Igihugu cy’u Rwanda kirashaka kwinjira mu mutwe w’ingabo za CEEAC kugira ngo rubone uko rusubira muri Congo !
Ubwo u Rwanda rwavaga mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika yo hagati mu mwaka w’2007, abategetsi b’u Rwanda batangaga impamvu y’uko uwo muryango ugizwe ahanini n’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa kandi urwo rurimi rukaba rwaraciwe mu gihugu. Urwanda rwavugaga ko rugomba guhitamo umuryango wa EAC ngo kuko uwo muryango urimo ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza bikataje mu ikoranabuhanga kandi ngo u Rwanda rukaba rwibona muri Afurika y’iburasirazuba kurusha afurika yo hagati, Muri iki gihe u Rwanda rusubiye kucyo rwanze, ruri gusaba gusubira mu muryango wa CEEAC ! Ni izihe mpamvu zaba ziri gutuma igihugu cy’u Rwanda kiri kubyina muzunga mu miryango ihuje ibihugu by’Afurika ?
Madame Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rugiye gusubira mu muryango w’Ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo hagati CEEAC (Communauté Economique des Etats de l’Afrique Centrale), uwo muryango ukaba ugizwe n’ibihugu bya : Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, RD Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Congo Brazzaville, São Tomé et principe na Tchad. Ibyo bihugu hafi ya byose bihuriye k’ururimi rw’igifaransa kandi urwo rurimi rukaba rwaraciwe mu Rwanda. Mu nama yabereye mu mujyi wa Loango muri Congo Brazzaville ejo kuwa mbere taliki ya 27/10/2014 u Rwanda rwasabye kongera kwinjira muri uwo muryango kumugaragaro.
Ikibazo gikomeye muri iki gihe ni ukumenya mubyukuri uruhande u Rwanda ruherereyemo muri ibyo bice byombi ! Ese u Rwanda ruzajya mu mutwe w’ingabo zo mukarere k’Afurika y’iburasirazuba ivuga icyongereza cyangwa ruzajya mu mutwe w’ingabo z’Afurika yo hagati ivuga igifaransa ? Ese u Rwanda ruvuga uruhe rurimi muri izo zombi ? Ese ko u Rwanda rwagaraje ko arirwo ruteza umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari rwemerewe kujya mu mutwe w’ingabo zo kugarura umutekano muri ako karere ?
Impamvu nyamukuru ni uko igihugu cy’u Rwanda kiyobowe n’abayobozi b’abicanyi bateza umutekano muke mu karere kose, Abo bayobozi bakaba batica abaturage gusa ahubwo bica n’abayobozi b’ibindi bihugu, urwo rusyo rw’ubwicanyi rwikorewe n’abayobora u Rwanda muri iki gihe nirwo ruri gutuma babura amajyo ! Ubu igihugu cy’u Rwanda cyabereye amahanga nka wa mwana babura aho bafata bitewe ni uko yahiye mu kwaha ! Ari ibihugu bivuga icyongereza , ari n’ibihugu bivuga igifaransa byose bimaze gushobera mu kumenya aho byakwerekeza u Rwanda !
Yego n’ibindi bihugu by’Afurika si shyashya mu miyoborere yabyo kuko usanga biyobowe n’abakuru b’ibihugu batubahiriza amahame ya demokarasi ariko u Rwanda rwo ni agahebuzo, uretse kutagira demokarasi ,u Rwanda ruyobowe n’abategetsi b’abicanyi kabuhariwe barimbuye imbaga mu Rwanda no muri Congo ndetse ubwicanyi bwabo bukaba butarasize n’ibindi bihugu bituranye n’u Rwanda. Birazwi ko Paul Kagame yishe Perezida Juvénal Habyarimana w’u Rwanda na Perezida Cypriano Ntaryamira w’u Burundi, Kagame yishe Perezida Laurent Désiré Kabila wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Paul Kagame yagize uruhare mu iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye w’u Burundi. Iyo myitwarire yo kurimbura abakuru b’ibihugu niyo iri gutuma u Rwanda ruri kuzerera mu miryango ihuza ibihugu nka Gahini !
