Rwanda : Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana ku buryo butunguranye !
/http%3A%2F%2Frwandaeye.com%2Fwp-content%2Fuploads%2F2016%2F10%2Fmucyo-3.jpg)
Bwana Bernard Makuza umuyobozi wa sena, yatangarije itangazamakuru ko Jean de Dieu Mucyo yari muzima, ko ntaburwayi yari afite ahubwo akaba yari afite imbaraga nyinshi muri iyi minsi zatumaga akora akazi ke nta nkomyi. Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana afite imyaka hafi 55, kuko yavutse taliki ya 07 Ukuboza 1961. Jean de Dieu Mucyo arazwi cyane mu Rwanda no mu mahanga kubera imirimo ikomeye yakoze mu gihugu haba mu rwego rwa gisilikare n’urwa politiki.
Mu kwezi kwa Mata 1994, Jean de Dieu Mucyo yahungiye muri Hôtel Milles collines, akaba ariho yarokokeye. FPR Inkotanyi ikimara gufata umujyi wa Kigali, Jean de Dieu Mucyo yahise yinjira mu gisilikare cya FPR mu mwaka w’1994. Mu mpera z’uwo mwaka nibwo Jean de Dieu Mucyo yageze i Nyanza muri Butare aho avuka ayoboye itsinda ry’abasilikare b’inkotanyi. Abaturage bo mu karere avukamo bemeza ko Jean de Dieu Mucyo yategetse abasilikare yari ayoboye kwica abahutu bose bo ku musozi avukaho mu rwego rwo guhorera abatutsi bari batuye muri ako karere bishwe n’interahamwe !
Kubera ubutwari yagaragaje kurugamba mu gihe gito yari yinjiye mu gisilikare kandi ari n’umunyabwenge, FPR Inkotanyi yazamuye vuba cyane Jean de Dieu Mucyo mu mapeti ya gisilikare no mu nzego zo hejuru z’ubuyobozi bw’igihugu kuburyo yakomatanyije imirimo 3 icyarimwe ! Mu mwaka w’1995, Jean de Dieu Mucyo niwe wari ushinzwe kugenzura urwego rw’ubugenzacyaha (parquet) mu gihugu cyose abifatanya no kuba umucamanza wa gisilikare (conseil de guerre) ndetse akomeza no kuba umusilikare ufite ipeti rya Capitaine.
/http%3A%2F%2Fimages.sudouest.fr%2Fimages%2F2011%2F10%2F04%2Falain-juppe-photo-lionel-bonaventure_520280_460x306.jpg)
Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana yari senateri mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena avuye ku mwanya wo kuba « Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside ». Umuryango wa FPR Inkotanyi ukaba ubuze umuyoboke ukomeye wawubereye intwari mu bihe byinshi kandi binyuranye ! Imana imwakire mu bayo .
Ubwanditsi.