1994 – 2014: IMYAKA 20 U RWANDA RUGUSHIJE ISHYANO RYO KUYOBORWA N'ISHYAKA RYA FPR – KAGAME (igice cya 8)
“Abayobozi bose twakoze nabi uretse mwebwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika” : Habumuremyi Pierre Damien, Minisitiri w'Intebe wasezerewe tariki ya 23.07.2014.
Dukomeje kwereka Abanyarwanda ko FPR yatubeshye izuba riva, ibyo ikora bikaba ntaho bihuriye na programu ya politiki yahagurukanye : Muri iyi nyandiko ndabagezaho iby’ihame rya 8, ari naryo ryari irya nyuma ubwo FPR yashingwaga muri 1987. Mbibutse ko ihame rya 9 rirebana n'ingengabitekerezo ya jenoside ryongeweho nyuma ya 1994, Inkotanyi zaramaze gucakira ubutegetsi, nkaba naryo nzarivugaho mu minsi ya vuba aha, hanyuma nkazabagezaho inyandiko ya nyuma izaba ikubiyemo umwanzuro rukomatanyo n’ibintu by’ingenzi dusanga bigomba guhinduka mu maguru mashya, FPR-KAGAME yabishaka itabishaka, kugira ngo amahoro arambye n’imibereho myiza bitahe i Rwanda.
8.GUTEZA IMBERE IMIBANIRE MYIZA N’AMAHANGA ISHINGIYE KU BUFATANYE, UBWUBAHANE N’UBUHAHIRANE MU GUSANGIRA INYUNGU MU BUKUNGU.
Kubera gufata ubutegetsi ku ngufu, General Paul Kagame amahanga yamwise “l'homme fort”. Iri zina aho kugerageza gukora ibyiza bishoboka byose ngo rimuveho, we yabaye nk'ubyishimira, bituma atangira kwishyira imbere no kuvuga yishongora, kandi akishongora kuri buri wese. Ubwo l'homme fort cyangwa se Mugabukomeye yakoresheje FPR hutihuti, maze aba ashyizeho gahunda yo gutumiza abanyamahanga ngo baze barebe uko gahunda ziri kwihuta. Ibyo yabikoreraga ngo bakomeze bamutinye akomeze abe l'homme fort.
Muti byagenze gute?
FPR-KAGAME ibinyujije muri tekinike y’ikinyoma no kurimanganya yazobereyemo, yabeshye amahanga ko yashoboye gushyira mu bikorwa intego z'ikinyagihumbi (les objectifs du millénaire): FPR niyo izi guteza imbere abagore, niyo ifite imiyoborere myiza, niyo izi gucunga ibya rubanda, niyo izi gucunga umutekano w'abanyagihugu, n’ibindi n’ibindi binyoma abanyamahanga bamira bunguri, cyane cyane abatazi amanyanga y’Inkotanyi. Muri ya gahunda yo guhamagaza abanyamahanga, barazaga ariko FPR ikirinda kubageza mu giturage cyangwa henshi mu gihugu; ikabereka gusa ibibera mu mujyi cyangwa ibikorwa baba bateguriye ahantu hizewe, ubundi bagakora uko bashoboye abo bashyitsi b'abanyamahanga ntibaharenge.
Kubera ko baba rero banabanje gutegurwa muri bwa buryo navuze bwo kubahuma amaso (corruption morale), nyuma y'izi ngendo n'amaraporo aziherekeza ku buryo bwa tekinike, Perezida Kagame bamuhundagajeho ibikombe by'ishimwe karahava. Amahirwe ni uko buhoro buhoro, abarwanya Leta ya FPR bagiye berekana ubwicanyi n’ibinyoma ubutegetsi bwayo bushingiyeho, Prezida KAGAME akaba ari kugenda ahabwa akato mu ruhando rw’Abakuru b’ibihugu, cyane cyane ku mugabane w’Afurika. Urugero twatanga ni uko KAGAME atatumiwe mu muhango wo kwimika Prezida Jacob ZUMA w’Afurika y’epfo, tariki ya 24 / 05 / 2014, ubwo yari amaze gutsindira mandat ya kabiri. Ababikurikira hafi bemeza kandi ko atari yanatumiwe mu muhango wo gushyingura Prezida Nelson MANDELA tariki ya 15 / 12 / 2013.
