Imibereho: Dukoreshe neza telefoni kuko zishobora kudukurira ikibazo gikomeye cy'ubuzima!

Publié le par veritas

Imibereho: Dukoreshe neza telefoni kuko zishobora kudukurira ikibazo gikomeye cy'ubuzima!
Muri ibi bihe ikoranabuhanga mu itumanaho rikomeje gutera imbere cyane, Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo kitwa « Afrobaromètre » bwerekanye ko abaturage baturiye umugabane w’Afurika bateye imbere cyane mu gukoresha telefone zigendanwa kurusha uko babona ibintu by’ingenzi bishobora gutuma bagira ubuzima bwiza. Icyo kigo cyakoze ubushakashatsi mu bihugu 34 by’Afurika hagati y’umwaka w’2011 n’2013 bwerekanye ko abaturage 93% bo muri Afurika bafite telefoni zigendanwa (mobile) ariko abaturage 88% gusa akaba aribo bashobora gukandagiza ikirenge mu ishuri, abanyafurika 59% nibo bashobora kugerwaho n’amazi asanzwe, 28% nibo babona amazi asukuye naho 36% muri rusange nibo bashobora kugerwaho n’amashanyarazi ! N’ubwo izo telefoni zigera kubanyafurika ni ngombwa kwitondera ikoreshwa ryazo kuko zishobora kwangiza ubuzima nko guhumbya ! Niba umara igihe kirekire wandika ubutumwa kuri telefoni cyangwa uyikiniraho umutwe wawe ureba hasi, ushobora kugira ibibazo bikomeye by’ubuzima ! Soma iyi nkuru hasi aha irakugirira akamaro :
 
Umutwe w’umuntu ushobora kugeza kuri 4,5Kg. Uko ugonda ijosi uwujyana imbere no hasi ibiro by’umutwe bigomba gufatwa n’uruti rw’umugongo wo hejuru biriyongera. Ku bwigonde bwa degere 15 umutwe wawe uba uremerereye uruti rw’umugongo kuri 12Kg, kuri degere 30 z’ubwigonde umutwe wawe uba uremerereye uruti kuri 18Kg, naho kuri degere 60 umutwe wawe uba uremereye ku kigero cya 27Kg ku ruti rw’umugongo rwo hejuru (ijosi) bikagira n’ingaruka ku ruti rw’umugongo rwose !
Nyamara ibintu byo kwigondagonda muri iki gihe bireze cyane kubera Smartphone, abantu benshi muri iki gihe bamara amasaha atari macye bareba kuri za Smartphone (telefoni zigendanwa), nta muntu ukireba undi mu maso ahubwo bose baba bari kureba kuri izo telefoni aho bari hose ku mugabane yose y’isi !
 
Ubushakashatsi bwakozwe n’umunyamerika Kenneth Hansraj, ubu bukaba bwarashyizwe ahagaragara, buvuga ko kwicara nabi no kunama kuri telefone umwanya muremure bishobora gutera kwangirika k’uruti rw’umugongo kugeza ubwo byatera uburwayi bushobora no kugera ku kubagwa, guhetama kwarwo, ububabare buhoraho bw’umugongo ndetse ingaruka z’ubwo burwayi zikagera no kumuryango wose, ingaruka za telefoni nizititonderwa zishobora kuzagira ingaruka zikomeye kubazadukomokaho bazaba batuye isi mu bihe bizaza.
 
Kenneth Hansraj ni umuganga kabuhariwe mu buvuzi bwo kubaga uruti rw’umugongo mu kigo cya Spine Surgery and Rehabilitation Medicine kiri i New York yabwiye ikinyamakuru « Washington Post » ati “Telefoni ni icyorezo ku isi yose, ati itegereze abantu bose aho bari ibyo baba barimo gukora ! Itegereze abakwegereye aka kanya, urasanga bose imitwe yabo yunamye ku kintu.” Hari abadashobora kumva uburemere bw’ibiro 27? Tekereza kumara amasaha arenze imwe ku munsi uhetse umwana w’imyaka nk’umunani. Abakoresha za Smartphone nabo abenshi bamara hagati y’amasaha abiri n’ane ku masaha 24 bunamye, basoma za e-mails, bohereza ubutumwa, basoma banakoresha imbunga nkoranyambaga !
 
