RDC:Imirwano iraca ibintu mu ntara ya Kivu hagati ya FARDC na FNL y’i Burundi kimwe na Raïa Mutomboki!

Publié le par veritas

Ingabo za Congo muri Kivu y'amajyepfo

Ingabo za Congo muri Kivu y'amajyepfo

Guhera kuwa kane w’iki cyumweru imirwano iraca ibintu hagati y’ingabo za Congo FARDC n’umutwe w’aba Mayi Mayi kimwe n’umutwe wa FNL ugamije kubohoza igihugu cy’u Burundi ; iyo mirwano iri kubera muri Kivu y’amajyepfo. Imirwano iri kubera muri Katonyera na Kazimwe biherereye mu duce twa Muhungu mu ntara ya Uvira, abaturage benshi bo muri utwo turere bafashe inzira y’ubuhungiro kubera iyo mirwano.
 
Imirwano yatangijwe n’ingabo za Congo FARDC zagabye igitero ku barwanyi b’umutwe w’abarundi witwa FNL bari barigaruriye turiya duce turi kuberamo imirwano, bayoboraga kuburyo butemewe n’amategeko. Umuyobozi w’umutwe w’111 w’ingabo za Congo FARDC uherereye mu gace ka Kabunambo aremeza ko iyo mirwano muri utwo duce iri kuba ariko akaba adatangaza ababa bahitanywe n’iyo mirwano cyangwa ibintu byaba byangijwe. Umunyamakuru uri muri ako karere witwa Djafari Bya Dunia yagize ati : «Akarere ka Muhungu kari kamaze amezi 15 ingabo za Congo zitagakozamo ikirenge, abaturage baho bari barategetswe na FNL kubaha imisoro ku ngufu ».
 
Kurundi ruhande kuwa gatatu w’iki cyumweru, umutwe w’aba mayi mayi washinzwe na Paul Kagame perezida w’u Rwanda witwa Raïa Mutomboki uyoborwa n’uwitwa Alexandre wigaruriye akarere ka Penekusu gaherereye muri Shabunda. Inzego z’umuryango w’abibumbye ONU ziri muri ako karere zigira ziti : «Mbere yo kwigarurira Penekusu, Raïa Mutomboki yabanje gufata umurenge wa Kikamba aho yambuye imbunda ebyiri abapolisi bari bahari. Abo barwanyi bafashe kandi umurenge wa Nyalukungu bamaze kwambura abapolisi bari muri ako karere intwaro bari bafite ».
 
Ngizo intambara ziri kubera bucece muri Kivu amahanga akicecekera ahubwo akirirwa asakuza kuri FDLR ngo niyo iteza umutekano mucye muri Congo ; nkaho bakarebye imitwe iriyo yahimbwe n’u Rwanda ifite gahunda yo kujya kurimbura impunzi z’abanyarwanda muri Congo.
 
Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P
Uko yabikora kose nimumureke uwo mugabo wa Kigali azatsindwa dore abasirikari be yabamariye mu munyurur kuko batavuga rumwe na we!
Répondre