Rwanda: Umuzimu utera inkongi nturava muri Kigali, ububiko bw'ibicuruzwa nibwo bwibasiwe!
Inkongi y’umuriro yafashe inyubako ibikwamo ibicuruzwa ku Muhima mu Mujyi wa Kigali rwagati, yangiza ibintu bitaramenyekana ingano n’agaciro, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 02/08/2014.
Ababonye aha hantu hatangiye gushya, bavuze ko inkongi yatangiye mu ma saa mbiri z’umugoroba, ahabikwa amarangi n’ibijyanye nayo.
Ububiko bw’inzu yahiye ni ubw’inyubako iteganye n’’ahitwa " Chez Venant". Igice cyashyaga cyari icy’imbere, umuriro wagaragaraga uhinguka inyuma n’umwotsi mwinshi mu kirere.
Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana.
Source : Igihe