Rwanda : Enquête24, ije gushimangira filime televiziyo ya BBC 2 yasohoye kuri Paul Kagame yiswe « Ukuri mutabwiwe ».
Iyo akiba arinjye wapfuye se abo bacamanza bari kuza gukora iperereza ku rupfu rwanjye? (Paul Kagame)
Ku italiki ya 01/10/2014 televiziyo izwi cyane ku isi y’abongereza yitwa BBC ya 2, yashyize hanze filime irimo ubuhamya bukomeye cyane ku bwicanyi bwa Paul Kagame perezida w’u Rwanda, ubwo bwicanyi Paul Kagame akaba yarabukoze mu gihe cy’imyaka 20 kandi na n’ubu akaba akibukomeje.
Muri "Enquête24" hagaragaramo ikiganiro Paul Kagame yagiranye n’umunyamakuru w’umwongereza kuri BBC, akiyemerera ubwe ko ariwe wishe perezida Juvénal Habyarimana na Perezida w’u Burundi Cypriano Ntaryamira n’abantu bose bari kumwe mu ndege yahanuwe na FPR ku italiki ya 06/04/1994 ku itegeko rya Paul Kagame ; umunyamakuru wa BBC yabwiye Kagame ati «ntiwari ufite uburenganzira bwo guhanura iriya ndege » Kagame yamusubije muri aya magambo agira ati :
Ubwo bwicanyi bwa Paul Kagame bwashyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange kuri iyi si kuko ibyo bihugu byafashe ubwo bwicanyi nk’igikorwa cya demokarasi n’imiyoborere myiza kuko ubutegetsi bwa Paul Kagame bwashyizweho n’ibyo bihugu by’ibihangange kugira ngo bishobore gusahura umutungo w’igihugu cya Congo ndetse n’uw’ibindi bihugu byo mu karere.
Ku italiki ya 08/10/2014 nyuma y’icyumweru kimwe filime ya televiziyo y’abongereza BBC 2 yiswe « The untold story / ukuri mutabwiwe» isohotse, iyo filime ikaba yarasesekaye mu bihugu byinshi bivuga icyongereza kandi ari nabyo bishyigikiye ubutegetsi bwa Paul Kagame ; ku italiki ya 08/10/2014 abafaransa nabo bakoze ikiganiro gishimangira ibyavuzwe muri iriya filme ya BBC 2. Abanyamakuru bakomeye bo mu gihugu cy’Ubufaransa barashimangira ibyavuzwe muri filime ya BBC2 mu kiganiro bise Enquête24. Abanyamakuru b’abafaransa bo bavuga ko jenoside yo mu Rwanda ari amateka afifitse (amateka yuzuye ibinyoma) aribyo bise « génocide rwandais, une histoire truquée. Muri icyo kiganiro hagaragaramo ko nyuma y’imyaka 20 ukuri nyako kugiye kwavugwa kuri jenoside yo mu Rwanda, byose bikaba biri ku mutwe wa Paul Kagame.
/http%3A%2F%2Fwww.salem-news.com%2Fnphotos%2F1365298610.jpg)
«narimfite uburenganzira bwo kubikora kugira ngo ndwane kuburenganzira bwanjye, Habyarimana twararwanaga mu ntambara akaba yaragombaga gupfa, tekereza iyaba arinjye wapfuye, abo bacamanza se bari kuza gukora iperereza ku rupfu rwanjye ? Ndagira ngo nkubwire gusa ko twari mu ntambara ».
Abanyamakuru b’abafaransa baribaza bati, ese urebye iki gisubizo cya Paul Kagame wahakana ko atariwe wishe Habyarimana ?
Muri icyo kiganiro, abafaransa berekana ko ibihugu bikomeye by’Uburayi byakingiye ikibaba Paul Kagame muri buriya bwicanyi bwose yakoze , filime ya BBC ikaba yareretse ibyo bihugu ko byagize indoto mbi, ubu BBC na enquête 24 bikaba bishimangira nta kwibeshya ko Paul Kagame ari umwicanyi Ruharwa!
Source : télé24