Rwanda: itwikwa ry'amazu ni gahunda ya leta kugirango ibone amafaranga!
Mbese aho leta ya Paul Kagame ntiyaba yihishe inyuma y’inkongi z’umuriro ziri kuyogoza amazu hirya no hino mu gihugu kugira ngo ihitishe amategeko yo gucuza rubanda utwabo ? Ku italiki ya 4/06/2014 gereza ya Mpanga (i Gitarama) yafashwe n’inkongi y’umuriro ku manywa y’ihangu, leta yahise ishyira mu majwi impanuka yatewe n’insinga z’amashanyarazi, ku italiki ya 7/07/2014 gereza ya Rubavu (Gisenyi) ifatwa n’inkongi y’umuriro ku manywa y’ihangu hagwamo abantu benshi bataramenyekana umubare, leta ishyira mu majwi insinga z’amashanyarazi ! Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ministre Musa Fazili Harerimana yavuze ko ubutabazi bugomba gukoresha imodoka nto mukuzimya umuriro, mu gitondo cyakurikiyeho, izo modoka zahise zerekwa abanyamakuru, umuntu akaba yakwibaza igihe izo modoka zaguriwe kuburyo nko mu kanya ko guhumbya zihita ziboneka Musa Fazili amaze kubivuga !
Ku cyumweru taliki ya 13/07/2014 igaraji yo mu mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi y’umuliro, bukeye bwaho madamu Mukantabana ateranya abanyamakuru ababwirako buri rugo mu Rwanda rutegetswe kugira za kizimyamwoto nto ebyiri, muri iyo nama hatangajwe ko amabwiriza ya Ministre w’Intebe agomba gushyirwa mu bikorwa kandi utazayubahiriza azahanwa n’itegeko rihana abantu batubahirije amabwiriza ya Leta. Mukantabana yavuzeko ntarwitwazo ko abantu bakennye ko byanze bikunze bagomba kugura utuzimyamuriro ! Mu gihe yari amaze kubonana n’abanyamakuru ejo ku italiki ya 14/07/2014 nibwo mu ma saa cyenda z’amanywa inganda 2 ziri mu mujyi wa Kigali zahise zifatwa n’inkongi y’umuriro !
Ku italiki ya 9/07/2014 nibwo amaduka 2 yafashwe n’inkongi mu mujyi rwa gati wa Kigali mu gace kitwa quartier Matheus, umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidèle Ndayambaje yashyize mu majwi umuriro w’amashanyarazi, avuga ko ayo maduka yahiye atazasanurwa ahubwo azimurirwa ahandi ! Aha twakwibaza niba kwimura amaduka aho yari ari agashyirwa ahandi ariko kwirinda inkongi z’umuriro ! Bukeye bwaho Ministre w’intebe yasohoye amategeko yo gukumira inkongi mu gihugu ; ese ayo mategeko yateguwe ryari ? Ese aho ntibimeze nka cya cyegeranyo cy’amatora yo Rwanda gikorwa mbere kikabikwa mu mashini bagategereza umunsi w’amatora kigahita gitangazwa ?
/http%3A%2F%2Fwww.umuseke.rw%2Fwp-content%2Fuploads%2FIMG_0483.jpg)
Ku Kimihurura Uruhererekane rw’inganda esheshatu ntoya zisya ibigori ziherereye mu cyahoze ari agace k’inganda, mu Mudugududu w’Ubumwe, Akagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura zafashwe n’inkongi y’umuriro mu masaha ya saa cyenda z’amanywa kuwa mbere tariki 14 Nyakanga, eshatu muri izo nganda zikongokeramo ibintu bifite agaciro ka miliyoni zisaga 20. Izi nganda esheshatu zari iz’abantu batandukanye gusa zikorera ahantu hamwe, izahiye ni urwa Muhizi Marcelin, Saruhara Emmanuel n’urwa Jean Paul Runiga.
Mu rwego rwo gushaka gucuza abaturage utwabo, FPR yafashe umupango wo gutwikira abantu amazu kugira ngo leta ibone uko itambutsa amategeko ahatira abantu kugura ibikoresho bizimya umuriro byatumijwe mu mahanga n’ibigo by’ubucuruzi bikorera ishyaka rya FPR kuko, muri iki gihe uwo muryango uri kubona ubucuruzi bwawo butari gutera imbere nkuko byari bisanzwe kubera umubano utifashe neza hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’ibihugu by’amahanga ! Ibigo by’ubucuruzi bishamikiye kuri FPR byatumije kera mu mahanga ibikoresho byo kuzimya umuriro, ibyo bigo bikaba bigiye kubigurisha ku giciro gihenze abaturage kubera igitsure cy’ubutegetsi ! Imyitwarire nk’iyo niyo ishyaka CRN Intwari yamagana :
Kwamagana ibyaha by’ubugome bishingiye ku nkongi y’umuriro.

