INTAMBARA YA BYIRINGIRO KURI TWAGIRAMUNGU YAHINDUYE ISURA : IGIHE NACYO KIRAMUSHYIGIKIYE !
Mu nyandiko yasohotse ku «Igihe» uyu munsi yitwa « Twagiramungu yaburiye abayobozi ba FDLR kwishyikiriza inkiko bamwamaganira kure », umunyamakuru w’igihe yagaragaje uruhande leta y’u Rwanda ihengamiyemo. Mu by’ukuri, ukurikiye neza igitekerezo cyatanzwe n’umwanditsi w’igihe, wagira ngo yari ari kwamamaza FDLR. Iyo nyandiko wagira ngo ni suite ya rya tangazo rya Byiringiro yatangaje mu minsi ishize ku « Ikaze iwacu » ndetse tukaba twaranagize icyo turivugaho.
Biratangaje kubona leta y’u Rwanda ikunze kuvuga nabi FDLR noneho itagize ikibi na kimwe iyivugaho, aha ni naho mpera nemeza ko Byiringiro na FPR bashobora kuba bafite umugambi umwe tutarabasha kumenya. Naho ubundi wagira ngo iyi nkuru y’igihe ni Byiringiro wayanditse mu rwego rwo gushimangira rya tangazo rye navuze haruguru.
Ikinyamakuru « Igihe » kigaruka kuri iryo tangazo rya FDLR maze gifatamo agace gato gusa kagira ngo “...None se uwo munyapolitike yahindutse umuvugizi wa Leta ya Kigali cyangwa umuvugizi wa ONU (Loni), kandi aza no kwifatanya na FDLR?”. Bahise bakurikizaho ifoto ya Bwana Twagiramungu maze bayiha umutwe ugira uti : « FDLR yamaganiye kure Twagiramungu ushaka kwigira umuvugizi wa Leta y'u Rwanda ». Nyamara ku ifoto ya Byiringiro, nta commentaire IGIHE cyashizeho. Abazi gusesengura, iyi nkuru y’igihe igamije iki ? Ni ugusebya Twagiramungu cg ni ukwamamaza FDLR ?
/http%3A%2F%2Figihe.com%2FIMG%2Farton31647.png)
Umwanzuro :
Mu gusoza navuga ko leta ya Kigali itagitewe ikibazo na FDLR kuko yamaze kuyigarurira cg kwigarurira bamwe mu bayobozi bayo, ahubwo ikaba ikiyikoresha (FDLR) nka Bouc émissaire kugira ngo izisubirire (Leta ya Kagame) gusahura muri RDC. Naho ubundi, Ikinyamakuru « Igihe »(Leta y’u Rwanda) cyifatanyije na Byiringiro kurwanya Bwana Twagiramungu Faustin. Ibyo ndabishingira aho Igihe kigira giti : «Twagiramungu yakunze kugaragara kenshi avuga ko azifatanya na FDLR mu guhangana n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, nyamara kuva imuteye ishoti umuntu yakwibaza uwo agiye kwiyambaza nubwo bamwe bavuze ko ari politiki ishaje ishobora kuba ijyana n’imyaka ye». Ngaho namwe nimwisomere iyo nkuru mwumve mukanze aha : Twagiramungu yaburiye abayobozi ba FDLR kwishyikiriza inkiko bamwamaganira kure
Maître Kubwimana Jacques
Gisenyi- Rwanda