Akarenze impinga... Abanyamerika bavuye mu Rwanda bagiye kujya bishyira mu kato ka Ebola !
Mme Binagwaho yifuje kujya ashyira abanyamerika mu kato ka Ebola none bo biyemeje kukishyiramo n'ubwo yisubiyeho!
[Ndlr: “Akarenze impinga karushya ihamagara”, uyu mugani bakunda kuwuca mu Kinyarwanda igihe umuntu avuze amagambo ashobora gutera ibibazo nyuma akisubiraho akavuguruza ibyo yavuze ariko ntibigire icyo bihindura kumagambo yavuze mbere! Uyu mugani uwawuca Ministre w’ubuzima wa leta ya Paul Kagame Dr Binagwaho watanze amabwiriza yo kuzajya apima abanyamerika n’abespanyole indwara ya Ebola bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, ntiyaba yibeshye! Uwo mu ministre yavuze ko batazajya bapimwa gusa ko ahubwo bazajya bahamagara iminsi 22, n’ubwo uyu mu ministre yisubiyeho, ubutumwa yahaye abanyamerika barabwumvise kuburyo ahubwo bo batangiye gufata u Rwanda nk’igihugu kirimo Ebola! Uyu mu ministre azabigarurira he? Amaherezo kandi n’ikibazo cyo gutanga visa kubanyarwanda bajya muri Amerika niko bizagenda! Urwanda rwihaye gukuraho icyemezo cyo kwemerera abanyamerika n’abongereza kuza mu Rwanda batatse visa, Amerika nayo wazabona visa yahaga abanyarwanda y’imyaka 10 bayikuyeho! Ari Amerika (USA) ari n’u Rwanda ni nde ukeneye undi? Ikibazo cya Ebola, guhagarika radiyo BBC no gushyiraho visa kubanyamerika n’abongereza bishobora kuzabera u Rwanda nk”Akarenze impinga karushya ihamagara”!]
Umwarimu wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) uzaza mu Rwanda mu Gushyingo yavuze ko azishyira mu kato ngo atanduza abandi Ebola mu gihe azaba asubiye iwabo muri Leta ya Oklahoma (ndlr: iyi leta niyo Paul Kagame akunda gutoreramo cyane muri USA). Gusa izi mpungenge ntizumvikana na busa kuko u Rwanda rutuye kure y’ibihugu byazambijwe na Ebola kandi nta na Ebola yigeze irugeramo.
Ikinyamakuru “The Huffington Post” kivuga ko uyu mwarimu wigisha mu kigo cya Blackwell muri Oklahoma utatangajwe izina azaza mu Rwanda mu rugendo rw’akazi k’itorero asengeramo. Abantu barenga 400 basinyiye urwandiko kuri Internet (petition) basaba uwo mugore kutazaza kwigisha mu byumweru bitatu bya mbere igihe azaba agarutse muri Amerika.
Ubusanzwe bifata ibyumweru bitatu kugira ngo ibimenyetso bya Ebola bigaragare ku murwayi. Umwe mu babyeyi b’abana barererwa muri icyo kigo, Reba Newton, yabwiye ikinyamakuru KOCO ko adashaka ko umwana we yahura n’umuntu uvuye muri Afurika kuko ashobora kumwanduza Ebola. Ati "Ubuzima bw’umwana wanjye bufite byinshi bibubangamiye, sinshaka rero ko na Ebola yiyongeraho”.
Umuyobozi w’iri shuri Rick Riggs yatangaje ko Ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira Ibiza, CDC cyababwiye ko ibyago byo kuba uwo mwarimu yakwanduza Ebola biri hafi ya 0%. Uyu mwarimu azajya mu kato ka Ebola kuko azaba avuye mu Rwanda ruherereye kure cyane y’ibihugu byazambijwe na Ebola, nyamara aho atuye hegeranye cyane na Leta ya Texas yaguyemo umwe, ahitanywe na Ebola.
Inkuru yashyizwe mu Kinyarwanda n’igihe.com