Igitotsi cy’umugogo mu mubano wa FPR-KAGAME n'Amahanga
Uku kwerekana u Rwanda uko rutameze bikemerwa bikanaviramo Perezida ibikombe by'ishimwe byatumye FPR irengeera ijya kwica n'abaturanyi bo muri Kongo no gusahura. Byatumye irengera ijya kwicira abanyapolitiki muri Kenya n'ahandi bivugwa ko yagiye ibahusha. Hanyuma mu guhamagarira impunzi gutaha, nazo ntabwo zatashye ahubwo amahanga yabonaga UNHCR ikomeza kwakira umubare munini w'abahunga u Rwanda. Aha niho amahanga yatangiye kuvumbura ko politiki ya FPR-KAGAME ari icyuka. Ubwo habayeho amaperereza mu buryo butandukanye, basanga n'impunzi bavuga zacyuwe byarakozwe ku ngufu, kandi inyinshi ni izaburiwe irengero zigeze mu gihugu. Andi maperereza yagaragajeko FPR-KAGAME yica abantu muri Kongo ikabeshyera FDLR. Perezida Kagame yakomeje kugaragaza ko ari umunyagitugu kandi, l'homme fort, uniga demokarasi, ubwo yangiraga abanyapolitiki b’impunzi gutaha ngo bakorere politiki imbere mu gihugu.
Ikindi kerekana ko Leta ya Kagame yahushije intego y’ububanyi n’amahanga, ni ukuba isura y’u Rwanda yarahindanye cyane kubw’umubano utameze neza hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi, n’umutekano wakunze guhungabanywa na Leta ya FPR mu karere k’Ibiyaga bigari. Ntawe utazi amahano yakozwe muri Kongo, arimo gusahura icyo gihugu, kwica abaturage bacyo babarirwa mu mamiliyoni, l’homme fort amaze guhigisha uruhindu impunzi z’Abanyarwanda no kuzicamo ibihumbi amagana. Ibyo byose bifitiwe ibimenyetso simusiga, dore ko byanatangajwe muri raporo ya LONI yiswe Mapping report yo kuwa 1 Ukwakira 2010.. Twakwibutsa kandi n’intambara z’urudaca Kagame yagiye ahembera muri Kongo yifashishije imitwe y’inyeshyamba nka M23, zitwaga ko ziharanira uburenganzira bw’Abanyekongo, kandi mu by’ukuri ari ibikoresho by’agatsiko kayoboye u Rwanda.
Twizere ko amaherezo Kagame azaryozwa ayo mahano yose yakoreye muri Kongo, aka Charles Taylor wahoze ari Prezida wa Liberiya, ubu akaba yarakatiwe n’Urukiko mpuzamahanga igifungo cy’imyaka 50 kubera amarorerwa y’intambara n’ubusahuzi yakoreye mu gihugu cy’igituranyi cya Sierra Leone, akoresheje imitwe yitwaje intwaro, yayogoje igihugu cyose, yica inzirakarengane, ari nako isahura amadiyama n'indi mitungo y'icyo gihugu.
Ntitwabura kandi kwibutsa ko mu mibanire ye n'amahanga, Kagame yagiye arangwa n'imvugo zidahwitse muri diplomatie kugeza ubwo yagiye atinyuka agatuka ibihugu nka USA, France, Tanzanie, imiryango nka HRW kubera ko babaga bamugiriye inama nziza yo kuyobora igihugu muri democratie, adahutaza abanyarwanda.
Muri iki gihe kandi Perezida Kagame kuba ari gushaka mandat ya 3 atemerewe n’amategeko, byatumye arushaho kuboneka nka Mugabukomeye Cyane (L'Homme fort plus que jamais)imbere y'amahanga (soma aha inkuru y'uko Kagame anengwa n'amahanga mu guhungabanya umutekano mu karere). Bene iyi nyito nkuko twabibonye hejuru, ihabwa abanyagitugu kabuhariwe baba barafashe ubutegetsi ku ngufu. Mu bihe isi ya none igezemo, ntabwo imibanire myiza n'amahanga yagenda neza mu gihe igihugu kiyoborwa n'umunyagitugu, wiba amajwi mu gihe cy'amatora, akica cyangwa agafunga umuntu wese ufite igitekerezo kinyuranye n'icye cyane cyane iyo gifitiye rubanda nyamwinshi akamaro, akica abantu nabi kuko abarasa izuba riva cyangwa akabahotora.
