Burundi-Rwanda : Ni koko se ONU ya gatatu igiye kuza mu Rwanda ? Intumwa za ONU zivuye i Bujumbura zafashe umwanzuro kuruzinduko zivuyemo !
Madame Samantha Power uhagarariye USA muri ONU asuhuzanya na Albert Shingiro uhagarariye u Burundi muri ONU bari i Bujumbura taliki ya 21/01/2016
Publicité
Nyuma y’aho intumwa z’akanama gashinzwe amahoro ku isi zirangirije uruzinduko rwazo mu Burundi kuwa kane no kuwa gatanu w’icyumweru gishize, kuwa gatandatu taliki ya 23 Mutarama 2016, izo ntumwa zanyuze Addis Abeba mu murwa mu kuru w’igihugu cy’Etiyopiya, aho zagiranye inama n’abayobozi b’umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA. Muri iyo nama intumwa z’akanama gashinzwe amahoro ku isi, zarebeye hamwe n’abayobozi b’umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA uburyo bagomba gukora kugirango bahagarike ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kwigaragaza mu Burundi n’ubwo Perezida Pierre Nkurunziza arwanya bikomeye igikorwa cyose cy’umuryango mpuzamahanga cyo kuvogera ubusugire bw’igihugu ayoboye.
Muri iyo nama, Ambasaderi Amr Aboulatta uhagarariye igihugu cya Misiri mu kanama gashinzwe amahoro ku isi yagize ati :« Perezida Nkurunziza arimo asuzugura nkana ibyago bikomeye byugarije igihugu ». Mbere gato y’uko intumwa za ONU zigera i Bujumbura, umuntu umwe yitabye imana kubera izo mvururu ziri i Bujumbura. Mu mezi 10 gusa intumwa z’akanama gashinzwe amahoro ku isi zikaba zikoze uruzinduko mu Burundi incuro 2. Ambasaderi uhagarariye igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika muri ONU Madame Samantha Power yagize ati «nabonye abayobozi b’imiryango idaharanira inyungu za politiki, abenshi muribo bakaba barahungiye mu mahanga, bafite ubwoba bwinshi cyane ; n'ubwo ikibazo gikomeye tugomba kugishakira igisubizo tunyuze mu byiciro ».
Ambasaderi uhagarariye igihugu cy’Ubufaransa yatanze igitekerezo cy’uko ONU igomba kohereza kuburyo bwihuse impuguke za gisilikare zigera ku 100 ndetse n’indorerezi z’uburenganzira bwa muntu bakajya ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, bitewe ni uko perezida Nkurunziza ashinja igihugu cy’u Rwanda guha imyitozo inyeshyamba z’abarundi ziva mu Rwanda zikajya guhungabanya umutekano w’u Burundi, n’ubwo ibyo birego ubutegetsi bwa Kigali bubihakana!
Intumwa z’ibihugu 15 bigize akanama gashinzwe amahoro ku isi zabwiye abayobozi b’umuryango w’ubumwe bw’Afurika ko zivuye mu Burundi, zikaba zarasanze ibintu biri kujya mu buryo mu mujyi wa Bujumbura nkuko babiganiriyeho na Perezida Nkurunziza. Imyigaragambyo yo mu mihanda, ibikorwa byo guhirika ubutegetsi byaburijwemo kimwe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bimaze guhitana abantu barenga 400, naho abarundi 230.000 bakaba barahunze igihugu nk’uko imibare ya ONU ibigaragaza. Ibyo bikorwa kandi byateye impungenge intumwa zigize akanama gashinzwe amahoro ku isi kuko bishobora kuvamo ubwicanyi bushingiye ku moko hagati y’abahutu n’abatutsi.
