Rwanda-Burundi: Imirambo iri kuboneka mu kiyaga cya Rweru ishobora kuba ari iy'abanyarwanda banyerejwe bishwe!
Imirambo y’abanyarwanda banyerejwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda nyuma bakicwa iri gutoragurwa mu Kiyaga cya Rweru kiri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ihagejejwe n’uruzi rwa Nyabarongo baba bajugunywemo nyuma ikagera mu ruzi rw’Akagera (iyo bigeze kuri rweru bamwe baha Nyabarongo izina ry'Akagera) !
Inkuru ikomeje kuvugwa cyane mu Burundi ni iyerekeranye n’imirambo igera ku 10 yatoraguwe n’abarobyi mu kiyaga kitwa Rweru giherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu cy’u Burundi ku mupaka wabwo n’u Rwanda. Iyo mirambo yatoragowe yari igizwe n’abagabo, abagore n’abana bose bishwe baboheye amaboko mu mugongo ! Abo barobyi bemeje ko kuva mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka bamaze gutoragura imirambo igera kuri 40 y’abantu bishwe muri ubwo buryo bakajugunywa muri icyo kiyaga !
Uhagarariye abarobyi muri icyo kiyaga yabwiye radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI ko yajyanye n’abasilikare b’u Burundi aho uruzi rw’Akagera rwisukira muri icyo kiyaga bahita babona imirambo 2, umwe muri iyo mirambo wari warashyizwe mu mufuka ! Uwo murobyi yagize ati : « birababaje kuba tutarashoboye kuzana iyo mirambo imusozi kuko yari yaboze cyane iri gushwanyagurika », bakaba bararetse ko iyo mirambo ikomeza gutwarwa n’uruzi nk’uko n’indi mirambo yose yabonywe mbere abarobyi bagiye bayireka igatwarwa n’uruzi. Iyo nkuru y’imirambo iboneka mu kiyaga cya Rweru no mu mugezi w’Akagera ikaba ikomeje gutera ikibazo gikomeye cyane, kuko muri icyo gihugu mu mateka yacyo hagiye haba impfu z’abanyepolitiki, imirambo yabo ikajugunywa mu mugezi wa Ruvubu no mu ruzi rwa Rusizi ruherereye mu burengerazuba bw’u Burundi.
Nk’uko umuyobozi w’intara ya Muyinga witwa Manirabarusha Carine yabitangarije radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, yararahiye ararengwa avuga ko iyo mirambo atari iyabaturage bo mu ntara ayobora. Abarobyi b’abarundi bo bemeza ko iyo mirambo izanwa n’uruzi rw’akagera ruyikuye mu Rwanda ariko abayobozi b’u Burundi bakaba baranze kwiteranya n’u Rwanda banga kwemeza cyangwa guhakana ko iyo mirambo iva mu Rwanda.
Ngiyo inzira abacu banyerezwa mu Rwanda banyuzwamo !
Kanda aha urebe neza iyi filime murabona ko uko FPR yatangiye yica igifata igihugu itigeze ihinduka.