Ese aho intambara yo muri Siriya siyo igiye kuba ikimenyecyo cy’uko ubuhangange bw’Amerika (USA)burangiye ?
Hashize umwaka wose ingabo z’igihugu cy’Uburusiya zifatanyije n’ingabo za Siriya zirwana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya Perezida w’igihugu cya Siriya Bachar Al Assad. Ku italiki ya 30/09/2015 nibwo ingabo z’Uburusiya zagabye ibitero bya mbere kuri iyo mitwe iri muri Siriya.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 01/10/2016, ingabo za Siriya zifatanyije n’Uburusiya zatangiye kwigarurira uduce tumwe na tumwe twegeranye n’umujyi wa Alepo, utwo duce duherereye mu burasirazuba no mu majyepfo ya Alepo. Umujyi w’Alepo ukaba wagenzurwaga n’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Siriya ishyigikiwe n’Amerika.
Abarwanyi biyo mitwe irwanya ubutegetsi bwa Siriya bakaba baragotewe mu mujyi w’Alepo n’ingabo za Siriya zifashijwe n’Uburusiya, kandi bakaba bari kuraswaho ibisasu bikomeye cyane bitarigera bikoreshwa mu ntambara nimwe zabayeho ku isi kuva mu mwaka w’1945. Mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa abarwanyi bamaze kwicwa n’ingabo za Siriya n’Abarusiya bararenga 350; Siriya n'Uburusiya bakaba batangaje ko batiteguye guhagarika ibyo bitero nubwo biri guhitana abantu benshi! Amerika (USA) ndetse n’ibihugu by’iburayi bishyigikiye abo barwanyi bikaba byabuze ayo bicira n’ayo bimira, bikaba biri kwamagana Uburusiya gusa ariko nta kindi bishobora gukora kirenzeho!
Abanyepolitiki bahagarariye imitwe irwana muri Siriya batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bakoreye urugendo muri Amerika (USA) bagirana ikiganiro kirambuye na John Kerry ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’Amerika. Nk'uko tubikesha ikinyamakuru "le monde", abo banyepolitiki bo muri Siriya basabye Amerika (USA) ko yafasha abarwanyi babo mu ntambara barimo! Kuri icyo cyifuzo John Kerry yabakuriye inzira ku murima, ababwira ko igihugu cy’Amerika kitemererwa n’amategeko mpuzamahanga kujya kurwana muri Siriya, ngo kiretse Uburusiya nibwo bufite ubwo burenganzira kuko bwatumiwe na leta yemewe ya Siriya !
Kerry yabwiye abo banyepolitiki ko Amerika idashobora guha intwaro imitwe irwanya leta ya Siriya ngo kuko abarwanyi biyo mitwe bafatanya n’abarwanyi b’ibyihebe ngo kandi kwitandukanya nabo bikaba byarabananiye! Kerry yabwiye abo banyepolitiki ko ntacyo Amerika ishobora gukora mu ntambara yo muri Siriya ngo kiretse ari icyemezo gifashwe na ONU kandi ibyo ntibishoboka kuko Uburusiya bwaburizamo icyo cyemezo.
Kerry yagaragarije abo banyepolitiki ko perezida Obama atamuteye inkunga ihagije ya gisilikare ngo ingabo z’Amerika zishobore gushimangira ibyemezo yafataga mu bubanyi n’amahanga ku ntambara yo muri Siriya! John Kerry akaba yarabwiye abo banyepolitiki ko ntayandi mahitamo bafite uretse gufatanya na perezida wa Siriya barwanya maze bagakora leta y’inzicyuho; maze Amerika n’ibihugu by’iburayi bigafasha abaturage ba Siriya gukora amatora adafifitse kandi n’impunzi zigatora, abaturage ba Siriya akaba aribo birukana perezida Bachar Al Assad niba batamushaka! Abanyepolitiki batavuga rumwe na leta ya Siriya batandukanye na John Kerry bacitse intege kandi bihebye!
