Rwanda-Burundi : Birabe ibyuya..., umushinjacyaha Mukuru w'u Burundi yemeje ko iperereza ry'ubugenzacyaha rihamya ko imirambo yo muri Rweru yavuye mu Rwanda, igihe abayobozi b'icyo gihugu babihakana!
[Ndlr: Filime yakozwe na BBC ya 2 ku byaha ndengakamere Paul Kagame yakoreye abanyarwanda n’abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari, ikirego cy’umushinjacyaha Mukuru wa repubulika y’u Burundi cyemeza ko iperereza ry’ubucamanza mu Burundi ryemeza ko imirambo yatoraguwe mu kiyaga cya Rweru yavuye mu Rwanda, ibyo bigahuza n’inyerezwa n’izimira ry’abanyarwanda benshi nk’uko bigaragazwa na raporo z’imiryango mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ikibazo cy’impunzi zinyanyagiye hirya no hino ku isi cyane cyane iziri mu mashyamba ya Congo zirinzwe na FDLR, ikibazo cy’irangira rya manda yemererwa n’iteko nshinga igiye kurangira mu mwaka w’2017, ibibazo bya demokarasi no guhohotera uburenganzira bw’abanyarwanda mu buryo bunyuranye kimwe n’ibindi bibazo tutarondora, ngibyo bimwe mu bibazo byatumwe ejo kuwa kabiri taliki ya 14/10/2014, Bwana Paul Kagame perezida w’u Rwanda yaravuze ijambo rigaragaza ukwiheba kwishi no guhanura amakuba ku kihugu cy’u Rwanda; iryo jambo akaba yararivuze ubwo yakiraga indahiro y’umugaragu mukuru ngo ni perezida wa sena Bwana Bernard Makuza, uwo Makuza akaba yarahawe ikiraka cyo gutekinika itegeko nshinga ryemerera Kagame kuzagwa kubutegetsi! ].
Kubera itangazwa ry’ibyavuye muri iryo perereza bikozwe n’umushinjacyaha mukuru w’u Burundi, bitumye ibyo kuvuga ukuri gucagase no kwigengesera mu magambo kubyerekeranye n’inkomoko y’iyo mirambo birangira kuko umushinjacyaha mukuru w’u Burundi Valentin Bagorikunda (ku ifoto) yemeje bidasubirwaho ko imirambo 4 ishyinguye mu gihugu cy’u Burundi yatoraguwe mu kiyaga cya Rweru ari iy’abanyarwanda kandi iyo mirambo ikaba yaravuye mu Rwanda. Nyamara mu minsi yashize itangazamakuru ryavugaga ko nta perereza ry’ubutabera ryakozwe kuri iyo mirambo yagaragaye mu kiyaga cya Rweru mu gihe kingana n’amezi abiri yose. Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi yahise yereka itangazamakuru ko iryo perereza ry’ubutabera ryakozwe kandi rigakoranwa ubushishozi bukomeye nk’uko byerekanwa n’ibimenyetso ndakuka biri muri iryo perereza.
Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi avuga ko ikibazo gisigaye kitarasobanuka kuri iyo mirambo ari ukumenya umwirondoro wuzuye w’abo bantu bishwe. Kugirango uwo mwirondoro ushobore kumenyekana ntabwo abapolisi b’igihugu cy’u Burundi babifitiye ubushobozi n’igihugu cy’u Burundi kandi giherutse kubitangaza mu minsi ishize ubwo cyatangazaga ko gikeneye ubufasha bw’igipolisi cy’abanyamerika FBI kugirango hakorwe iperereza ryo kumenya umwirondoro w’abo bishwe. Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi yagize ati:”Yaba FBI, rwaba se urundi rwego rubifitiye ubushobozi, dukeneye gusa uwadufasha gukora iperereza rya gihanga ryo kugaragaza umwirondoro w’abo bantu bishwe”. Birumvikana ko ibyo umushinjacyaha mukuru w’igihugu cy’u Burundi yatangaje bishobora gukurura impaka hagati y’ibihugu byombi bitewe ni uko abayobozi b’u Rwanda bavuze kenshi ko ibibazo by’iyo mirambo bitareba igihugu cy’u Rwanda ko ahubwo bireba gusa igihugu cy’u Burundi.
Hari hashize amezi 3 hari impaka hagati y’igihugu cy’u Burundi n’igihugu cy’u Rwanda kubyerekeranye n’inkomoko y’imirambo yatoraguwe mu kiyaga cya Rweru kiri ku mupaka w’ibihugu byombi. Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’igihugu cy’u Burundi yatangarije itangazamakuru ejo kuwa kabiri taliki ya 14/10/2014 ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’ubushinjacyaha bw’igihugu cy’u Burundi; iryo perereza rikaba ryemeza kuburyo budashidikanywaho ko imirambo yatoraguwe mu kiyaga cya Rweru yavuye mu gihugu cy’u Rwanda. Kukubera iryo perereza ry’umushinjacyaha mukuru w’u Burundi byatumye ibihugu byombi bishyiraho itsinda bihuriyeho kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku mirambo 4 yatoraguwe muri icyo kiyaga ikaba ishyinguye mu gihugu cy’u Burundi ngo hamenyekane imyirondoro yabo.
/http%3A%2F%2Fwww.pieuvre.ca%2Fv2%2Fhome%2Flapieuv%2Fpublic_html%2Fv2%2Fwp-content%2Fuploads%2F2012%2F08%2FValentin_Bagorikunda_1_-300x201.jpg)
Umushinjacyaha Mukuru w’igihugu cy’u Burundi abivuga muri aya magambo:”Ibiri muri iri perereza birasobanutse neza: dukurikije imiterere y’aho iyo mirambo yatoraguwe mu kiyaga, dukurikije raporo zinyuranye z’abashinzwe umutekano, dukukije raporo z’abayobozi b’ibanze b’i Burundi ndetse n’ubuhamya bw’abarundi n’abanyarwanda b’abahinzi n’abarobyi baturiye ikiyaga cya Rweru n’umugezi w’Akagera”.
/http%3A%2F%2Fimg.rt.com%2Ffiles%2Fusa%2Fnews%2Ffbi-investigative-foia-rids-879%2Ffbi-headquarters.si.jpg)
Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu cya leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yabwiye radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI ko iyo ministeri irimo igirana ibiganiro na leta zombi (u Rwanda n’u Burundi) zirebwa n’icyo kibazo uburyo hatangwa ubufasha mpuzamahanga mu byerekeranye n’ubutabera; ariko iyo ministeri ikaba yemeza ko abapolisi kabuhariwe mu kugaragaza umwirondo w’imirambo ba FBI batigeze bemera gukora iryo perereza kimwe n’uko ntamuntu wigeze abasaba ubwo bufasha ngo bange kubutanga!
Twizere ko leta y’u Burundi izakora igikorwa cyo gusaba kumugaragaro ubufasha FBI ariko umwirondoro w’izo nzirakarengane zishwe ukamenyekana.
Iyi nkuru tuyikesha RFI