by’Afurika bashakisha uburyo bwo kwikura mu masezerano agenga urukiko mpanabyaha mpuzamahanga CPI. Ku bwanjye, abo bayobozi barashaka kugira uburenganzira busesuye bwo guhonyora abakene bo mu bihugu bayobora, bizeye ko nta muntu numwe ushobora kubibabaza. Ndatekereza ko ntayindi nzira ishoboka yo gukura Afurika mu bujiji ; ku bwanjye Afurika igomba kongera gukolonizwa, bitewe n’uko abanyafurika babayeho mu bucakara.
Reba nawe uburyo abayobozi b’ibihugu by’Afurika bahindura itegeko nshinga ku nyungu zabo, kugira ngo bakomeze kwigundiriza k’ubuyobozi kugeza babuguyeho. Bose ni abanyenda nini, ntabwo bitaye ku nyungu z’abaturage na gato. Birantangaza iyo mbona bose bishyize hamwe bari kurwanya urukiko mpuzamahanga rwa CPI kandi badashobora kubona igisubizo kinyuze mu bwumvikane ku kaduruvayo kari mu Burundi ; mpita niyumvisha ko abo bayobozi nta kinyabupfura bagira kandi bakaba babuze umutima wa kimuntu.
Ntabwo bashobora gutanga urugero rwiza, ikintu kimwe kibashimisha : ni ukwigwizaho umutungo, baba bambuye abaturage bayobora b’abakene. Mbere yo gutekereza kuva mu rukiko mpuzamahanga rwa CPI, abo bayobozi bagomba kubanza kugarura amahoro i Burundi no mu bindi bihugu by’Afurika byazahajwe n’amakimbirane y’intambara, aho guhuriza imbaraga hamwe nk’ibirura bifite umugambi umwe wo kurya abakene ».
Iri jambo rya Donald Trump ku bayobozi b’Afurika ryakwiriye ku isi yose rinyuze mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye kandi abantu hafi ya bose barisomye bemeje ko rivuga ukuri ! Abasomyi ba veritasinfo, mwe muribona mute ?
Ubwanditsi