Ibyo tubigereranyije bimara hagati y’amasaha 700 na 1400 ku mwanya abantu benshi bamara bananiza uruti rw’umugongo wabo nk’uko bivugwa mu mpine y’ubwo bushakashatsi.“Iki kibazo kirareba cyane cyane abakiri bato. Ibi byo guhora bunamye bitera cyane ikibazo ku ruti rw’umugongo ku buryo bizabakururira indwara. Nifuza ko nabona ababyeyi bagize icyo babikoraho.” – Kenneth Hansraj
 
Inzobere mu buvuzi zimaze igihe zitanga imiburo y’uko akantu gato gatumye umutwe udahagarara wemye ni umurimo munini uba uhaye uruti rw’umugogo. Muri Amerika imikoreshereze ya telefoni imaze kuba ikibazo gikomeye. Muri Afurika aho umubare w’abatunga Smartphone n’abakoresha ikoranabuhanga aho bibasaba guhora baryunamyeho imibare yabo ikomeje kwiyongera nkuko twabibonye haruguru kandi ntabushobozi bafite bwo kwivuza bihagije !
 
Abarwayi benshi bagana ibitaro by’indwara z’ingingo muri Rhode Island muri Amerika ni abatewe uburwayi n’ibijyanye n’ikoranabuhanga rya za telefone birimo indwara z’umutwe, ijosi, kubabara umugongo n’izindi.Kwicara nabi kandi ngo biganisha ku zindi ndwara zirimo kugabanya ubushobozi bwo gukora neza kw’ibihaha ku kigero cya 30%, kurwara umutwe ndetse bikaba bishobora no guteza indwara y’umutima.
 
Kenneth Hansraj yabwiye kandi ikinyamakuru TODAY ko abakoresha telefoni zigendanwa (Smartphones) bashobora gukora ibi bintu bikurikira kugira ngo bigabanyirize ububabare ndetse no koroshya ingorane baterwa no gukoresha telefoni:
 
1.Koresha telefoni yawe wirinda kugonda ijosi cyane , ahubwo use nuyizamura uyegeza hejuru kugira ngo wegure umutwe.
 
2.Kuzunguza kenshi ijosi ryawe inyuma, iburyo n’ibumoso. Koresha akaboko kawe (gatege umutwe) mu gukingira umutwe kugondama.  Hagarara urambure amaboko yawe uyafatishe ku nkingi ebyiri ushyire igituza imbere bityo urambure imitsi yo kwicara neza.
 
Kenneth Hansraj avuga ko nawe akunda ikoranabuhanga kandi atarirwanya, icyo yifuza ari ukubwira abantu ko mu gihe barikoresha umutwe wabo ugomba kuba wemye kugira ngo utaremerera uruti rw’umugongo. Ati “mukomeze muryoherwe no gukoresha smartphones  n’ikoranabuhanga ariko murebe neza ko imitwe yanyu yemye.”
 
Iyi nkuru ni ngombwa kuyiha agaciro no kuyisobanurira bagenzi bacu ngo batazagubwaho n’ibyago byo kugerwaho n’ingaruka twabonye.
 
Iyi nkuru twayikuye kuri Franceinfo
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J
Abasokuruza bacu se bahingaga, bamanitse ijosi? Cyangwa muri rusange iyo umuntu ahinga, cyangwa yubaka (abafundi) baba batunamye? Iyaba kunama. Aribyo byateraga indwara, 99.99% by'abanyafrica baba barwayi ibyo uyu mudoctor avuga. Ibitwunamisha ni byinshi mubuzima bwacu
Répondre
J
Sinibyo gusa, ndumva utavuze ububi bwa ondes electromagnétiques za GSM. Ntibirasobanuka kuko nta études zirakorwa kugeza magingo aya. Abaganga bamwe bemeza ko atari nziza ku buzima (zaba zitera cancers zimwe...).<br /> A suivre.... mais il faut absolument couper le WIFI avant de dormir.
Répondre
M
Bien
Répondre