AFURIKA: Kurikirana ibiri kubera muri BURUKINA FASO kuri uyu wa gatanu taliki ya 31/10/2014

Publié le par veritas

Nubwo ibyo guhindura itegeko nshinga bitakibaye imvururu ntizirahagarara

Nubwo ibyo guhindura itegeko nshinga bitakibaye imvururu ntizirahagarara

Fungura Kenshi iyi paje urebe aho ibintu bigeze muri Burukina Faso, Afurika yose ihanze amaso ibiri kubera muri iki gihugu!

15H48: Nubwo Lt.Colonnel Zida yari yavuze ko Général Traoré atemerewe kuba umukuru w'igihugu; uwo musilikare wari usanzwe ari umugaba mukuru w'ingabo za Burukina Faso amaze gutangaza ko ariwe wafashe umwanya wo kuba umukuru w'igihugu cya Burukina Faso. Général Honoré Traoré akaba yavuze ko ariwe perezida wa repubulika. Kugeza ubu ntibiramenyekana niba yafashe uwo mwanya awuhawe n'abakuru b'amashyaka cyangwa se niba yawufashe ku ngufu, nta nubwo biramenyekana neza uko abaturage bari bwakire icyo cyemezo cyane ko kuva mbere hose bavugaga ko badashaka ko umusilikare aba umukuru w'igihugu! Igihugu cy'Ubufaransa kikaba cyashimye icyemezo cyafashwe na Blaise Compaoré, icyo gihugu kikaba kizeye ko igihugu cya Burukina Faso kigiye kugira umutuzo.

14H40: Blaise Compaoré wari perezida wa Burukina Faso ashyize ahagaragara itangazo avugamo ku avuye ku mwanya wa perezida wa Repubulika w'igihugu cya Burukina Faso, akaba yasabye ko yifuzako hagomba kuba amatora mu minsi 90 yo gutora undi mukuru w'igihugu wa Burukina Faso binyuze mu matora adafifitse. Akimara kwegura ku mwanya w'umukuru w'igihugu hari amakuru ataremezwa neza avuga ko Blaise Compaoré yahise ahunga umurwa mukuru wa Ouagadougou akaba yahungiye mu mujyi witwa Pô uri kumupaka w'igihugu cya Burukina Faso n'igihugu cya Ghana.

14H00: Umuvugizi w'ingabo za Burukina Faso Lt.Colonnel Zida amaze kubwira abaturage bari mu myigaragambyo muri icyo gihugu ko Blaise Compaoré akuwe ku mwanya wo kuba umukuru w'igihugu. Lt.Col Zida akaba yavuze ko muri aya masaha ya nyuma ya saa sita hatangiye ibiganiro hagati y'abanyepolitiki bo muri icyo gihugu kugira ngo hashakishwe ugomba gufata umwanya w'umukuru w'igihugu ugomba kuyobora inzibacyuho.Abaturage bari mu myigaragambyo bavuze ko badashaka ko umwanya w'umukuru w'igihugu uhabwa umusilikare cyangwa umwe mu banyepolitiki bo mu ishyaka rya Blaise Compaoré. Lt.Col Zida yamenyesheje abaturage ko umugabamukuru w'ingabo Général Traoré wifuzaga kuba umukuru w'igihugu atemerewe gufata uwo mwanya. Perezida w'Ubufaransa François Hollande yasabye Blaise Compaoré gufata icyemezo cya kigabo akubahiriza ibyifuzo by'abaturage.

12H30: Mu murwa mukuru wa Burukina Faso "Ouagadougou", abaturage benshi cyane bateraniye aho bita " Place de la Nation", abo baturage bakaba bari kwerekeza ku Ngoro y'umukuru w'igihugu kujya kuyikuramo Blaise Compaoré. Ubuyobozi bukuru bw'ingabo za Burukina Faso (Etat-major) bwagoswe n'abasilikare biyemeje kwifatanya n'abaturage mu myigaragambyo yo kubahiriza ibyifuzo byabo. Général Traoré, umugaba mukuru w'ingabo za Burukina Faso ari kuri Etat -major yafashe ijambo abwira abantu benshi bagose ubwo buyozi bw'ingabo bari kumwe n'abasilikare ko igihe kigeze muri Burukina Faso cyo kubahiriza demokarasi hagakurikizwa ibyifuzo by'abaturage. Abantu benshi bari bateraniye aho bahise baha amashyi menshi Général Traoré; igisigaye ubu ni ukumenya igiteganyirijwe perezida Blaise Compaoré.

