USA irasaba u Rwanda n'u Burundi gukora iperereza ryimbitse ku mirambo yo mu kiyaga cya Rweru !
Nubwo ntacyo Obama yavuze kuri iyi mirambo, ubutegetsi bw'Amerika burasaba ko iperereza rikorwa kuri iyi mirambo
Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere taliki ya 22/09/2014 nibwo inkuru yasakaye hose ko ingabo za FPR zagiye kwiba imirambo 4 y’abanyarwanda yatoraguwe mu kiyaga cya Rweru igashyingurwa i Burundi. Impamvu yo kwiba iyo mirambo yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 25/09/2014 itanzwe na radiyo mpuzamahanga y’abanyamerika VOA mu rurimi rw’ikirundi n’ikinyarwanda. N’ubwo ibintu biba bicecetse igitutu cy’imiryango mpuzamahanga ntabwo cyoroheye leta ya FPR kuburyo ifite ubwoba bw’uko iriya mirambo ishobora gukorwaho iperereza ibyayo bikamenyekana, bigatuma ifata gahunda yo kujya kuyiba kugira ngo iyitwike maze igihugu cy’u Burundi abe aricyo kizasigara kisobanura ! Amerika nayo yabihuhuye isaba kumugaragaro ko iperereza kuri iriya mirambo rigomba gukorwa,kandi yiyemeza kuzatanga impuguke kabuhariwe mu kumenya umwirondoro w’abantu bitabye Imana ! Hasi radiyo VOA yavuze iyi nkuru muri aya magambo (mu kirundi) :
[“Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko leta zunze ubumwe z’Amerika zihangayikishijwe cyane ku biziga byatowe mu ruzi Rweru ruri hagati y’u Burundi n’u Rwanda mu kwezi kw’indwi n’ukumunani uyu mwaka aho bimwe mu biziga byararuwe byari iby’abantu baboshywe kandi batekeye mu mifuka ya plastique.
Umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika avuga ko n’ibindi bihugu byashyikirije amakenga bifise kuri ubwo bwicanyi mu nama yahuje akarwi gashinzwe gutohoza inyuruzwa n’izimira ry’abantu yagiriwe hamwe n’inama y’ibiro bya ONU bishinzwe kugenzuza agateka ka zina muntu i Genève ku italiki ya 12/09/2014.
Leta zunze ubumwe z’Amerika zirasaba leta y’u Burundi n’iy’u Rwanda kugira amatohoza yemewe, yihuta kandi ntaho yegamiye kuri ubwo bwicanyi bwagizwe, ayo ma leta agakorana n’imirwi yigenga iva mu bindi bihugu kandi igizwe n’abahinga banononsoye gusuzuma ibiziga. USA ivuga kandi ko abo bantu bishwe bakwiye kumenyekana kandi ko imiryango yabo ikeneye kumenya ibyabashyikiye, abakoze ayo mabi nabo bakarengikishwa imbere ya sentare.”]
Amakuru dukesha radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI avuga ko leta y’u Burundi n’iy’u Rwanda bidashaka kubahiriza itangazo ryatanzwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika kimwe no gukora iperereza nk’uko byasabwe n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, kuko abayobozi b’ibyo bihugu byombi bavuga ko barangije gukora amaperereza kuri iyo mirambo, iryo perereza bavuga ko bakoze rikaba rivuga ko nta muntu numwe waburiwe irengero mu bihugu byombi. Iyo myitwarire y’ibyo bihugu byombi niyo isa niyarakaje Amerika (USA) ikaba yemeje gushyira itangazo ahagaragara risaba izo leta zombie gufatanya n’umuryango mpuzamahanga gukora iperereza ryimbitse kuri iyo mirambo!
Igihugu cy’u Burundi kivuga ko cyashyinguye iriya mirambo huti huti kubera ikibazo cy’isuku kandi kikaba kitari gifite ubushobozi bwo gukora ibizamini byo kwa muganga kuri iyo mirambo ariko umwe mu mpuguke mpuzamahanga zikora mu bubanyi n’amahanga yabwiye RFI ko u Burundi butigeze busaba amahanga imfashanyo nimwe mu gukora iryo perereza. Igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika kiteguye gutanga impuguke mu gukora iperereza kuri iyo mirambo.
Ubwo yerekanaga abantu bishe Gustave Makonene umukozi w’umuryango wa Transparency International mu Rwanda; Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu rwego rw’igihugu CID Théos Badege yagize n’icyo avuga ku mirambo imaze iminsi igaragara mu kiyaga cya Rweru mu gace k’i Burundi maze abivuga muri aya magambo: “u Burundi nibwo bufite inshingano yo gukora iperereza, mu mikoranire dufite ntibibuza ko biramutse bisabwe twakorana, nabasaba tugategereza umwanzuro uzaturuka mu bikorwa duhuriyeho cyangwa se nk’abarundi byabanje kubera mu ntango kureba icyo bazatangariza itangazamakuru”
Dukurikije iyi mvugo ya Badege, biragaragara ko u Rwanda rutangiye kwigurutsa iperereza ku mirambo y’abanyarwanda yatoraguwe mu kiyaga cya Rweru noneho u Rwanda rukaba rushaka kugereka iyo mirambo ku gihugu cy’u Burundi! Byari kurushaho korohera u Rwanda iyo rushobora kwiba iriya mirambo kuko u Burundi bwari kubura ibisobanuro butanga bw’aho iyo mirambo yagiye! Birasaba ko abarundi batinyuka bakavugisha ukuri bakemera iperereza ryimbitse ry’umuryango mpuzamahanga kuri iyo mirambo, imiryango yabuze abayo nayo igomba kwiyegeranya ikageza amazina n’imyirondoro y’abantu babo banyerejwe ku miryango mpuzamahanga ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ubwanditsi.