Niyo mpamvu ubu umubano w'u Rwanda n'ibihugu byinshi ushyirwa mu majwi. Aha twatanga ingero nko mu bihugu duturanye (Tanzania, Burundi, Kongo); mu bindi bihugu by'Afurika (South Africa, Zimbabwe); Uburayi (Ubufaransa, Ububiligi, Ubwongereza, Swede); Emwe na USA basigaye bamagana ku mugaragaro imiyoborere ya Perezida Kagame muri kino gihe! Nta bufatanye cyangwa ubwubahane Perezida Kagame agira, ngira ngo buri wese yumva uburyo aba atukana ku maradio, yirata cyane ngo azica Nyakubahwa Prezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya. Ubu uwahabwaga bya bikombe, iyo agize aho atarabukira bya bihugu byabimuhaga bisigaye bitanga impushya ku bantu bashaka kumuha impundu zimukwiriye (induru, kumutera amagi, amase n'amabuye) kubera imiyoborere ye ishingiye ku kinyoma cyambaye ubusa n’ubwicanyi ndengakamere.
Ubu inkunga bimwe muri ibyo bihugu byageneraga u Rwanda zaragabanutse, izindi zirahagarikwa, kubera ko rushinjwa guteza umutekano muke mu karere k'ibiyaga bigari cyane cyane muri Kongo nk’uko akanama k’umuryango w’abibunbye gashinzwe kubahiriza amahoro ku isi kabyemeje. Iyo inkunga nk'izo zihagaze rero za gahunda zo gusangira inyungu mu bukungu ziba zihagaze kandi uhagwa bwa mbere ni umuturage. Iri hanantuka ry'umubano w'u Rwanda n'amahanga rikaba riterwa ahanini n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bya za Ambassades z'u Rwanda, cyane cyane mu kwica abatavuga rumwe na Leta ya Kagame, zikoresheje DMI na Diaspora.
Diaspora mu gusenya nkana imibanire myiza n'amahanga:
Ubusanzwe ububanyi n'amahanga bw'ibihugu bukurikiranwa buri munsi na za Ambassades z'ibyo bihugu. U Rwanda narwo rufite umubano ushingiye kuri za Ambassades nk'uko amategeko mpuzamahanga abiteganya. Mu nshingano buri gihugu giha Ambasade yacyo haba harimo no kumenya ibijyanye n'umutekano w'abaturage bacyo baba hanze ari nabo baba bagize DIASPORA yacyo. Dictionnaire itubwira ko ijambo diaspora rikomoka ku ijambo ry'ikigereki risobanura, mu rurimi rw'igifaransa, “la dispersion d'une communauté ethnique ou d'un peuple à travers le monde”. Ducishirije mu Kinyarwanda, DIASPORA bisobanura abanyagihugu bose (baba impunzi baba atari zo) baba banyanyagiye mu bihugu byo hanze. Imwe mu nshingano za Ambasade y'igihugu ni ugushyiraho urwego ihurizamo abantu bayo banyanyagiye.
Igitangaje kandi giteye agahinda ni uko Leta ya FPR iha Ambasade zayo inshingano zo gutanya abanyarwanda, ku buryo ubu Diaspora byafashwe gusa n'uruhande rw'inkomamashyi za FPR na Kagame. FPR yahinduye Diaspora umuyoboro maneko za DMI i Kigali zinyuramo zijya kwica abatavuga rumwe na Kagame ari na ko iteza umutekano muke mu bihugu by'amahanga. Ibi kandi Amahanga yarabimenye kuko ahenshi basigaye bagira abanyarwanda inama yo kwirinda. Mu Bwongereza byarabaye (soma aha inkuru y'uko mu bwongereza abanyarwanda bahigwa n'ambasade y'u Rwanda), mu Bubiligi byarabaye ubwo Leta y'icyo gihugu yaburiraga Bwana Twagiramungu Faustin, Muri Afurika y'Epfo byarabaye kuri Bwana Kayumba Nyamwasa (nyuma y'uko DMI za Kagame zivuganye Colonel Patrick Karegeya) kugeza ubwo umubano ushingiye kuri za Ambasade uhungabanye hagati y’u Rwanda na Afurika y’epfo! Ibi bikaba byerekana ko ivangura n’itoteza rya FPR ridakorerwa imbere mu Rwanda gusa, ahubwo rikomereza no hanze ntirihungabanye gusa umutekano w’Abanyarwanda, ahubwo rikanavogera ubusugire bw'ibindi bihugu.
