RDC: Inkuru ibabaje , Général Lucien Bahuma yitabye Imana kuburyo butunguranye
Général Lucien Bahuma yayoboraga akarere ka 8 k'ingabo za Congo FARDC muri Kivu y'amajyaruguru. Mu gitondo cy'uyu munsi ku cyumweru taliki ya 31/08/2014 nibyo inkuru y'uko yitabye Imana yashyizwe ahagaragara. Aguye mu bitaro byo mu gihugu cy'Afurika y'epfo , ejo kuwa gatandatu ku isaha ya saa yine z'ijoro nibwo yitabye Imana. Ministre w'ingabo za Congo Alexandre Luba Ntambo watangaje iyo nkuru mbi y'urupfu rwe yavuze ko yazize indwara y'umutima.
Général Bahuma yafashwe n'isereri ubwo yari mu nama ya gisilikare i Kasese mu gihugu cya Uganda, babonye uburwayi bwe bukomeye bahita bamujyana mu gihugu cy'Afurika y'epfo kugira ngo avurwe , agezeyo ahita yitaba Imana. Twizere ko twa tuzi dukunda guhabwa abanyarwanda atari two azize cyane ko atacanaga uwaka n'inkotanyi.
Imana imuhe iruhuko ridashira.
Ubwanditsi