Politiki : Ishyaka RDI - Rwanda Rwiza ryatangaje amazina y’abagize inzego z’Ubuyobozi bwaryo

Publié le par veritas

Politiki : Ishyaka RDI - Rwanda Rwiza ryatangaje amazina y’abagize inzego z’Ubuyobozi bwaryo
Ku cyumweru kuwa 22 Gashyantare 2015, inama y’ubuyobozi bwa RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, iyobowe na Prezida w’Ishyaka, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu. Mu ngingo zasuzumwe, harimo izi zikurikira :
 
-Amakuru agezweho, cyane cyane ayerekeye ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda, ari iziri muri Kongo, ari n’izibarizwa mu bindi bihugu.
-Kungurana ibitekerezo ku mushinga w’amategeko azagenga Urubyiruko rwa RDI.
-Kongerera ingufu inzego z’Ubuyobozi bw’Ishyaka, hashyirwa mu myanya Abayobozi bashya cyangwa abasanzwemo, bakomeje kugirirwa ikizere.
 
A.Ku byerekeye ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda, inama yishimiye kandi ishyigikira byimazeyo imyanzuro ikubiye mu nyandiko Impuzamashyaka CPC yashyize ahagaragara tariki ya 11 Gashyantare 2015, cyane cyane ahavugwa ibi :
 
CPC yemera ko umuti nyawo ari uzavanaho impamvu nyamukuru itera ubuhunzi, ni ukuvuga Ubutegetsi bw’igitugu bwa Prezida Kagame n’ishyaka rye FPR-Inkotanyi, bumaze imyaka irenga 20 bukandamiza Abanyarwanda. Koko rero, igisubizo gihamye kigomba gushakirwa mw’ishyirwaho ry’Ubutegetsi bugendera kuri demokarasi mu Rwanda, bushingiye kuri politiki y’amashyaka menshi, kandi bwubahiriza amategeko, aho buri wese afite uburenganzira busesuye, cyane cyane ubwisanzure bwo kuvuga icyo atekereza, yabikora ku giti cye, cyangwa yifatanyije n’abandi mu mashyirahamwe anyuranye, harimo n’amashyaka ya politiki.
 
CPC isanga kandi muri iki gihe ikihutirwa ku muryango mpuzamahanga, atari ugushyira FDLR ku nkeke n’igitutu cyo kuyigabaho ibitero bya gisilikare, ahubwo ari ugufatira Prezida Kagame na Leta ye, ibyemezo bihamye byatuma bemera, nta kujenjeka, imishyikirano n’abatavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.
 
B.Ku byerekeye amategeko azagenga Urubyiruko rwa RDI, inama yishimiye icyo gikorwa cyatekerejwe na bamwe mu basore n’inkumi bayobotse ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, bakaba bariyemeje gukangurira bagenzi babo kugira ijambo mu mpaka za politiki zerekeye imiterere y’u Rwanda rw’ejo. Birashimishije kandi kubona Urubyiruko rwa RDI rwariyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo impaka zigibwa, zibande ku bibazo bijyanye n’igihe tugezemo, ariko hashyizwe imbere amahame n’indangagaciro ishyaka RDI rikomeyeho, nk’ukuri kw’amateka y’igihugu cyacu, ubwisanzure bwa buri wese, n’ubutabera buzira ubusumbane no kudahana ibyaha. Inama yijeje Abasore n’Inkumi ba RDI, aho bari hose, ko Ishyaka ritazahwema kubatera inkunga mu gusakaza ibitekerezo byabo ku rubyiruko rushyigikiye impinduka kandi ruharanira ko Ubutegetsi bw’igitugu bucibwa burundu mu Rwanda.
 
C.Ku byerekeye Ubuyobozi bushya bwa RDI, inama yishimiye ko ishyirwa mu myanya ryashingiye ku ngingo zifatika, zirimo ubushobozi, ubwitange n’ubwitonzi, kandi hazirikanywe ko Urubyiruko n’Abategarugori bagomba kugira uruhare rugaragara mu bitekerezo n’ibikorwa byose by’Ishyaka. Mu binjijwe mu nzego z’ubuyobozi n’abazisanzwemo bakomeje kugirirwa ikizere, twatangaza aba bakurikira :
 
1. Abayobozi bakuru
1.1. Prezida : Twagiramungu Faustin
1.2. Umunyamabanga Mukuru : Mbonimpa Jean-Marie
 
2. Abahuzabikorwa
2.1. Ushinzwe Afurika y’amajyepfo : Uwineza Vincent
2.2. Ushinzwe Uburayi : Rukundo Alphonse
2.3. Ushinzwe Amerika y’amajyaruguru : Bimenyimana Albert
 
