PREZIDA KAGAME AZAZA MU BUFRANSA FRANÇOIS HOLLANDE YIBEREYE MULI PHILIPPINES

Publié le par veritas

PREZIDA KAGAME AZAZA MU BUFRANSA FRANÇOIS HOLLANDE YIBEREYE MULI PHILIPPINES
Taliki ya 27/2/2015, Prezida Paul Kagame azaba ali i Paris mu Bufransa aliko ntazabonana na mugenzi we François Hollande wahisemo gukomeza gahunda amaranye igihe y'uruzinduko muli Philippines.
 
Naho Kagame we azinduwe n'ikiganiro rusange muli UNESCO, ikigo cya Loni gishinzwe umuco, gifite icyicaro mu mujyi wa Paris. Nta mibonano iteganyijwe n'inzego zo hejuru z'ubutegetsi bw'ubufransa. Abanyarwanda bagomba kumenya ko prezida Kagame atigeze atumirwa na guverinoma ya prezida Hollande. Birashoboka ko kubera ikinyabupfura cya diplomasi, Ubufransa bushobora kwohereza umukozi mukuru wa Leta cyangwa umuministre kwakira prezida w'u Rwanda, aliko ubundi uru rugendo rwa Kagame ruzaguma hagati y'u Rwanda na UNESCO. 
 
 
Source: france-rwanda.info
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
Président Kagame yaje 2011 mu b'Ubufaransa Alain Juppé atamushaka iwe aba ariwe umwimukira. None muli 2015 aragarutse nyir'ugo Président Hollande nawe aramwimukiye. Jyenda Kagame urumugabo....Niba na bagore babo warabyayeho abana tuzabagarura.
Répondre
B
Aya ni amagambo mwirirwa murogesha abayobozi banyu: Uri mugabo, igihanganjye, Rudasumbwa,nta wundi wategeka u RWANDA atari wowe Nyagasani!!!! Guhora umuyobozi abwirwa aya magambo y'amaco y&quot;inda bituma nawe ageraho akumva ariwe ufite ubushobozi wenyine ndetse bigatuma akora amakosa! Ni aha mugejeje KAGAME mumaze<br /> guhindura Imana!! Muramushuka kandi bizabagiraho ingaruka mwabishaka mutabishaka!!!!
M
Njyewe nzaza nitwaje amabyi avanze namase yinka<br /> nayingurube kumwakira nintamubona nzayakubita mumaso ya babicanyi be bamurinda<br /> Twesehamwe tuzabe duhari kwamagana uyu mwicanyi ntakicaro akwiye muri Unesco kibazo cyumuco kandi nawe ntawo agira <br /> Umuco wa Kagame nubwicanyi gusa
Répondre
M
Mwitegure mwese mwese azakirizwe induru zimukwiye !
Répondre
M
Ibi nibyiza ubwo abari Iburayi bamenye igihe Kagame azahagerera bamwitegura bararike abanya Congo, Aba Rundi ndetse nabazungu. MURI POLITIC HAKORA UBWISHI; intihakora imbaraga cyangwa imari, burigihe iyo muribake muratsindwa.
Répondre
C
Azaba agarutse kureba ibisambo basanzwe bakorana nka Bernard Kouchner, Umugabo wa Daphroza, Sarkhozi ,ya nkozi y'ikibi yahekura igasahura Afrika muri Libya, Cote d'ivoire n'ahandi ntiriwe mvuga; dore ko yivugiye ngo Afrika nt'amatega igira kandi ko ngo ubukungu bwa Kongo Igomba kubusangira na Paulo Kagomba. Birababaje.
Répondre
K
Kagame , agiye kuzaba urwenya ndakurahiye! Numvise ko i Paris hatangiye umwuka wo gutegura imyigaragambyo yo kumwakira, ariko ikibabaje kuri Kagame ni uko ashobora kuzarya amagi mabisi nko mu bwongereza nta mufaransa numwe umwitayeho kuko urugendo rwe rutabareba! Ubushize (2011) bamavugirije induru yakiriwe na Sarkozy ariko ministre w'ububanyi n'amahanga w' Ubufaransa muri icyo gihe Alain Juppé aramuhunga , none dore perezida w'icyo gihugu noneho niwe umuhunze !! Wagira ngo ibiri kuba kuri Kagame ni nka byabindi dusoma muri Bibiliya by'umuvumo wa Gahini!! ngo azazerera hose ku isi ariko ngo hagowe uzamwivuna!!
Répondre