Umwuka mubi hagati y'u Rwanda n'u Burundi utumye pastori Sosthène Serukiza ashyirwa mu kagozi!
Kuba leta ya Paul Kagame yibasira abanyamadini ngo batera urusaku si uko Paul Kagame ashaka gusenya amadini, ahubwo ni uko aziko abanyamadini bakoreshwa mu guhungabanya umutekano nk'uko abikora mu gihugu cy'u Burundi, icyo gihugu nacyo ariko kikaba kiticaye ubusa kuko gitangiye guta muri yombi abavugabutumwa bakekwaho kuba intasi z'u Rwanda; birumvikana ko mu gihe umwuka mubi hagati y'ibihugu byombi ukomeje , inzirakarengane zizakomeza kujya zibigenderamo!
Umuvugabutumwa wo mu gihugu cya Congo wo mu bwoko bw’abanyamurenge witwa Sosthène Serukiza yatawe muri yombi ku cyumweru n’urwego rushinzwe iperereza mu gihugu cy’u Burundi, uyu muvugabutumwa akaba ari umupasteri wo mu idini ryitwa « Guérisons des ames », inzego zishinzwe umutekano i Burundi ziramushinja ko akora ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu cy’u Burundi, naho abakristu bo mu idini rye bakavuga ko azira inyigisho atanga zirimo ubuhanuzi, ariko k’urubuga rwa internet rw’abanyamurenge muri Congo bakaba bavuga ko uyu mu pasteri yatawe muri yombi na leta y’u Burundi ngo bitewe ni uko akekwaho gukora imirimo y’ubutasi ayikorera leta y’u Rwanda mu gihugu cy’u Burundi.
Ikigaragara cyo ni uko ku mpamvu iyo ariyo yose yaba yaratumye uyu mu pasteri atabwa muri yombi, bigaragaza urwicyekwe rukomeje kugaragara hagati y’igihugu cy’u Burundi n’igihugu cy’u Rwanda, kuko mu minsi yashize igihugu cy’u Burundi cyatangaje ko hari intasi z’abasilikare b’u Rwanda zacengeye mu gihugu cy’u Burundi zigera ku 4000, inyinshi muri izo ntasi zikaba zarihinduye abavugabutumwa mu madini anyuranye , izindi zikihindura indaya kimwe n’izikora imirimo iciriritse inyurane mu gihugu cy’u Burundi. Izo ntasi ngo zacengeye igihugu cy’u Burundi mu rwego rwo gutegura igitero cya gisilikare Paul Kagame ashaka kugaba ku gihugu cy’u Burundi kubera inyungu za politiki zo mu karere.
Niba Kagame yiyemeje gushoza intambara ku gihugu cy'u Burundi, abaturage baturiye akarere kose bagiye kugira akaga gakomeye kuko mu mateka y'ibihugu byombi nta gihugu na kimwe hagati y'u Rwanda n'u Burundi kigeze gitsinda ikindi ngo tuvuge ko amateka yaba agiye kwisubiramo, icyagiye kigaragara ni uko intambara hagati y'ibihugu byombi yagiye igarika ingogo, ikarangira nta numwe utsinze! Ushaka kubimenya azabaze amateka y'aho izina Mukirundo (intara ya Kirundo mu Burundi) ryaturutse!
Source:bujanews