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL448xH296%2Farton58101-b15d1.jpg)
Impamvu u Rwanda rwongeye gusaba kwinjira muri CEEAC ni uko rutashoboye kwisanga mu muryango wa EAC ndetse na Comnwealth kuko ibihugu bigize iyo miryango yombi bigendera ko muco w’ibihugu byakolonijwe n’igihugu cy’Ubwongereza, ibyo bihugu bikaba bifite umuco wa demokarasi n’ubwisanzure bw’itangazamakuru ! Igihugu cy’u Rwanda akaba ari igihugu kiyobowe n’abicanyi kandi bayoboresha igitugu ! Paul Kagame amaze kugera muri EAC yatejemo akaduruvayo n’umwuka mubi kugeza n’aho avuga ko azica perezida wa kimwe mu bihugu bigize uwo muryango kuko uwo mukuru w’igihugu yari amugiriye inama yo kumvikana n’abo batavuga rumwe ! Kagame kandi yakoze agaco ko gucamo EC mo ibice 2, afata ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya abihanganisha na Tanzaniya n’u Burundi!
Indi mpamvu itumye u Rwanda rusubira kubyo rwanze rugasaba gusubira muri CEEAC ni ikibazo cy’ubukungu, muri iki gihe ntabwo u Rwanda rushobora gusahura umutungo wa kimwe mu bihugu bya EAC ariko ruramutse rwisunze CEEAC rwabona uburyo rwongera gukandagiza ikirenge muri Congo cyane ko ubu amakuru menshi ari kuva i New York yemeza ko u Rwanda ruri kongera gusaba ONU kujya kwinjira muri Congo ngo gufasha ingabo za ONU kurwanya FDLR ahubwo ari ubyo bwo kujya gusahura Congo! Muri iki gihe urwego rushinzwe umutekano ku isi muri ONU rwashyizeho gahunda y’uko abakozi cyangwa ingabo zishinzwe umutekano zizajya zoherezwa mu bihugu bifite umutekano muke hakurikijwe ururimi abaturage bo muri icyo gihugu bavuga ! Iyi akaba ariyo mpamvu u Rwanda ruri gusodoka rusubira muri CEEAC kugira ngo ruzinjire mu mutwe w’ingabo z’akarere k’Afurika yo hagati zivuga igifaransa kuko ingabo zo muri ako gace arizo zizagira uruhare runini mukugarura umutekano muri Congo kuko icyo gihugu kivuga igifaransa kurusha umutwe w’ingabo z’Afurika y’Uburasirazuba zivuga icyongereza !
/http%3A%2F%2Fstatic.lexpress.fr%2Fmedias_7858%2Fw_605,h_350,c_fill,g_north/montage-de-deux-photos-de-paul-kagame-le-9-aout-2010-a-kigali-et-de-jakaya-kikwete-le-26-mai-2013-a-addis-abeba_4023807.jpg)
Muri make kubyina muzunga kw’abayobozi b’u Rwanda mu miryango ihuza ibihugu by’Afurika nta kindi kugamije uretse gusenya iyo miryango kugira ngo abayobora u Rwanda bakomeze kwigundiriza k’ubutegetsi bashaka kugaragariza amahanga ko bafite uruhare mu kugarura umutekano w’akarere no kugirana imigenderanire myiza n’ibindi bihugu ! Kwisodeka muri CEEAC k’u Rwanda ni uburyo bwo gucengera uriya muryango kugira ngo ejo hazaza ibihugu byo muri Afurika yo hagati bitazafata icyemezo cyo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bukomeje guhungabanya umutekano w’ibindi bihugu.
Igihugu cy’u Rwanda cyarindagije umuryango wa CEPGL ubu ukaba usigaye ku izina gusa, umuryango wa EAC nawo wajemo amacakubiri azanywe n’u Rwanda, none ubu u Rwanda rwadukiriye na CEEAC uretse ko rwashatse gusenya uwo muryango mbere bikanga sinzi niba muri iki gihe u Rwanda ruri kugenda ruba ruvumwa aribwo Paul Kagame azashobora gushegesha uwo muryango.
Amateka azaduha igisubizo.
Ubwanditsi.