Rwanda-Burundi :Imirambo mu kiyaga cya Rweru/Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR barasaba iperereza mpuzamahanga !
Nyuma y’aho imirambo igaragariye mu kiyaga cya Rweru kiri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, amajwi asaba ko hagomba gukorwa iperereza mpuzamahanga atangiye kwiyongera. Abategetsi bemeza ko ubu bamaze kubona imirambo itanu ariko abarobyi bari muri icyo kiyaga bamaze kwemeza ko babonye imirambo irenga 40 ! Igikomeje gutangaza ni uko abayobozi b’ibihugu byombi bihuriye kuri icyo kiyaga bemeza ko iyo mirambo atari iy’abaturage babyo. Ibyo bisobanuro by’abategetsi b’ibihugu byombi byatumye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, baba abari hanze y’igihugu cyangwa abari imbere mu gihugu bagira icyo batangaza. Abo banyepolitiki bose barasaba ko iyo mirambo ishyirwa mu bitaro igakorerwa isuzumwa (autopsie) kandi hagakorwa iperereza mpuzamahanga ryimbitse rigomba kugaragaza niba iyo mirambo atari iy’abanyarwanda bamaze iminsi baraburiwe irengero nk’uko byavuzwe na HRW na USA.
Umuyobozi w’ishyaka ry’ibidukikije Frank Habineza yagaragaje impungenge afite kuko umwe mubayobozi bakuru b’ishyaka rye Bwana Jean Damascène Munyeshyaka yaburiwe irengero mu kwezi kwa kamena uyu mwaka. Frank habineza yagize ati : «ntidushaka iperereza ryimbitse gusa, turashaka ko hakorwa n’isuzuma rya muganga kuri iyo mibiri rigomba kwemeza niba ari abanyarwanda cyangwa niba ataribo ». Habineza akaba yemeza ko ibimenyetso by’abanyarwanda ku mibiri yabo (empreintes) bidashobora guhishwa kuko bibitswe n’ishami ry’igihugu rishinzwe gutanga irangamuntu.
Twagirimana Boniface, Umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi uri i Kigali, asobanura cyane iby’urupfu rwa bariya bantu imirambo yabo yatoraguwe baboheye amaboko imugongo, bagashyirwa mu mifuka bamaze kubica mbere yo kubajugunya mu mazi. Twagirimana agira ati : «Turebye ibimenyetso bigaragara kumibiri yabo, biragaragara ko bariya bantu bishwe n’abantu bari bafite igihe gihagije cyo kubica urupfu babishe, bakabona igihe cyo kubaboha amaboko no kubashyira mu mifuka n’ibindi »Twagirimana asanga biteye ubwoba hakurikijwe imibare y’imirambo abarobyi bavuze ko babonye mu mazi, hakurikijwe kandi naza raporo nyinshi zakozwe mu Rwanda ku bantu baburiwe irengero.
Amashyaka 6 ari hanze y’igihugu ariyo : PDP Imanzi, PDR, PS Imberakuri, RNC, Amahoro People’s congress, n’igice cya FDU yishyize hamwe yandikira hamwe itangazo risaba iperereza mpuzamahanga ryo kumenya abo bishwe igihugu bakomokamo cyane ko umukuru wa police mu Rwanda yari amaze kuvuga ko iyo mirambo atari iy’abanyarwanda.
Ayo mashyaka kandi yasabye imiryango yabuze abayo iri mu gihugu, bakaba barafunzwe cyangwa baraburiwe irengero kwisunga umuryango ushinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu wa HRW cyangwa Amnesty international kugira ngo iyo miryango ibafashe kumenya uko byagendekeye abantu babo babuze, maze ibyaha byakozwe bige ahagaragara.
Bwana Faustin Twagiramungu wabaye ministre w’intebe mu Rwanda akaba ubu ari umuyobozi w’Impuzamashyaka ya CPC arasaba abayobozi b’u Burundi gushira ubwoba bakavuga ukuri kuri iyo mirambo, Twagiramungu yatangaye aragira ati : «Ntabwo batinyuka kugira icyo babwira u Rwanda kandi bari bakwiye kwamagana ubwo bugizi bwa nabi bakabukoraho n’iperereza ryimbitse ! »
Umwe mu bakozi ba Ministeri y’ububanyi n’Amahanga y’Amerika yabajijwe na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI kugira icyo avuga kuri iyo mirambo, uwo mukozi yavuze ko afite impungenge zikomeye bitewe n’amakuru yabagezeho y’iyo mirambo, bakaba bagishakisha kumenya ukuri k’uko ibintu byagenze, yagize ati : «ubu turimo tuvugana n’abayobozi b’u Burundi n’ab’u Rwanda kuri icyo kibazo ».
Ntabwo abantu bagomba guterera agati mu ryinyo ngo bicecekere igihe ababo barimo bagaburirwa ingona zo mu ruzi rw’Akagera kandi ntabyaha bakoze, abantu babuze ababo mu Rwanda bagomba gukora ibishoboka byose bakitabaza imiryango mpuzamahanga muri iki kibazo kuko ntacyo byaba bimaze kwitabaza ubutegetsi bw’u Rwanda bwo buvuga ko kugeza ubu nta munyarwanda waburiwe irengero !
Iyi nkuru yavuye kuri RFI