POLITIKI: INYOTA Y’UBUTEGETSI IGIYE KUMARISHA IMPUNZI Z’ABAHUTU MURI CONGO
Maze kubona amakuru yose ari gucicikana kuri internet ajyanye n’ibibazo birangwa muri CPC bitewe na prise de position ya CPC ku kibazo cya FDLR, bitumye nanjye ngira icyo mvuga kuri icyo kibazo. Mbere na mbere byahise binyibutsa débats zabaye mu gihe Twagiramungu yatumiraga amashyaka ngo abagezeho icyifuzo cyo kwishyira hamwe. Niba nibuka neza, amashyaka amwe mu yari yatumiwe yagaragaje impungenge zo gufatanya n’ishyaka rigizwe n’abantu baregwa ibyaha bimwe na bimwe n’umuryango mpuzamahanga. Mu byo ayo mashyaka yanasabaga harimo ko FDLR yahindura izina. Twagiramungu yabaye uwa mbere mu kwanga icyo cyifuzo ndetse abitangira n’impamvu. Ibyo byaje gutuma rero ayo mashyaka yanga kujya muri CPC ako kanya. None ndabona ayo mashyaka asa naho yatinyaga ikintu gifite ishingiro.
Hari uwashatse kugereranya FPR na FDLR ku bijyanye n’ibiganiro byaba hagati yayo na Leta avuga ngo ko FPR yashyikiranye na Leta ya Habyarimana amahanga yari ayobewe ko FPR yishe abantu iyo za Byumba. Aha njye ndasanga yigiza nkana ku bushake. FPR yari ishyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange. Uhagarikiwe n’ingwe ngo avoma inshongore. Ikindi kandi FPR yikoreye ubwayo pression kuri leta kubera ko yaje irasa ingabo za Habyarimana ndetse igira n’agace k’ubutaka bw’u Rwanda ifata. Ibyo siko biri kuri FDLR kuko nta gihugu gikomeye kiyishyigikiye n’abashatse kuyishyigikira ntiyemera ibyo bayisaba ngo ni uko byacishijwe kuri Twagiramungu.
Nanjye nemera ko guhindura izina rya FDLR bitari bikwiye, cyakora kurihindura hari icyo byamara ngo abanyarwanda bongere bagere mu gihugu cyabo, numva nta mpamvu yabuza ko iryo zina ryahinduka. Niba rero izina rishobora guhinduka, abayobozi ba FDLR nabo bashobora guhinduka kandi FDLR ikagumaho ndetse ntite n’umurongo wayo.
Hari uwanditse avuga ngo ahubwo ikigomba gukorwa ni diplomatie maze hakabaho délégation yagera ahantu hamwe na hamwe. Aho hantu yarahavuze. Igitekerezo cye sinacyanze, ariko naribajije nti ese aho hantu ari kuvuga ngo bazajya gusobanurira ikibazo cy’u Rwanda, haba ariho havuye igitekerezo cy’uko FDLR yahindura ubuyobozi kugira ngo ubuvugizi bubashe kugenda neza ?
Guhindura ubuyobozi, ntibivuga kwigarurira FDLR. Njye rero nkabona réaction ya FDLR yarabaye trop agressive (bisa no kwivumbura). Ese ntibyashobokaga ko hashyirwaho umuyobozi wo kwereka amahanga, ariko mu by’ukuri Byiringiro ariwe uyoboye ? Ibyo se hari icyo byaba bitwaye ? Iyo FDLR ibikora noneho ngo turebe icyo umuryango mpuzamahanga wongera kwitwaza ku kibazo cy’impunzi z’abahutu ziri muri Congo ?
Nyamara ubu twishyize ku karubanda, n’uwashaka kudufasha, azavuga ko ari twe twamunanije. Njye rero ndagera aho ngasanga igitugu kiregwa Twagiramungu cyaregwa na Byiringiro utifuza kurekura ubuyobozi ku neza y’abaturage ashinzwe aho muri Congo. Ese ibyo akora abikorera urukundo rw’abo baturage cyangwa ni ku nyungu ze bwite ? Twavuga se ko hari inyungu afite mu kuba impunzi ziri muri Congo zagumayo ? Sinabihamya cyane ariko nabyo birashoboka. Kuva ashakishwa kubera ibyaha aregwa, yabasha kwihisha inyuma y’impunzi avuga ko azirinze ariko mu by’ukuri ari ukwanga ko zatahuka maze zikamusiga wenyine mu ishyamba kubera gutinya ko yazakurikiranwa kuri bya byaha aregwa. Ari uko bimeze rero, Impunzi zo muri Congo zaba zarafashweho ingwate n’abantu bafite ibyo babazwa, bityo zikazapfa aribo zizize.
/http%3A%2F%2Fikazeiwacu.unblog.fr%2Ffiles%2F2013%2F10%2Fsam_0096-1.jpg)
Mu ijambo rimwe, FDLR nta mbaraga yifitiye zashyira pression kuri Kagame. Imbaraga zonyine FDLR ifite ni ubwoba ifitiwe na Leta ya Kigali iyihoza mu kanwa ngo ni umutwe w’abaterabwoba. Ngibyo ibiyiha imbaraga itifitiye. None se iyo yanga inama ihabwa, yo iba ifite uwuhe muti ? Ngaho izarase kuri Kagame nibura umunsi umwe turebe : yewe n’agatero shuma kaba gahagije. Njye ndemeza ko ntabyo ishoboye uretse kwivovota. Yari imaze kubona uruvugiro muri CPC ; yagombaga kutitesha ayo mahirwe ihawe, ariko gukunda ibyubahiro n’ubuyobozi kwa Byiringiro bigiye guheza bene kanyarwanda ishyanga. Ni ubwa mbere nabona umuntu wanga imfashanyo kandi iyo mfashanyo ari iyo gutuma agera kucyo yifuza. Njye ntekereza ko iyo FDLR ikora ibyo isabwa, CPC iba igeze kure pee, twiteguye kurya ku matunda y’umusaruro wayo.
Position CPC yafashe rero ndasanga yari ngombwa kubera ko itumye abantu bamenya imyitwarire y’abayobozi ba ziriya mpunzi. Simpamya ko yerekanye Twagiramungu nka Rutemayeze(Ese yatemaga ayahe yeze !Nibo hari ayo yatemye ni ayo yari yibibiye) ahubwo bigaragaje Twagiramungu nka wawundi wanze amazimwe ubandwa habona. Inkoko barayibajije bati ese ko unywa amazi ureba hejuru, ni uko gusubiza ngo « Mba ngira ngo akabi kabone bose ».
Uwavuze iby’umu leader, ngaho najye inyuma ya Byiringiro daa ! Njye ndabona umu leader nyawe w’abahutu ari uwabasha kubaragiza inkoni y’icyuma naho kubaha urubuga ngo nabo bavuge ni nko kubwira Joriji Baneti ngo kinga urugi, aho kurukinga akarushikanuza kugeza ubwo arukuyeho !
Ngayo nguko bana b’u Rwanda.
Umusomyi wa veritasinfo