Rwanda : Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rugomba gukurikirana abari kurasa ku mpunzi muri Kongo !
Publicité
ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA, ABANYAMAKURU, N’IMIRYANGO MPUZAMAHANGA
Dushingiye ku makuru yatangajwe ku italiki ya 12 Kamena 2016, n’uhagarariye impunzi muri kivu y’amajyaruguru, Bwana MUNYAKAZI Manassé, kubijyanye n’ukuraswa kw’impunzi z’abahutu b’abanyarwanda zitandukanije na FDLR, byabaye ku wa 11 Kamena 2016 saa 8:30 za mugitondo, mu bibaya no ku misozi iri hagati ya MWESO, KASHUGA, NYANZALE na KIKUKU muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bikozwe na jenerali Majoro Iyamuremye Gaston alias Byiringiro Victor,

Duhereye ku makuru yatangajwe n’ikinyamakuru Veritas Info cyandikirwa kuri internet ku ya 13 Kamena 2016, ajyanye n’ugutabaza kw’impunzi kubera ibitero byarimo kuzigabwaho;
Duhereye ku kiganiro (kiri k’umugereka w’iyo nkuru) umunyamakuru wa Radiyo Itahuka Bwana Serge NDAYIZEYE yagiranye n’umwe mu mpunzi ziri mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, Madamu Agnès AYINKAMIYE, ku italiki ya 11 Kamena 2016;
Duhereye no kuyandi makuru izindi mpunzi ziri mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ya Kongo zikomeje kutugezaho;
Turamenyesha abanyarwanda, abanyamakuru ndetse n’imiryango mpuzamahanga ibi bikurikira:
1.Twamaganye bikomeye Jenerali Majoro Iyamuremye Gaston alias Byiringiro Victor mugikorwa kigayitse cyo kwica impunzi yarashinzwe kurinda. Ibi ntaho bitaniye, n’ibyo leta ya Kigali itahwemye gukorera impunzi z’abahutu ziri mu mashyamba ya Kongo, kuva mu 1996 kugeza ubu. Twibutse ko ubu hakibarirwa impunzi z’abahutu zirenga 250 000 muri ayo mashyamba.
2.Turasaba ko Generali Majoro Iyamuremye Gaston alias Byiringiro Victor n’ingabo ze ko bahagarika vuba na bwangu ibyo bikorwa by’urukozasoni byo kwica abo bari bamaze imyaka irenga makubyabiri barinda.
3.Turasaba umuryango mpuzamahanga ONU, umuryango w’ibihugu byo mukarere k’amajyepfo y’afurika SADEC, umuryango mpuzamahanga ushinzwe impunzi HCR, Umuryango w’ibihugu by’iburayi UE, na leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kwamagana k’umugaragaro ibi bikorwa by’ubugome ndengakamere bya Jenerali Majoro Iyamuremye Gaston alias Byiringiro Victor arimo gukorera impunzi z’abahutu b’abanyarwanda.
4.Turasaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC gukurikirana no gukora ibishoboka byose uyu Jenerali Majoro Iyamuremye Gaston alias Byiringiro Victor agatabwa muri yombi, ndetse n’abandi bagize uruhare mukurimbura impunzi z’abahutu.
Bikorewe i Paris ku wa 16 Kamena 2016
Bwana Jean Kalisa
Uhagarariye Impunzi z’abanyarwanda zarokotse ubwicanyi k’umugabane w’i Burayi
E mail :jeankalisa72@gmail.com
Uhagarariye Impunzi z’abanyarwanda zarokotse ubwicanyi k’umugabane w’i Burayi
E mail :jeankalisa72@gmail.com