Uganda: Zahinduye imirishyo muri leta, Amama Mbabazi agiye guhangana na Museveni !
Amakuru ava muri Perezidansi ya Uganda aravuga ko uwari Minisitiri w’Intebe Amama Mbabazi yegujwe agasimbuzwa uwari Minisitiri w’ubuzima Ruhakana Rugunda. Amama Mbabazi ngo yaba azize ko yavuguruje igitekerezo cya Perezida Yoweli Museveni cyo kwiyamamaza muri manda itaha ya 2016 mu matora y’Umukuru w’igihugu, aya makuru akaba ashimangira inkuru veritasinfo yabagejejeho ivuga ko Amama Mbabazi nawe yiyemeje kwiyamamaza kuri uwo mwanya (kanda aha usome iyo nkuru). Ruhakana Rugunda wari usanzwe ari Minisitiri w’ubuzima ni we usimbuye Amama Mbabazi wageze kuri uyu mwanya 2011. Umenya ibibazo by’amatora mu bihugu bya Uganda, Congo, u Burundi n’u Rwanda birasiga hahindutse byinshi mu miyoborere y’ibyo bihugu !
Rugunda asanzwe ari inkingi ya mwamba mu butegetsi bwa Museveni akaba yarabaye Minisiti w’ubuzima asimbuye Chrstine Ondo awahise anakurwa muri guverinoma. Uretse kuba yari Minisitiri w’ubuzima, Ruhakana Rugunda yahagarariye Uganda mu Muryango w’Abibumbye guhera muri 2009 kugeza 2011. Yabaye Minisitiri w’itumanaho, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’ubuzima, Ministre w’abakozi, Ministre w’amazi n’ubutaka n’ibindi.
Nyamara uyu Rugunda agizwe ministre w’intebe mu gihe muri Ministeri ye y’ubuzima havugwa imikorere mibi, ndetse abagore babyara bakaba bari gupfira mu bitaro ari benshi bitewe no kubura amaraso ! Mbese Ruganda ahawe umwanya kubera kumvira cyane Museveni no kugaragaza intege nke zo kuba yashobora kwitekerereza nk’uko Kagame yahaye Murekezi Anastase umwanya wa ministre w’intebe kandi ministeri y’uburezi yayoboraga yaramunaniye !

Rugunda yavugiye i Kabale tariki ya 7 Ugushyingo 1947, ise ni Surumani Rugunda, akaba ari uwo mu bwoko bwa luganda. Yize i Makerere, yiga muri Kaminuza ya Zambia no muri Kaminuza ya California. Mbere yo kwinjira muri politike ya Uganda, Rugunda yakoraga nk’umuganga w’inzobere muri Zambia, i Washington ndetse no mu bitaro byitiriwe Kenyatta muri Kenya.
Kuba Amama Mbabazi ashyizwe hanze muri leta ya Uganda bimuhaye akanya ko kwegera abaturage ba Uganda no kubagezaho ibitekerezo bye bitandukanye n’iby’ishyaka riri kubutegetsi, bikaba bimuhaye amahirwe yo kwitandukanya n’imiyoborere mibi abagande bashinja leta ya Museveni, ahasigaye ni ukuzareba amaherezo y’uru rugamba kuko muri Uganda ho badafite ingeso yo gukubita umuntu agafuni bakamushyira mu mufuka mu gihe yaba yagaragaje ibitekerezo by’uko nawe ashaka kuyobora, wenda baramukubita cyangwa bakamurasa mu ivi gusa ariko akabaho kandi akavuga!!
Inkuru dukesha ibinyamakuru byo muri Uganda