Perezida Putin w’Uburusiya yagaragaje ko ashyigikiye perezida wa Siriya, ibyo byatumye afata icyemezo cyo kohereza ingabo z’Uburusiya muri Siriya zo kumufasha kurwanya abanzi be. Imitwe irwanya perezida wa Siriya ikaba ishyigikiwe (mu magambo gusa) n’ibihugu bikomeye biyobowe n’Amerika n’Ubufaransa. Mu gihe ingabo za Siriya zakoreshaga imyuka y’uburozi (arme chimique en 2013) ku baturage bayivumbuyeho, Perezida w’Ubufaransa François Hollande yasabye perezida Obama gukuraho ku mbaraga perezida wa Siriya Bachar al-Assad. Perezida Obama yateye utwatsi icyo kifuzo cy’Ubufaransa ahubwo ahitamo gukorana n’Uburusiya basaba Siriya gutanga intwaro z’Uburozi Siriya ifite zigasenywa, ibyo akaba aribyo byakozwe n'ubwo Siriya yakomeje gukoresha izo ntwaro na nyuma y'uko ivuze ko zasenywe!
Abaturage bivumbuye ku butegetsi bwa Siriya ntabwo bashimye icyemezo Obama yafashe kuko ingabo za Siriya zakomeje kubarwanya ; Amerika yemereye abo baturage bari batangiye kwiremamo imitwe yo guhangana n’ingabo za Siriya intwaro ariko Amerika ntiyabikora. Bitewe ni uko Amerika yanze gutabara abo baturage bari bahanganye n’ingabo za Siriya, byabaye ngombwa ko abo baturage bitabaza abarwanyi b’intagondwa za kisilamu bavaga mu bihugu binyuranye nk’Afuganistani na Irak. Abo barwanyi nibo bafashe ibice byinshi by’igihugu cya Siriya ndetse batera no muri Irak bafatayo igice kinini k’icyo gihugu. Izo ntagondwa zimaze kubona ko zifite ubutaka bunini zigenzura, nibwo zahise zishinga leta y’intagondwa ya Kisilamu (EI).
Izo ntagondwa zimaze gushyiraho leta, nibwo Amerika n’ibihugu by’iburayi byagiye byabona ko ibintu bikomeye, nibwo byahagurukiraga kurwanya leta ya Kisilamu EI kandi n’intambara y’abarwanya leta ya Siriya nayo itararangira, icyo gihe ibintu byose byahise bihinduka isupu; Amerika n’ibihugu by’iburayi nk’Ubufaransa bikaba bidashobora gutandukanya abarwanyi b’ibyihebe n’abarwanyi batari ibyihebe muri Siriya kuko ibyo bihugu byatangiye kwita kri icyo kibazo bitinze ! Abaturage ba Siriya bakaba bafata intagondwa za kisilamu nk’intwari kuko zabatabaye zikabakiza ingabo za Siriya mu gihe bari baratereranywe n’Amerika n’ibihugu by’iburayi byabizezaga ubufasha bakabubura!
Igihugu cy’Uburusiya kimaze kubona ko akajagari muri Siriya kabaye kenshi nibwo kiyemeje gutabara perezida wa Siriya, aho ibintu bigeze, akaba ari uko ingabo za Siriya zifashijwe n’Uburusiya zishobora gutsinda intambara y’abayivumbuyeho. Kubera imyitwarire idahwitse y’Amerika n’abanyaburayi mu ntambara yo muri Siriya bizagorana cyane kugira ngo ibyo bihugu bizongere kugira ijambo muri Siriya, Irak na Afuganistan ndetse no mu bihugu by’abarabu muri rusange kuko ibyo bihugu byananiwe gufata ibyemezo nyabyo ngo bimenye uruhande biherereyemo kandi birufashe gutsinda intambara!
Abarwanya ubutegetsi bwa Siriya nabo bazagira amahirwe yo kurokoka intambara ntabwo bazacira akari urutega Amerika n'abanyaburayi kuko babatereranye! Muri macye Amerika ndetse n’ibihugu by'iburayi bikaba bitazongera kugira ijambo mu karere k’Aziya yo hagati kose! Abaturage na leta zo muri ibyo bihugu bizajya bifata abanyamerika ndetse n'abanyaburayi nk'abagambanyi! Ese aho ubuhangange bw’Amerika ntibuzaba buvuyeho, ahubwo Uburusiya n’Ubushinwa akaba aribyo bihugu by’ibihangange bizaba bitegeka isi ?
Ubwanditsi