Muri iyo nama, Ambasaderi Amr Aboulatta uhagarariye igihugu cya Misiri mu kanama gashinzwe amahoro ku isi yagize ati :« Perezida Nkurunziza arimo asuzugura nkana ibyago bikomeye byugarije igihugu ». Mbere gato y’uko intumwa za ONU zigera i Bujumbura, umuntu umwe yitabye imana kubera izo mvururu ziri i Bujumbura. Mu mezi 10 gusa intumwa z’akanama gashinzwe amahoro ku isi zikaba zikoze uruzinduko mu Burundi incuro 2. Ambasaderi uhagarariye igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika muri ONU Madame Samantha Power yagize ati «nabonye abayobozi b’imiryango idaharanira inyungu za politiki, abenshi muribo bakaba barahungiye mu mahanga, bafite ubwoba bwinshi cyane ; n'ubwo ikibazo gikomeye tugomba kugishakira igisubizo tunyuze mu byiciro ».Mu nama y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA iteganyijwe kubera Addis Abeba ku mataliki ya 30 na 31 Mutarama 2016, hazasuzumwa umushinga wo kohereza ingabo 5000 z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika mu Burundi n’ubwo Perezida Nkurunziza yamenyesheje kuva kera ko izo ngabo zizafatwa nk’umwanzi uteye igihugu! Ambasaderi wa Misiri Bwana Aboulatta asanga umuryango w’abibumbye ONU udashobora gufata icyemezo cyo gushyigikira iyoherezwa ry’ingabo z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika mu Burundi kuko icyo cyemezo kigaragara ko cyahubukiwe, umuryango w’ubumwe bw’Afurika ukaba ugomba kwisubiraho ugahagarika umushinga wo kohereza ingabo i Burundi.
Ingabo ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi
Intumwa y’igihugu cy’Uburusiya mu kanama gashinzwe umutekano ka ONU « Petr Iliichev » yatanze igitekerezo muri iyo nama y’Addis Abeba cy’uko hagomba koherezwa umutwe w’abapolisi mpuzamahanga ukajya mu duce (quartiers) tw’umujyi wa Bujumbura twagaragaje ko twivumbuye k’ubutegetsi, yagaragaje ko ingabo z’ubumwe bw’Afurika i burundi zidashobora kugarura umwuka mwiza mu Burundi watuma ubutegetsi bushobora kumvikana n’abatavuga rumwe nayo (opposition).
Ambasaderi uhagarariye igihugu cy’Ubufaransa yatanze igitekerezo cy’uko ONU igomba kohereza kuburyo bwihuse impuguke za gisilikare zigera ku 100 ndetse n’indorerezi z’uburenganzira bwa muntu bakajya ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, bitewe ni uko perezida Nkurunziza ashinja igihugu cy’u Rwanda guha imyitozo inyeshyamba z’abarundi ziva mu Rwanda zikajya guhungabanya umutekano w’u Burundi, n’ubwo ibyo birego ubutegetsi bwa Kigali bubihakana!Inama y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, igomba kuzasuzuma ikibazo cy’umuhuza kuko kugeza ubu Perezida Museveni ufite uwo mwanya yashoboye gukoresha inama imwe gusa, yahuje leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo mu kwezi k’ukuboza 2015. Umuryango w’ubumwe bw’Afurika ugomba kwita kuri icyo kibazo cyane kuko intumwa za ONU zeretse umuryango w’ubumwe bw’Afurika ko bagomba gushyira imbaraga zihagije no guha ububasha umuhuza wo kunga abashyamiranye mu Burundi.
Guha inkunga u Burundi
Intumwa z’akanama gashinzwe amahoro ku isi zisanga igihugu cy’u Burundi kigomba guhabwa inkunga ikomeye y’amafaranga aho guhabwa ibihano kugira ngo bushobore gukemura kuburyo bwihutirwa ikibazo cy’amakimbirane ya politiki arangwa muri icyo gihugu. Madame Samantha Power yagaragaje ko ibiganiro intumwa za ONU zagiranye na Perezida Nkurunziza bitageze kucyo bifuzaga.
Perezida Nkurunziza yakomeje gutsimbarara ku cyemezo yafashe cyo kutagirana ibiganiro bidaheza bihuje abatavuga rumwe nawe bose, no kwanga ingabo zo kugarura umutekano mu Burundi. Nkurunziza yateye utwatsi imvugo yose ishaka kwemeza ko ubwicanyi buri mu Burundi bushingiye ku moko kuburyo bwakwitwa cyangwa se bugahinduka jenoside, Nkurunziza yagize ati : « Mbijeje ko nta jenoside izaba i Burundi…igihugu gifite umutekano ugera kuri 99% ».
Inkuru ya Jeune Afrique na TV5 monde