Muri iki gitondo cyo kuwa gatanu taliki ya 31/10/2014 abaturage ba Burukina Faso baramutse babwirwako Blaise Compaoré akiri umukuru w'igihugu nk'uko yabitangaje ku mugoroba w'ejo kuwa kane mu majwi yafatiwe aho yihishe (mu ndaki) akanyuzwa kuri imwe muri radiyo yigenga muri icyo gihugu bitewe ni uko radiyo y'igihugu abaturage bayibohoje ibiganiro byayo bigahagarara.

Icyifuzo umukuru w'igihugu cya Burukina Faso yatanze cy'uko yaguma kubutegetsi akayobora leta y'inzibacyuho igomba gutegura amatora y'uzamusimbura, ayo matora akaba agomba kuba nyuma y'amezi 13; abaturage ba Burukina Faso ntabwo bakiriye neza icyo cyifuzo. Umugaba mukuru w'ingabo za Burukina Faso Gen Nabéré Honoré Traoré nawe yatambukije itangazo rikuraho guverinema ndetse rigasesa n'inteko ishingamategeko y'icyo gihugu ryarushijeho gushyira abaturage mu rujijo.

Abanyepolitiki n'abaturage muri Burukina Faso bakomeje imyigaragambyo mu gihugu cyose, barashaka ko Blaise Compaoré ava kubutegetsi burundu kandi bakaba badashaka ko asimburwa n'undi musilikare! Abaturage bavuga ko barambiwe ubutegetsi bw'abasilikare muri icyo gihugu. Ubu ibintu bikaba bikomeje kuba urujijo muri Burukina Faso.

Uko Afurika iri gukurikirana ibiri kubera muri Burukina Faso

Mu bihugu byinshi by'Afurika abaturage babyo barasanga ibiri kubera muri Burukina Faso bigomba kubera isomo abategetsi babo.

Rwanda: Abantu benshi ku migabane yose y'isi barasanga ibiri kubera muri Burukina Faso bishobora kuzaba muri Afurika yose ariko bagera ku gihugu cy'u Rwanda bagacaho akarongo gatukura kuko babona muri icyo gihugu ibintu bishobora kuzaba bibi cyane bakurikije imiterere y'abantu bafite ubutegetsi mu Rwanda muri iki gihe! Inkuru nyinshi ziri kunyura ku mbuga za internet kimwe n'ibiganiro biri kunyura ku maradiyo atandukanye biremeza ko mu Rwanda ibintu bizahinduka hamenetse amaraso menshi cyane! Birabe ibyuya!!

Congo: Abaturage b'abakongomani benshi (RDC) baravuga ko perezida Joseph Kabila adashobora gupima kongera gukinisha ibyo guhindura ingingo yo mu itegeko nshinga kugira ngo azongere kwiyamamaza. Umunyepolitiki muri icyo gihugu witwa Vital Kamerhe yavuze ko Kabila akinishije guhindura itegeko nshinga ngo yongere kwiyamamaza abakongomani bamwereka uburakari bwabo kurusha ubwo abaturage ba Burukina Faso beretse Blaise Compaoré, ngo ntabwo abakongomani ari ibigwari mu kurengera uburenganzira bwabo!

Tchad: Nyuma y'imyigaragambyo yo muri Burukina Faso amwe mu mashyirahamwe ya politiki n'ay'uburenganzira bw'ikiremwamutu muri icyo gihugu yatangiye gusaba abayoboke bayo kwisuganya bakandika inyandiko (pétition) ihamagarira perezida w'icyo gihugu Idriss Deby kwitegura kuzava kubutegetsi mu mwaka w'2016 adakuruye amahane mu gihugu.

Ibindi bihugu biri kuvugwa cyane ni u Burundi, Gabon, Congo Brazzaville, Uganda....
Afurika yose irashyushye muri iki gihe!!

Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
Ntabwo abahutu tugira bagira ubwoba ahubwo icyo babuzize ni cordination, kuko abakagombye kubibakorera byagaragayeko bakorera inda zabo nampemuke ndamuke ko nta idee des interets superieur bafite. ariko mubaturage turacyafite intwari nka RUKARA RWA BISHYINGWEna abandi. igihe nikegera kariya gahugu kazahinduka umuyonga. Utinye abantu babika akababaro imyaka 20 aseka kandi ababaye.
Répondre
J
Ukurikije ubwoba bw’Abahutu buri muri kamere yabo ashobora guhindura itegeko rimuha kugira indi manda. Mumbabarire rero, navuze ubwoba, ntabwo ari disikuru mfuye gutura hasi. Nziko hari Abantu bari bwamagane iyi commentaire, ariko tujye twibuka 2 faits historiques :
1. Ubuhake, système injuste et immoral, yabayeho nk’imyaka 400 ; abahutu bategereje ko Umubiligi abajya imbere kugirango iveho. Ntawari gutinyuka.
2. Habyara yishe Abanyagitarama, bose bamutukiraga mu matamatama, ntawe watinyutse guhangara Ikinani Cyananiye Abanzi n’Abagambanyi, bategereje ko RPF iza kubakorera akazi nyuma y’imyaka 30.
Icyo rero Kagame agomba kwitondera, ni Abafana n’Abayoboke ba RNC bari mu gihugu, n’abari hanze (Karegeya yahambanywe flag ya RNC, twumva mu by’ukuri, bitazagarukiraho).
NTAZAKORE AMAKOSA YO KUBAHA URWITWAZO, kuko yavaho urwa KADAFI.
None haraho mbeshye ?
Répondre
L
Mu rwanda ubu bagiye gushaka uburyo batekinika bakavuga ko ari abaturage twasabye guhinduka ku itegeko nshinga mu menye ko ari yo mission ya Makuza muri Senat na ba bagore bo mu nteko y'abadepite!bazatubeshyera ko ariko tubishaka maze barihindure ariko nkeka ko bakwiye kwamamaza undi mukandida bakabigira nka Poutine naho ubundi bizaba ikibazo!!!! Umwwe wo mu giti at: "Wumve nkome!!!

Répondre
M
Kwirirwa muririmba ngo nimwe mushoboye gutegeka,ngo mwateje u RWANDA n'abagore imbere,iyo ndirimbo muyireke kuko aho mugeze muniga abaturage mushinzwe kuyobora mugashyira mu mifuka mukajugunya muri Rweru, ntabwo bizabagwa amahoro. Afrika ikeneye abagabo basobanukiwe na démocratie apana abategetsi b'abacanshuro!
K
kugira nabi ni ishyano !!! nta numwe nigeze numva byahiriye. Reba Kompaoré ngo yari azi ko abamutumye kwica Sankara bazahora baziritse abaturage !!! heheheheheh !!! Reka bamwereke ko abaturage aribo ba nyiri igihugu !!! Abo ba Kagame rero nabo nuko. Nashska azahindure amategeko, umunsi uzaza, ejo cyangwa ejobundi !! AZABURA AHO ARIGITIRA !!
Répondre
S
MUKOMERE NSHUTI ZACYU HARI HASHYIZEIGIHE KUIREKIRE NTATANGA IGITEKEREZO NGE BYA NYOBEYE KAGAME ARI GUKURIKIRANIRA HAFI IBYA MUM NYWANYIWE BLAISE ESE WE BITERA ?YARADUHEKUYE NGO INTERAHAMWE NIZO ZIRI KUTWICA NONE TUMAZE KUMENYA BYUKURI UWATEYE AMAKUBA MURWANDA MAIS IGIHE NIKI ESE TWE TUZAHURIRAHE ESE NIHANO KURO ONE DOLLA CAPMAINE ? MUJYE MUNGEZAHO INFO
Répondre
F
twiteguye cyane kwica KAGAME aramutse ashatse guhindura itegekonshinga.FDLR iryamiye amajanja
Répondre
K
Mu Rwanda biriya ntibishobora kubamo, muzarote ibindi, ubutegetsi nzabuviraho igihe nshakiye kandi mbusigire uwo nshaka, ingabo zanjye nzifiteho uburenganzira bwose kuko ushatse kwiterera hejuru mukubita ipingu ngo bibere abandi isomo, umuturage numva umbangamiye muterera muri Rweru, ubwo se uwatinyuka kwigaragambya ninde? Yabihera he se?
Répondre
T
Wibeshye kubanyarwanda cyane. Umunsi umwe uzatungirwa ntuzamenya ikigukubise