Rwanda-France : Ese twa tuzi twa Jacques Nziza twaba twavumbuwe mu Bufaransa ? Ukekwa ku dutanga ubu yageze mu maboko y’ubutabera !
Inkuru itunguranye ariko iteye kwibaza kandi ishobora gukururana cyane ni iy’uko umunyarwandakazi witwa Espérance Karekezi Saba witabye Imana kuburyo butunguranye ku italiki ya 25/07/2014 mu bitaro byigenga bya Estuaire mu mujyi wa Le Havre mu Bufaransa byemejwe ko yishwe n’umugabo we amuhaye uburozi kugira ngo abone uko ahabwa n’ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima impozamarira ihwanye n’amafaranga y’ama euros 700000 angana na 621.339.180Frws !
Mu gihe Espérance Saba yitabaga Imana, Ngwije Eliel yahise asaba ko umurambo we utwikwa, abo mu muryango wa Epérance bari baturutse mu gihugu cy’Ububiligi nibo bitambitse muri iryo twikwa ry’umurambo ahubwo basaba ubutabera gukurikirana iby’urupfu rw’umuvandimwe wabo. Nyuma ubucamanza bwategetse ko umurambo udatwikwa ahubwo ugomba gushyingurwa mu buryo busanzwe bitewe ni uko ibizamini byo kwa muganga byari bimaze kugaragaza ko Espérance yazize uburozi ariko ikinyamakuru «igihe.com» ari nacyo Eliel yanyuzagamo amakuru y’urupfu rw’umugore we cyo cyavuze ko yishwe n’indwara y’umutima( kanda aha usome iyo nkuru).
Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo ubucamanza bw’ubufaransa bwataye muri yombi umugabo wa nyakwigendera Espérance Saba Karekezi witwa Ngwije Eliel bumushinja kuba yaramuhaye uburozi ; ubucamanza bw’ubufaransa buvuga ko uyu mugabo yaroze umugore we akoresheje imiti yakuye mu bitaro bya Jacques Monod yakoragamo kugira ngo ahabwe akayobo ka miliyoni zisaga 621 z’amfaranga y’u Rwanda n’ikigo gishinzwe ubwinshingizi bw’ ubuzima.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 24/09/2014 Ngwije Eliel aragezwa imbere y’ubucamanza aho ashinjwa icyaha cyo kwica yabigambiriye, ubushinjacyaha bw’ubufaransa buvuga ko impamvu yo kwica umugore we kugira ngo abone amafaranga y’ubwishingizi ifitiwe ibimenyetso bihagije byo kumuhamya icyo cyaha ariko ubushinjacyaha bukaba buvuga ko bufite ibindi bimenyetso bigaragaza ko atamwishe kugira ngo abone amafaranga gusa ko hari ibindi byihishe inyuma.
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL472xH534%2Funnamed_4_-75-5d028.jpg)
Ngwije Eliel utuye mu mujyi wa Le Havre yagaragaje imyitwarire idakwiye umunyarwanda nyuma y’urupfu rw’umugore we Espérance ! Uwo mujyi utuwe n’abanyarwanda barenga 200 ariko nta munyarwanda numwe uwutuyemo yashatse kubwira iby’urupfu rw’umugore we, na mukuru wa Epérance utuye kuri metero 300 uvuye aho murumuna we yari atuye yamenye urupfu rwe abisomye mu kinyamakuru « igihe.com » cyandikirwa mu Rwanda ! Eliel, yanze ko abanyarwanda bagera mu rugo rwe inkuru zose z’urupfu rw’umufashawe abanyarwanda batuye uwo mujyi bakazisomaga ku « gihe.com »!
Kuba Ngwije yaritabaje uburyo bwo gutwika umurambo w’umufasha we bihita byibutsa abanyarwanda benshi bagiye batwikwa na FPR inkotanyi kugira ngo basibanganye ibimenyetso kandi byakubitiraho makuru avuga ko Ngwije yabaye umusilikare w’inkotanyi bikarushaho gutera urwicyekwe, none amaherezo ikibazo cy’urupfu rwa Espérance kigeze imbere y’ubutabera ! Abanyarwanda benshi bakimara kumva inkuru y’urupfu rwa Espérance bahise bakeka ko ahawe uburozi ubu busigaye bwitwa « Utuzi twa Jacques nziza ». Igitangaje kandi ni uko Eliel yanyuzaga inkuru z’urupfu rw’umugore we mu kinyamakuru k’igihe.com kiri mu Rwanda, mu gihe abaturanyi be bo mu Bufaransa ntacyo bazi ! Aho iyo miti y’uburozi nayo ntiyaba yaravuye i Kigali ? Ubutabera buzaduha igisubizo kuri iki kibazo. Espérance yitabye Imana afite imyaka 26 y’amavuko akaba azise abana 2.
Uwanditsi