3. Abakuru ba za Komisiyo
3.1. Mu byerekeye imibereho myiza n’iterambere : Mukamwiza Marie
3.2. Mu byerekeye amakuru agenewe rubanda : Ntakirutimana Faustin
3.3. Mu byerekeye Ubukangurambaga bw’Urubyiruko: Habincuti Aimé
3.4. Mu byerekeye Ikoranabuhanga n’Ibidukikije : Bélise Gakwaya
3.5. Mu byerekeye umutekano n’iperereza : Major Kanyamibwa Jacques
3.6. Mu byerekeye Ubukangurambaga bw’impunzi n’itahuka ryazo : Umutoni Solange
 
4. Abajyanama
4.1. Mu bya politiki : Kayibanda Hildebrand
4.2. Mu by’amategeko n’ubutabera : Kubwimana Jacques
4.3. Mu by’imikoranire y’ishyaka n’andi mashyirahamwe : Kubwimana Etherne
 
Mu gusoza inama, Prezida w’Ishyaka yashimiye abayitabiriye hamwe n’abandi barwanashyaka ba RDI, umutima ukunda igihugu badahwema kugaragaza. Yashishikarije Abayobozi bose b’Ishyaka gukaza umurego mu kuryitangira, bagacengeza batarambirwa ibitekerezo bya RDI mu Banyarwanda b’ingeri zose, cyane cyane mu rubyiruko. Yibukije ko politiki nyayo ari ishingiye kw’isesengura ry’amateka, kandi igaha ijambo Abasore n’Inkumi kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu gutegura ahazaza heza, bityo bakazaba mu gihugu kirangwa n’ubumwe bw’abagituye, mu mutuzo n’ubwisanzure bwa buri wese, bagatunga, bagatunganirwa.
 
Yongeye gutsindagira ko ubufatanye n’andi mashyaka ari ngombwa, kugira ngo abaharanira koko ko ibintu bihinduka mu Rwanda bahurize hamwe ingufu zizatuma bagera ku ntego yo gusezerera bidatinze, Ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Kagame bukomeje gukandamiza Abanyarwanda.
 
