Rwanda : Kuki Kagame ahoza intambara mu kanwa ? Arikanga iki ?
Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko guharanira amahitamo mazima, avuga ko n’iyo amahitamo yabasaba byinshi ariko nabo hari ibyo bazungukiramo, cyane ko bakwiriye kuba abantu bakomeye.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuwa Mbere tariki 27 Kamena, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko ruhagarariye abandi kuva ku Murenge kugeza ku rwego rw’igihugu, n’uruhagarariye indi miryango y’urubyiruko mu Mujyi wa Kigali. Ni urubyiruko rugera ku 2000, ubwo hasozwaga Itorero ry’urubyiruko ‘Inkomezamihigo’, rwari rumaze ibyumweu bibiri mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Umukuru w’igihugu yagize ati “Icyo nakwifuriza u Rwanda, icyo nabasaba ni ukugira amahitamo amwe akwiye. Amahitamo adusaba byinshi ariko muri ibyo byinshi tukabonamo byinshi birenzeho. Kandi ndatekereza ko ariho tugomba kuba, tugomba kuba abantu bakomeye kandi mwitegure gukora icyo byasaba cyose. Nimushaka kurwana, tuzarwana. Nimushaka amahoro, ubwo muri kumwe nanjye, ndi kumwe namwe.”
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwirinda abashobora kurushukisha ibindi byiza birenze kubaho nk’Umunyarwanda, ahubwo bakigirira icyizere. Yakomeje agira ati ‘‘Mujye mugira kwiyizera, Imana yaturemye twese kimwe, ntabwo yaremye abantu bamwe ngo ibahe ubushobozi butandukanye n’ubwacu, keretse iyo tutabyibonamo cyangwa tutabyumva, ku buryo abantu bahora bari hejuru y’abandi bababwira, babatunga agatoki.’’
Perezida Kagame kandi yabahaye umwanya bamugezaho bimwe mu bibazo bikibangamiye urubyiruko, aho yavuze ko akeneye kubona urubyiruko rufite inyota yo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Source : igihe