Wanga kumva ariko ntiwanga kubona : Ibaruwa ifunguye abashingamateka b'Amerika bandikiye Kagame Paul !

Publié le par veritas

SenatIbaruwa yandikiwe mu Nteko nshingamateka

ya Leta zunze ubumwe z’Amerika

Washington, ku wa 3 Kanama, 2012

 

Nyakubahwa Perezida Kagame,

 

Turi itsinda rihuriwemo n’abashingamateka b’aba Démocrates n’aba Républicains, tukaba tukwandikiye kugira ngo tukugezeho impungenge nyinshi dutewe n’imidugararo ikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Kongo.

 

Ubwicanyi bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo bufite ingaruka zitoroshye ku baturage b’icyo gihugu, ndetse bukanabangamira intambwe u Rwanda rwateye mu gihe cy’imyaka 18 mu rwego rw’umutekano n’imibereho y’abaturage. Ubwo bwicanyi burahungabanya Kongo ndetse bukaba imbogamizi ku majyambere akarere kose k’Ibiyaga bigari gakeneye kugeraho.

 

Ikirushijeho kudutera impungenge ariko, Bwana Perezida, ni uruhare rw’u Rwanda muri ubu bwicanyi buherutse kûubura mu burasirazuba bwa Congo. Umuryango w’abibumbye wakusanyije ibimenyetso bihagije bihamya ko u Rwanda rutera inkunga abigometse ku butegetsi bo mu burasirazuba bwa Kongo. Ibyo kandi byahamijwe n’abantu banyuranye harimo n’ababyiboneye n’amaso ya bo batabogamye.

 

Ibi byose rero biratwemeza ku buryo budakuka ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’imidugararo mu ntara za Kivu, n’ubwo bwose guverinoma yanyu ihakana ibyo birego yivuye inyuma ikavuga ko ari ibinyoma. U Rwanda nirureke gukomeza kuburana urwa ndanze ruhakana inkunga rutera abigometse mu burasirazuba bwa Kongo, niruhite kandi ruhagarika inkunga ruha udutsiko twitwaje intwaro ruyoboke inzira zubaka. Imishyikirano hagati ya Leta y’u Rwanda na Kongo nta cyo ishobora kugeraho igihe cyose u Rwanda rukomeje kwihisha inyuma y’abahungabanya Kongo.

 

Twanejejwe n’uko inama y’Umuryango w’ubumwe bw’Afrika iherutse gufata umwanzuro wo kurema umutwe w’ingabo mpuzamahanga zo kugenzura umupaka w’u Rwanda na Kongo.  Iyo ni intambwe y’ibanze, ariko nanone uko izo ngabo zizashyirwaho ntibifututse, kandi si zo zizakemura ibibazo byabaye karande hagati y’u Rwanda na Kongo bikaba byarakwiriye n’akarere kose.

 

Turatekereza ko uburyo bwubaka bwo gukemura ibibazo bunyura mu ntera nyinshi, kandi ko bisaba ubushake n’umwete by’abategetsi b’u Rwanda na Kongo. Mbere na mbere, ubusugire bwa Kongo bugomba kubahirizwa no gushyigikirwa. Icya kabiri, umutekano w’amoko yose atuye uburasirazuba bwa Kongo ugomba kwitabwaho no kubungabungwa hifashishijwe ubundi buryo butari  ubwa gisirikare. Icya gatatu, guhahirana hagati y’Abanyarwanda (ndetse n’ibindi bihugu) n’uburasirazuba bwa Kongo bikwiye koroshywa. Icya nyuma, ibikorwa by’ubukungu bitemewe (harimo ubujura na magendu) bitubahiriza amategeko ya Congo n’amasezerano mpuzamahanga bigomba guhagarara. Ku nyungu z’abo bireba bose, bikenewe ko gucunga amabuye y’agaciro bikorwa mu mucyo, politiki y’ubutaka ikavugururwa kandi buri wese akagira uburenganzira busesuye ku mutungo we.

 

Ariko rero, izi ntambwe zose ntizagerwaho igihe wowe Perezida Kagame utaricarana na mugenzi wawe Kabila ngo mubicoce. Tubasabye dukomeje gutangira imishyikirano kugira ngo mukemure ibi bibazo by’agatereranzamba. Gukomeza kwihisha inyuma y’udutsiko tw’abigometse ushaka kugera ku ntego zawe bwite bikomeje guta abantu mu kandare, gukura abaturage mu byabo no gukerereza iterambere ry’akarere muri rusange. Benshi mu bashingamateka b’Amerika bamaze kurambirwa n’izi ntambara zo mu burasirazumba bwa Kongo n’uruhare u Rwanda ruzifitemo. Twibwira ko gukomeza kubuza amahwemo abaturage n’ibihugu by’Afrika yo hagati ntibashobore kugira icyo byimarira bitera igihombo umuryango mpuzamahanga.

 

Ibi bikorwa byo kunyukanyuka amategeko mpuzamahanga, gucura imigambi y’ubwicanyi ndetse no kubangamira iterambere ntibishobora kwihanganirwa, kandi nyiri ukubikora afatwa nk’umwiyahuzi. Dushingiye kuri gihamya twashyikirijwe, kuva ubu tuzajya dusesengura imfashanyo ihoraho igenerwa u Rwanda. Byongeye imyitwarire ya guverinoma y’u Rwanda ibuzemo umucyo ku birebana na Kongo ndetse n’akarere kose rurimo izatuma dushyikiriza impungenge zacu imiryango mpuzamahanga harimo Umuryango w’abibumbye ndetse na Banki y’isi yose. Ku bw’ibyo twashyigikiye ibyemezo byafashwe na Leta y’Amerika harimo icyo guhagarika inkunga ihabwa u Rwanda mu bya gisirikare n’icyo guhamagarira iki gihugu gutangira imishyirano na Kongo.

 

U Rwanda rumaze igihe rufatanya cyane n’Amerika mu birebana n’umutekano ndetse n’iterambere by’akarere. Ntitwifuza ko izi ntambara zo muri Kongo ziza gushyira agatotsi muri uwo mubano. Ni yo mpamvu twibwira ko iki ari igihe cyo gutangira imishyikirano no gukora « urupapuro rw’inzira y’umutekano », bikayoborwa na Perezida Kabila na we ubwawe, ndetse n’abandi bayobozi batowe muri Afrika yo hagati hiyongereyeho n’abahagarariye abaturage ba Kivu zombi.

 

Twe nk’abashyigikiye ko abatuye Afrika yo hagati bigeza ku mahoro na demokarasi, tuzagushyigikira uramutse ugaragaje umwete muri ibi tuvuze haruguru, kandi tuzakomeza gukurikiranira hafi buri ntambwe izaba yatewe hagati y’u Rwanda na Kongo.

 

Tubaye tubashimiye.


 

(Kanda aha usome iyo baruwa y’umwimerere.Iyi baruwa yashyizweho umukono n’abashingamateka 11 ba Leta zunze ubumwe z’Amerika. Byahinduwe mu Kinyarwanda na Ismaïl Mbonigaba)

 

  

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> "Ba<br /> nyumbakumi bagiye kwirara mu baturage babakangurira kugura agaciro ngo mu gihe cy'imihigo batazicwa n'ikimwaro. Nguko uko abaturage bagiye guhitamo kwicwa n'inzara, aho kwicwa n'ikimwaro kubera<br /> kutihesha agaciro. Wabona mu Rwanda igihangano cya perezida cyitwa "Agaciro" kiguzwe kurusha cya gitabo cyanditse na Hitler. Le monde est petit." Kamaliza<br />
Répondre