Bikorewe i Sion (Suisse), kuwa 23 Gashyantare 2015
 
Mbonimpa Jean Marie (sé)
Umunyamabanga Mukuru wa RDI
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U
Ngaho rero dore noneho RDI-Rwanda Rwiza iberetse abayihagarariye mutazongera kuvuga ko igizwe na Twagiramungu Faustin na Mbonimpa bonyine, hahaha, gusa ikigaragara ni uko abenshi muri bariya bavuzwe ari abana bari munsi ya 25 ans, Ese n'iri shyaka ribarizwa muri nouvelle Generation ko mbona ryiganjemo Urubyiruko?
Répondre
B
jyewe nibarize ishyaka RDI-Rwanda rwiza.cyera urwanda rwali ryiza koko none mwihaye ishigano zitoroshye yogusubiza isura nziza urwababyaye nimukomere.akabazo kajye kambere naka ese mwiteguye gute kuzongera guhuza abanyarwanda mumahoro nomubumwe.ariko imbere yamategeko yokwa Kagame hali abamaze gushyirwa mumitwe namahugurwa yabuligihe ko igihugu aricyabo ntawundi.urugero ninkokumva murusegero umuntu agatera isegesho ngo imana yarakoze itaragize UMUHUTU nakumi nakumiro.akandi kabazo umuvandimwe wajye yabikiye amafranga kuli baque agiye kubikuza asanga harabura 1.500.000 miliyoni imwe namagana atanu nimeshi ryose.abajije baque aho yagiye bamuha nomero ya mobile ntazina ryumuntu ngo azabaze.ayisonywe ngo mbese niwowe runaka,undi ati nijye.ngo nibyo nicyama cyayatwaye (FPR).umusore yashatse kujya impaka uwobavuganaga ati nkuragire aho nkorera uze mbigusobanurire neza.umwana yaramushimiye ati sinzizana nubishaka uzaze kunyitwarira.Banyarwanda murumva akogasuzuguro koko arazira iki?gusa ko ari umuhutu.ubwose nkubaze RDI nkabantu bamaze gutozwa kurya ibyabandi ntankurikizi muzabagarura gute kumurongo. ntimwiregagize ko abobantu alibo batifuza kohaba impinduka.nibo batifuza ko Kagame yava kubutegetsi.nibo batumvako nanyina wundi abyara umuhugu.mfite byishi nababaza aliko garukiye aho ibindi nzabibaza ubutaha.mbaye mbashimiye mubonye akanya mukigomwa imilimo yanyu mukansubiza utwo tubazo.ali baque nuwo watwaye amafranga utazwi ninde uzishyura uwo muturarage.mbese baque ifite ubureganzira bwoguha rapport FPR ngo runaka afite amafraga agana gurya.nkabo bantu bameze inda ebyiri muzabashoboza iki?umusanzu nabaha mukibazo cyajye nugushyiraho abakagurambaga bokwigisha abantu ko imbere yimana nimbere yamategeko abanyarwanda tureshya,ntawusumba undi.Mbaye mbashimiye murakoze.
M
Erega politiki si amagambo gusa cyangwa gusakuza cyane, ari uko bimeze abanyamakuru nibo baba aribo banyepoliki ba mbere, politiki ni science ivanze n'impano; abantu bibwira ko politiki itoragurwa mu muhanda, ko buri wese yayikora kandi igomba ubumenyi n'impano byihariye , niyo mpamvu muzabona muri iki gihe buri wese yiyita umunyepoliki, agashyuha cyane nyuma akazazima nk'umuriro basutsemo amazi! Politiki ni muyiharire abayigenewe abandi namwe mukore ibyo mushoboye ngo murebe ngo igihugu kiragira amahoro! naho kuyobora nka Kagame ngo ubwo yayoboye igisilikare azashobora na politiki ni ukwibeshya cyane, ni murebe aho bigejeje abanyarwanda!
Répondre
E
Amagambo ni ngombwa cyane muri politiki . Wiboneye ibinyamakuru by'isi byaguzwe na Kagome ; ukuntu byamukuye ku bwicanyi bikamugira igihangange . Abanyarw.bamaze imyaka ingahe bacecetse ngo batanigwa ku manywa y'ihangu ? Mwese mukanguke muvuge . Tuzaceceka umunsi ubutegetsi na demukarasi byambuwe umuturage bukajya mu mbunda za macquis y'abagande bwasubijwe umunyarwanda . Ni biba ngombwa tuzajya mu muhanda igihe ni kigera .Dushyigikiye amashyaka yose ya opposotion .Mukomere.
N
Nkurikije uko iri shyaka ryashyize abantu baryo mu myanya ndabona riyobowe n'abantu bareba kure muri politiki! Twabyemera tutabyemera birazwi ko Rukokoma ari inararibonye muri politiki y'u Rwanda none akikijwe na Mbonimpa wabaye ministre akaba n'ambasaderi, hakaza Kubwimana Etherne wabaye Ambasaderi agakora no muri z'ambasade nyinshi kimwe na major pilote Kanyamibwa Jacques usobanukiwe neza ibibazo bya gisilikare by'u Rwanda ndetse akaba afite n'urubuga rwa internet rwa Jkanya.free.fr, ibi biragaragaza ko iri shyaka rya RDI riyobowe n'abagabo bashishoza kandi b'inararibonye ,iyo wongereyeho umuhungu wa Grégoire Kayibanda wabaye perezida wa mbere w'u Rwanda akaba yaragejeje n'u Rwanda ku bwigenge birushaho kuba akarusho (c'est un bon symbole) muri politiki nyarwanda kuburyo abantu benshi bahita babona neza ko iri shyaka rifite umurongo n'ingamba byo guhindura ubutegetsi bw'u Rwanda , njye nicyo mbonye muri ubu buyobozi bw'iri shyaka!
Répondre
U
KAMALI uranyumije kabisa ngo RDI igizwe n' abasore !!! yyayayaaaaa!!! Aha uragipfuye mwa!!!! Niko se : Abasaza nka Major KANYAMIBWA, KAYIBANDA Hildebrand, Mbonimpa JMV, Mzee KUBWIMANA Eterne n' umukecuru MUKAMWIZA Marie Louise nibo wise aba-jeunes baje gufasha RUSUKUMA Rukokoma????????? Aho kujya muli RDI ndagetegereje igihe FDLR izemererwa kuba ishyaka niryo nzajyamo hamwe n' abanjye bose !!!!!!!!!! Igihe cyo kwinjira muli opposition kuli benshi bari hanze ndetse n' imbere mu gihugu nttikiragera !!!!! Reka dutegereze tuzareba !!!!!
Répondre
R
Ese mama uyu yaba ariwe KAYIBANDA uzutse? Twajyahe ko noneho amanyanga yacu yaba ataye agaciro?Nta kibazo tuzafatanya nabo twikize uriya mwicanyi KAGAME ugiye kutumara<br /> kuko noneho ndabona asigaye akoresha namakamyo kuturimbura nyamara abahutu ubu baramuyobotse bose kubera ubwoba . none ubu nitwe benewabo yibasiye!!!
Répondre
K
Ndatangaye cyane!! Narinzi ko ishyaka rya Rukokoma ari abasaza gusa none mbonye ariwe musaza urimo gusa! Ni agashya pe!! Burya imvugo niyo ngiro arashaka kwigisha abato politiki yo mu rwego rwo hejuru!! Courage!
Répondre