Uganda: Mu minsi ibiri gusa impunzi z’abanyarwanda zigera ku 10 zimaze kwicwa mu nkambi ya Nakivale!
Mugihe ibihugu by’amahanga bifite ingabo mu mutwe wa ONU uri muri Congo bikomeje gushyira imbere ikibazo cyo kurengera impunzi mu bikorwa byo kurandura imitwe yitwaje intwaro muri Congo harimo na FDLR, Paul Kagame na Kaguta Museveni bagiranye amasezerano yo kubanza kurimbura impunzi zose z’abanyarwanda ziri mu gihugu cya Uganda. Ayo masezerano bakaba barayise ayo kurwanya imitwe irwanya leta zabo ngo bakayibuza kubona abarwanyi bashya. Ayo masezerano yashyizweho umukono na Brig.Gen Peter Elwelu wa UPDF w’ingabo za Uganda na Brig.Gen Emmy Ruvusha wa RDF w’ingabo za Paul Kagame. Kuva ayo masezerano yashyirwaho umukono, kuwa gatanu no kuwa gatandatu w’iki cyumweru turangiza hamaze kwicwa impunzi z’abanyarwanda zigera ku 10 muri Uganda. Amarira ni yose kandi bakeneye gutabarizwa, abafite ababo bari muri Uganda mugerageze kumenya amakuru yabo.
Police ya Uganda ntabwo yanyuzwe kuberako hari undi mupolisi wa Uganda wagerageje kurimbura impunzi z’abanyarwanda ziri mu nkambi ya Nakivale , kuri iyi tariki ya 29 /01/ 2015, Uwo mupolisi akaba yaraturutse mu Station ya Police ya KABAHINDA; Muri iryo joro uwo mupolisi tukiri gushakisha amazina ye, yagiye kwica impunzi z’abanyarwanda ahitwa KABAZANA B( MAYANJA). Chief defense witwa Kamanzi( akaba ari impunzi y’umunyarwanda) amubajije ibaruwa yo kuza gufata impunzi z’abanyarwanda, arayibura, chief defense amubwira ko adashobora kwinjira adafite ibaruwa imwemerera kuza gufata umuntu, uwo mupolisi yahereye ko amurasa agwa aho. Impunzi z’abanyarwanda ndetse n’abandi bari aho bahereye ko bavudukana uwo mupolisi n’umujinya mwinshi cyane, Umupolisi agenda arasa kuri izo mpunzi ngo azitere ubwoba, bamwe muri izo mpunzi arabakomeretsa, ariko impunzi ntizacitse intege zakomeje kumwirukankana, bageze muri Village ya KITYAZA, impunzi zifatanyije n’abanyagihugu zifata wa mupolisi zimukubitana umujinya nawe yitaba Imana!
MUHAYIMANA THOMAS wivuganywe na Polisi ya Uganda yari arengeje imyaka 5 ari Chairman w'impunzi muri KASHOJWA A village; Yari afite umugore n'abana 4. Andi makuru tumaze kumenya ni uko hari impunzi z’abanyarwanda zatangiye kwiyahura kubera kubura amahoro mugihugu cya Uganda, urugero ni urw’umugabo witwaga BYAMUNGU LAURIEN akaba ari impunzi y’umunyarwanda nawe wiyahuye kubera ubwicanyi bwari bumaze kubera mu nkambi y’impunzi.
Umwaka ushize tariki ya 19 na 20 z’ukwezi kwa 12, impunzi z’abanyarwanda ziri mu nkambi ya Nakivale, zaraye ijoro ryose zifatwa na Polisi ya Uganda ibifashijwemo n’abakozi ba OPM, bahagarariwe na Sentamu Commandant w’inkambi ya Nakivale, impunzi z’abanyarwanda zirahunga izindi zirafatwa zirakubitwa , zirafungwa , izindi ziburirwa irengero.
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL595xH400%2F-988-d9573.jpg)
Chairman wa KASHOJWA( Witwa Muhayimana Thomas Alias KIVIRI akaba ari impunzi y’umunyarwanda), afatanyije na Chairman w’umugande wa Kityaza, batwaye imbunda y’uwo mupolisi wishwe kuri Station ya Police ya KABAHINDA yari hafi yabo, bagezeyo batanga raporo y’ibyabaye n’imbunda yafashwe, Police yahise yemeza ko uwo mupolisi wagabye igitero ku mpunzi ari uwo kuri station yabo; ariko iyo polisi ivuga ko uwo mupolisi wishwe atari umugizi wa nabi (kandi yari amaze kwica umuyobozi w’inkambi) cyangwa ngo abe igisambo. Ako kanya abapolisi bo kuri iyo station bahise bica Chairman w’umunyarwanda witwa Muhayimana Thomas.
Ntabwo byarangiriye aho kuko ku munsi ukurikiraho tariki ya 30, abo bapolisi bagarutse ahitwa KITYAZA batwara impunzi z’abanyarwanda mu modoka 2 za OPM (office of Prime Minister) incuro eshatu, kandi twamenye ko hishwe abandi banyarwanda bagera kuri batatu, hari mo uwitwa Kazungu wari utuye muri Kityaza village; tukaba tugikurikirana amakuru arambuye y’urupfu rw’izo mpunzi, gusa ntabwo bitworoheye, kuko polisi ya Uganda yariye karungu, Sentamu arimo kuzengurukana n’imodoka irimo polisi babaza impunzi y’umunyarwanda aho iherereye.
OPM yo mu nkambi ya Nakivale, ikomeje guhatira impunzi z’abanyarwanda gukomeza guhamba imirambo y’ababo polisi ya Uganda yivuganye. Umwe mu mpunzi wavuganye n’umusomyi wa veritasinfo iri muri iyo nkambi yagize iti:” turabashyingura kugeza ryari ko bakomeje kwica umusubizo? Polisi ya Uganda ikaba ikomeje akazi ko kwica impunzi kandi ayo mabwiriza akaba yaratanzwe n’inzego zo hejuru ziyikuriye. Umwe mu mpunzi yabwiye umusomyi wa veritasinfo ko na abakozi ba UNHCR bamaze guhunga inkambi ubwo bamenyaga ko hari umugambi wo kwica impunzi; ubu impunzi zo muri Uganda zikaba ziri kwicwa nta gitabariza zifite!
Abanyarwanda bose aho baho bari ku isi kimwe n’imiryango irengera ikiremwamuntu nka HRW ndetse n’imiryango nyarwanda iri hanze, bagomba gutabariza impunzi z’abanyarwanda ziri muri Uganda kuko zigiye kurimburwa na Kagame na Museveni amahanga yicecekeye!
Ubwanditsi