Politiki : Gén. Kayumba Nyamwasa yagaragaje aho RNC ihagaze kubufatanye bw’amashyaka mukurwanya ubutegetsi bwa FPR
«Ntabwo wavuga ko ugiye kwishyira hamwe n’umuntu mudahuje idéologie kandi muzi neza ko ibyo mushyigikiye nibyo mugamije kuzageraho bidahuye… » iki ni igisubizo Gén.Kayumba Nyamwasa yasubije ku kibazo yari abajijwe na Serge mu kiganiro Nyamwasa yagiranye na Radiyo Itahuka ifatanyije n’ikondera infos. Iki gisubizo cya Gén.Kayumba Nyamwasa kije gisubiza ikibazo n’icyifuzo abantu benshi bagiye basaba amashyaka arenga 20 ari hanze y’igihugu cyo kwishyira hamwe !
Muri icyo kiganiro Gén. Kayumba Nyamwasa yasubije ibibazo byinshi yabajijwe kuburyo busobanutse. Nyamwasa amaze imyaka 4 ahungiye muri Afurika y’epfo, akaba yarahushijwe incuro zigera kuri 4 ashaka kwicwa na Paul Kagame. Nyamwasa akaba ari umwe mu bayobozi bashinze ihuriro rya RNC. Nyamwasa avuga ko igihugu cy’u Rwanda kiri mu bibazo bikomeye cyane bishingiye kuri politiki ; ibyo bibazo akaba ari ibishingiye k’ubutabera, ibibazo by’imibereho n’amikoro kubanyarwanda, ibibazo by’akarengane, ibibazo bishingiye ku kwiheba n’iterabwoba, abanyarwanda bari mu gihugu n’abari hanze bakaba bagomba kwishyira hamwe kugira ngo bahindure ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Ku kibazo cy’abatekereza ko ibibazo by’imikorere mibi y'ubutegetsi bwa Kigali, Kayumba abifitemo uruhare , Nyamwasa yasubije ko avuga ibyo bibazo bibi n’ubwo butegetsi kuko yabibayemo kandi akaba abizi, Nyamwasa avuga ko adahakana ko atabaye muri ubwo butegetsi akaba ariyo mpamvu agomba no kubuhindura kuko abuzi. Nyamwasa yavuze ko Ihuriro Nyarwanda RNC rihagaze neza muri iki gihe kuko ku isi yose ntaho ridafite abayoboke n’abayobozi ; RNC ikaba yarivuguruye kuburyo bukomeye ; RNC ikaba ishingiye ku guhindura ubutegetsi ishingiye ku mahoro aho gukoresha intambara akaba ariyo mpamvu abantu benshi babona ibintu biba bigenda buhoro.
Nyamwasa yasobanuye kuburyo burambuye ku mikorere ya FPR, ibijyanye n’impunzi, ibijyanye n’ubukungu na politiki. Nyamwasa yavuze ko imvugo ya FPR atariyo ngiro kuko impunzi zariho muri 94 ubu zarushijeho kwiyongera, igitugu cya mbere ya 94 ubu cyarushijeho gukara, bityo ibibazo bikaba bitararangiye abashaka kubivuga ukundi bakaba baba bigiza nkana. Ku kibazo cyo kurwanya abacengezi Gen.Kayumba yavuze ko nta kundi byari kugenda kugira ngo abaturage badapfa kuko abacengezi bari bivanze n’abaturage,kubarwanya nk’umusilikare ukoresha indege cyangwa imbunda zikomeye nta kundi byari gukorwa abaturage badapfuye !
Ikiganiro Gén.Kayumba yatanze ni kirekire ariko kikaba cyararangiye gisize ibibazo Nyamwasa azasobanurira abanyarwanda bari mu mashyaka anyuranye arwanya ubutegetsi bwa FPR kugira ngo abayoboke bayo barusheho gusobanukirwa, muri ibyo bibazo twavuga ibi bikurikira :
1.Ese amashyaka afatanyije na RNC ahuje nayo idéologie ? Amashyaka ari muri opposition afite idéologie zingahe, zitaniye he ?
2.Ni iki amashyaka ya opposition arwanira kugeraho mu Rwanda adahuriyeho gituma adashobora gushyira ahamwe mu kurwanya ubutegetsi bwa FPR ?
Ubwanditsi