Igihugu cy’u Rwanda ngo ntikirabona ubwigenge, none se FPR yashyizeho ubutegetsi bwoko ki ?
[Ndlr : Hashize imyaka irenga 21 Paul Kagame abeshya abanyarwanda ko ari perezida wa repubulika y’u Rwanda. Nyamara ku mugaragaro ubu abagize leta ye batangiye kuvuga ko u Rwanda nta bwigenge bufite ! Ibi birerekana ko u Rwanda ruboshye, abanyarwanda b’inkwakuzi bakaba bagomba guhaguruka bakarubohora ! Uyu munsi ni italiki ya 1 Nyakanga u Rwanda rwibukaho umunsi rwabonye ubwigenge ariko rukaba rwaraguye mu maboko y’abicanyi kiyita abategetsi, imico mibi abanyarwanda barwanyije yabagaho muri gihake na gikolonize ubu yagaruwe na FPR Kagame kugeza ubwo batangiye kumvisha abanyarwanda ko ntabwigenge bafite, none se bizaguma gutya ? Ni mwisomere ibitekerezo by’umunyarwanda ufite impabushobozi y’ikirenga avuga ku bwigenge, arashima politiki ya Cuba n’Ubushinwa ngo kuko zishingiye ku muco w’ibihugu byo ! Ibi se nibyo Inkotanyi zarwaniye, umenya abazungu bazihaye igihugu nabo bamaze kuzirambirwa !]
Dr Bizimana Jean Damascène wabaye umusenateri, ubu akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, avuga ko u Rwanda rutigeze rugira ubwigenge busesuye kuko ubutegetsi bwabanje bwakomeje gufatirwa ibyemezo. ?Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko asanga ubwigenge bwuzuye bubaho ari uko igihugu kirimo ubuyobozi abenegihugu bibonamo, bishyiriyeho ndetse hari n’ingamba zo kuyobora igihugu bihitiyemo.
Avuga ko ubutegetsi bwaba ubwa Kayibanda na Habyarimana butifatiraga ibyemezo kuko bwategerezaga amabwiriza y’abazungu. Yagize ati“Buriya bwigenge bwatanzwe ku itariki ya mbere Nyakanga 1962 ntabwo bwari ubwigenge, sinavuga ngo buracagase cyangwa buruzuye ahubwo u Rwanda ntabwo rwigeze rubona ubwigenge ahubwo hakoreshejwe amayeri yo kubwita ubwigenge ariko bayoborerwa n’abazungu” Yakomeje agira ati“Habyarimana ibyemezo byinshi yabifataga abanje kugisha inama Abafaransa, ibaze gufata icyemezo ubanje kumenya icyo i Paris bagitekerezaho?”
Asanga ubwigenge bwo muri 1992 ntacyo bwunguye Abanyarwanda
Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko nta nyungu Abanyarwanda babukuyemo kuko abakoloni bajya kubutanga babuhaye abazategeka u Rwanda mu ntekerezo z’Abazungu. Akomeza avuga ko mu myaka ya mbere bukiboneka, wasangaga amafaranga ntacyo amarira Abanyarwanda ahubwo yose yajyaga mu bazungu kuko aribo bari bafite imishinga myiza,imishahara n’akazi keza.
Ati “Wasangaga amafaranga afatwa nk’inkunga 80% yarasubiraga mu mishahara y’abazungu b’Ababiligi, amazu meza babagamo, amashuri y’abana babo kuko aribo bari bafite imirimo myiza mu gihugu.” Gusa avuga ko kuri ubu u Rwanda ruri mu bwigenge bwuzuye buri munyarwanda wese yisangamo ndetse ko hari uburenganzira n’amahirwe angana.
Ibihugu bibayeho nk’u Rwanda ntibyishimirwa n’amahanga
Dr Bizimana avuga ko ibihugu biteye nk’u Rwanda bitishimirwa n’ibihugu bikize kubera inyungu zabyo ahubwo ko birenga bigashyigikira ibikorera nabi abaturage. Muri iki kiganiro yakomeje avuga ko kuri ubu hari intambwe yatewe yo kuba Abanyafurika aribo biyobora bityo bakaba bafite amahitamo yabo yo kugena imiyoborere y’Ibihugu.
Ati“ Hari n’abandi Banyafurika barimo n’u Rwanda bo babona ko umurongo mwiza w’ubwigenge ari uguha abanyagihugu agaciro, bakishakamo ibisubizo by’ibibazo byabo ariko bitabujije ko tugomba gushaka inshuti no kuzigira kuko ntitugomba kuba ba Nyamwigendaho”
U Rwanda rugomba gukomeza kwihagararaho
Dr Bizimana avuga ko bishoboka ko igihugu gikennye bakirwanya ariko kigakomeza kwihesha agaciro kikazagera ku iterambere rishimishije kandi rigaragarira bose. Yakomeje agira ati “Kwihesha agaciro nicyo gikomeye ariko dushobora no kwigira ku bindi bihugu byagiye birwanywa kubera ko byashatse gushingira imiyoborere yabyo ku bushake bw’abanyagihugu.”
Agaruka ku gihugu nka Cuba akemeza ko bagiye bakirwanya ndetse bakagishinja byinshi ariko ubu kikaba gifite iterambere rifatika. Mu bindi harimo u Bushinwa bwashyize imbere gukora none bakaba barageze ku rwego ruremereye rurenze urw’ibihugu bikomeye birimo na Amerika. Ngo nubwo hari abarwanya u Rwanda ariko hari na benshi barushyigiye ahubwo nuko abakora nabi aribo bakunda kugaragara.
Urugamba rwo kwibohora rugikomeje rutegerejwe ku rubyiruko
Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko urubyiruko ariyo maboko y’ejo hazaza h’igihugu ndetse rukeneye kwiga amateka y’u Rwanda rukayamenya neza, rugafata ingamba zo kurwanya ibyasubiza igihugu mu icuraburindi. Avuga kandi ko abakiri bato bakwiye gushyigikira umurongo wa Politiki uriho kuko asanga aricyo kizafasha kugera ku bwigenge nyabwo.
Ngo ibi byerekana ko ibisubizo bijyana n’ibibazo by’u Rwanda aribyo bikwiye guhabwa agaciro aho gukurikiza ibivugwa n’abandi batari Abanyarwanda. Abakuze nabo bagize uruhare mu mateka mabi bakwiye kumva ko bakoze nabi bakabisabira imbabazi ndetse bagahinduka kuko bigaragara ko hari abagifite intengabitekerezo ya Jenoside.
Dr Jean Damascène Bizimana ni muntu ki?
Dr Jean Damascène Bizimana yavukiye mu karere ka Nyamagabe ahitwa mu Cyanika tariki ya Mbere Nzeli 1963. Afite impamyabushobozi y’ikirenga (PHD) mu mategeko mpuzamahanga yavanye muri Kaminuza ya Toulouse.
Yabaye umushakashatsi n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yigisha amategeko.
Yabaye umusenateri wayoboraga Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga ,ubutwererane n’umutekano ubu ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG.
Yabaye umusenateri wayoboraga Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga ,ubutwererane n’umutekano ubu ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG.
Source : igihe.com