Hashize igihe mu Rwanda harangwa ubugome budasanzwe bukoresha inkongi y’umuriro mu gutwika amazu acururizwamo n’abaturage. Ibyaha nk’ibi bidasanzwe, ubundi bigomba gukorwaho iperereza ryimbitse kandi ibivuyemo bigatangarizwa rubanda n’ababigizemo uruhare bakamenyekana kandi bagahanwa by’intangarugero. Kuba ubutegetsi bw’ Urwanda bufata ibyaha nkibi nk’ibintu bisanzwe biteye impungenge zikomeye cyane. Ibi bikorwa by’ubugome nubwo byakorewe mu duce tunyuranye tw’umujyi wa Kigali, ariko byibasiye cyane abacururiza mu mujyi rwagati muri Quartier Matheus ku mpamvu zitarasobanuka neza kugeza ubu.
Ubwo bugome nkaho budahagije, noneho hadutse n’ubundi bushingiye ku nkongi y’umuriro mu magereza y’urwanda. Nyuma y’inkongi y’umuriro yahinduye gereza ya Gitarama umuyonga kuwa 04/06/2014, hakurikiyeho inkongi y’umuriro yahitanye abantu benshi bari bafungiye muri gereza ya Gisenyi kuwa 07/07/2014. Tuributsa ko muri abo bafunze harimo bake cyane baryozwa koko ibyaha bakoze babigambiriye ariko harimo n’abandi benshi cyane b’inzirakarengane bamwe bafunzwe bazira ubwoko bavukamo abandi bazira imitungo yabo abandi bazira gusa kuba baranze kuba abagaragu b’ikinyoma no kuba ingaruzwamuheto mu gihugu cyabo.
Abo bose ubutegetsi gito bwa Pahulo Kagame buhisemo kubarimbuza inkongi y’umuriro. Urebye ukuntu umutekano w’amagereza uba urinzwe ijoro n’amanywa ntawabura guhamya ko leta ifite uruhare rukomeye muri ibi bikorwa by’iyica rubozo nyamara kandi ngo igihano cyo kwicwa kitakibaho mu mategeko y’urwanda.
CNR-Intwari ifite impungenge zikomeye ko gutwika amagereza byaba bishingiye ku mugambi mutindi wo kwivugana bamwe mu bafunzwe batavuga rumwe n’ubutegetsi bashobora kunyerezwa no kwicwa mu mayeri mu iyimurwa ry’abafunze rigendana n’izi nkongi z’umuriro. By’umwihariko itwikwa rya gereza ya Rubavu muri Perefegitura ya Gisenyi riteye inkeke cyane. Iyo ntara niyo irimo akarere ka Ngororero aho abantu 16000 baburiwe irengero kandi na leta ikaba iterekanye aho bagiye kugeza ubu, hakiyongeraho n’abandi bantu bamaze iminsi bafungwa cyangwa se baraswa muri ako karere bazira ngo ko baba bafatanije na FDLR. Kubera izo mpamvu zose:
•CNR-Intwari irasaba Pahulo Kagame na leta ye guhagarika bidatinze kandi burundu urugomo rusanzwe rukorewa imfungwa mu magereza y’urwanda ubu hakaba hariyongereyeho n’inkongi z’umuriro.
•CNR-Intwari irasaba imiryango mpuzamahanga idaharanira inyungu za politiki cyane cyane iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu gukora ibishoboka byose kugira ngo ukuri kutavangiye ku byerekeye aya mahano kumenyekane, ndetse nibiba ngombwa hiyambazwe iperereza mpuzamahnga ryigenga kuri iki kibazo.
•CNR Intwari Irasaba abayoboke bayo bari mu Rwanda n’abanyarwanda bose kureba kure bakirinda kuba bagwa mu mutego mutindi w’inkongi z’umuriro mu mazu atuwemo n’abantu kubera ko wagiye ubimburira kenshi amwe mu mateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo.
CNR-Intwari izakomeza kwegeranya amakuru yose ajyanye n’aya mahano,kugirango ishobore gusesengura impamvu z’iki cyorezo kandi irasaba by’umwihariko Ministri ushinzwe Ibiza mu Rwanda na Ministri ushinzwe umutekano gutabara no kugaragaza aho bahagaze kuri iki kibazo gikomeye kandi gihangayikishije abanyarwanda twese.
Bikorewe Manchester kuwa 11 Nyakanga 2014
Gakwaya Rwaka Théobald
Visi Perezida n’umuvugizi wa CNR-Intwari