UMWANZURO
Politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ntiyigeze igenda neza na rimwe kuko Perezida Kagame, nk’umunyagitugu kabombo, yigize igihangange kitagiirwa inama. Kwitwa l’homme fort bisa n’ibyamushajije, abikabiriza yiha guhaka no kubuza uburyo ibindi bihugu, ahereye ku byo duturanye, cyane cyane igihugu cya Kongo. Abatekinisiye ba Leta ya Paul Kagame na FPR bahitamo gukoresha DMI na Diaspora mu gukungahaza inyungu z’agatsiko kari ku butegetsi i Kigali, kabone n’iyo zizambya imibanire y'u Rwanda n'amahanga, hanyuma Kagame na Mushikiwabo ntibagire isoni zo gushimangira nkana bene ayo mabi.
Biragaragara ko kimwe no mu zindi nzego z’imiyoborere y’igihugu, ishyaka rya FPR-Inkotanyi ryatatiye bikomeye inshingano ryari ryariyemeje mu rwego rw’Ububanyi n’amahanga. Abanyagihugu barahatesekeye, ari abishwe n’inzara bavukijwe imfashanyo y’amahanga yafungiwe u Rwanda kubw’amakosa y’ingoma ya Kagame cyangwa yanyerejwe n’ibyegera by’agatsiko kari ku butegetsi, ari abanyemali babuze amasoko mu bihugu bidafitiye ikizere u Rwanda, cyane cyane ibihugu by’ibituranyi, ari n’abanyarwanda bagiye bicwa cyangwa babuzwa uburyo n’amashumi ya Kagame mu bihugu bahungiyemo. Indi ngaruka mbi y’iyo politiki ruvumwa ya FPR-Kagame, ni uko isura y’umuryarwanda yandujwe n’amabi yakorewe Abanyekongo, ku buryo mu bihugu bimwe by’i Burayi no muri Amerika, hari aho umunyarwanda adakandagiza ikirenge cyangwa akagenda anyonyomba.
Aho ibintu bigeze, mu rubuga mpuzamahanga, u Rwanda rumeze nk'umwambi warashwe mu kirere iyo utangiye kumanuka. Umwambi nk'uwo nta ngufu uba ugifite zo gusubira hejuru, icyo uba usigaje ni ukwisenura hasi ukangiza ibyo uguyeho byose na wo ukagenderamo. Hakenewe rero ingufu nshyashya zo kuzahura politiki y'ububanyi n'amahanga, dore ko iyo umubano n’ibindi bihugu umeze neza, bigira ingaruka nziza imbere mu gihugu, haba mu rwego rw’umutekano, haba no rwego rw’ubukungu.
Niyo mpamvu nkomeza gukangurira abanyarwanda barambiwe ingoma ngome ya FPR-Kagame, aho bari hose, baba abari mu mashyaka baba abatayarimo, gushyigikira ibikorwa bya politiki bigamije kwimakaza mu gihugu cyacu ubutegetsi bushya bushingiye kuri demokrasi kandi buharanira amahoro arambye mu Rwanda no mu karere k’Ibiyaga Bigari. Ibintu bizahinduka ari uko abaharanira impinduka bashyize hamwe ingufu z’ibitekerezo n’iz’ubundi buryo, kugira ngo urugamba rwo gusezerera ubutegetsi ruvumwa bwa Kagame n’agatsiko ke rutere intambwe ya rurangiza mu gihe kitarambiranye.
Impuzamashyaka CPC ikomeye kuri iyo nshingano y’ubufatanye, kandi mu mezi make imaze ishinzwe, yerekanye ibakwe ryo guhindura ibintu mu Rwanda. CPC imaze kandi gutera intambwe zishimishije mu rwego rwa diplomasi, ku buryo amahanga yatangiye gushyigikira gahunda nyamukuru zayo zo kugirana ibiganiro na FPR-KAGAME, hagamijwe ishyirwaho ry’ubutegetsi bushya busangiwe mu ruhando rw’amashyaka menshi, ari nabwo buzashobora kugarura mu buryo umubano w'u Rwanda n'amahanga. Nababwira iki rero, nimushyigikire impinduka mutizigamye, mutera ingabo mu bitugu impuzamashyaka CPC yiyemeje kubaka u Rwanda rushya, rurangwa n’umubano w’Abanyarwanda mu mahoro hagati yabo ubwabo, nta vangura iryo ari ryo ryose, no hagati yabo n’abaturanyi n’inshuti zo mu bindi bihugu. (Hasigaye igice kimwe, gaheza, kurwanya ingengabitekerezo).
Vincent UWINEZA
Komiseri wa RDI Rwanda Rwiza