Rwanda : Politiki yo guhisha imirambo no guhohotera abakene yakuruye imyigaragambyo mu bazunguzayi!
[Ndlr : Kuri uyu wa gatanu taliki ya 10/06/2016 wari umunsi w’injyanamuntu i Kigali, uwo munsi impanuka y’imodoka y’ikamyo yivuganye abantu benshi batazwi umubare, polisi ya FPR-Kagame ikaba yakoze itekinika ryo guhisha imirambo, yabujije abanyamakuru n’abaturage kwegera ahabereye impanuka ; iyo ngeso yo guhisha imirambo akaba ari umwihariko w’inkotanyi ziba zishaka kwiyerekana uko zitari!
Inkotanyi kandi zikaba zimaze imyaka irenga 20 zihisha ubukene buri mu gihugu, muri urwo rwego zikaba ziri guca abakene mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa gatanu undi muzunguzayi yakubiswe iz’akabwana ariko bagenzi be banga ko birangirira aho barigaragambya ! Ese birashoboka guhisha imirambo no guhisha n’ubukene igihe cyose ? Amateka azaduha igisubizo !]
Mu masaha ya saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2016, abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa DASSO bakubitiye umusore w’umuzunguzayi mu gace ka Nyabugogo bamuhindura intere, bagenzi be barigaragambya banga ko anatwarwa kwa muganga.
Abazunguzayi baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, bavuga ko uwakubiswe ari umusore wacuruzaga amandazi ayabungana mu ndobo, akaba yafashwe na DASSO bakamwambika amapingu bakamujyana mu kazu ngo n’ubusanzwe bajya babafungiramo, hanyuma baramukubita bamuhindura intere. Ubwo imodoka itwara indembe kwa muganga yageraga ahabereye ibi hafi y’ahitwa kwa Mutangana, abazunguzayi banze ko imujyana bavuga ko yapfuye mu gihe abapolisi n’abasirikare bari baje guhosha imidugararo bo bavugaga ko agihumeka. Bakomeje kwigaragambya kugeza bamuberetse bakabona ko ari intere ariko agihumeka, imodoka ya Polisi iba ari yo imujyana kwa muganga.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, abazunguzayi bari bakirimo guteza akaduruvayo bavuga ko babangamiwe n’uburyo bakomeza guhohoterwa n’abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa DASSO, kugeza aho babakubita bamwe bakanasiga ubuzima. Mu minsi micye ishize, undi muzunguzayi yiciwe Nyabugogo, aba bazunguzayi nabwo berekana agahinda kabo ndetse umujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango babasezeranya ko ikibazo cyabo bagiye kugikemura bakavana mu muhanda.
Source : ukwezi.com
Imyigaragambyo y'abazunguzayi yo kwamagana ihohoterwa rya mugenzi wabo