DUSANGIRE IJAMBO: Ese inzira y'Ubuhungiro ishobora guhinguka ku musozi mutagatifu ? (leprophete.fr)
" Byuka urye kuko inzira ishobora kukubana ndende cyane" .
Isomo rya 1: Isomo ryo mu gitabo cya mbere cy'Abami
Nuko mu guhunga Umwamikazi Jezabela, Umuhanuzi Eliya agenda umunsi wose mu butayu. Amaze gutagangara yicara mu gacucu k’igiti asenga Imana ayisaba gupfa, agira ati : « Nyagasani ubu noneho ndarambiwe burundu ! Itwarire ubuzima bwanjye :ntacyo ndusha abakurambere banjye ». Nuko yiryamira mu nsi y’icyo giti arasinzira. Umumalayika w’Imana amukoraho aramubwira, ati : « Byuka, urye ». Eliya ararangaguzwa maze abona umugati wokeshejwe amakara n’urweso rw’amazi byari byateretswe hafi y’umutwe we. Ararya, araryama,arongera arasinzira. Na none Malayika w’Imana aragaruka amukoraho aramubwira , ati : « Byuka urye kuko inzira ishobora kukubana ndende cyane ».
Eliya arabyuka,ararya, aranywa. Nuko kubera imbaraga yari ahawe n’iryo funguro , ashyira amaguru nzira, agenda iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine , kugera ageze ku musozi wa Horebu, ari nawo musozi wa Nyagasani (1 Abami 19,4-8).
1. Ese inzira y’Ubuhungiro ishobora guhinguka ku musozi Mutagatifu ?
Mu Seminari nkuru ya Nyakibanda, hari umuco karande ugena ko Abadiyakoni ( ni Abafaratiri basigaje umwaka umwe ngo bahabwe ubupadiri), batanga inyigisho rimwe mu cyumweru. Mu gihe cyacu , Abadiyakoni bigishaga mu misa yo ku wa kane nimugoroba. Muri 1997, umudiyakoni yatanze inyigisho itazibagirana, yamaze iminota itageze kuri ibiri ! Hari hasomwe Ivanjiri (Mt 2,13....) ivuga uko Umwami Herodi yashatse kwica Yezu akivuka nuko ababyeyi be bagafata gahunda yo kumuhungishiriza mu Misiri, bakagumayo , bakagaruka mu gihugu cyabo ari uko umwami Herodi amaze gutanga !
Ni uko rero umudiyakoni araterura arigisha, ati « Bavandimwe, ba Herodi ni benshi muri iki gihugu. Nimubona bazokoye, mujye mwihungira di, bashobora kubica babaziza ubusa. Rwose mujye muhaguruka mubahunge , guhunga nta gisebo kibirimo, dore na Yezu yarahunze ! Nyagasani Yezu nabane na mwe ! ». Icyakora uwo mudiyakoni yaje kuba padiri, ubu akorera mu Rwanda, ntarahunga !
Mu masomo ya Liturjiya y’iki cyumweru, umuhanuzi Eliya ( turi mu kinyejana cya 9 mbere ya Yezu) arahunga umwamikazi Jezabela. Uyu mwamikazi wa Isiraheli ni umukobwa wakomokaga mu gihugu cya Fenesiya, akabyarwa n’umwami Tiri Itobahali (Tyr Ithobaal) wa mbere. Aho amariye kurongorwa n’umwami Akabu wa Isiraheri, Jezabela yatesheje umwami umutwe, amutesha inzira yo gusenga Imana y’ukuri kandi amutoza gusenga ikigirwamana cyo muri Fenesiya cyitwa Bahali. Kugira ngo agere kuri uwo mugambi yadukanye ingeso yoGUCECEKESHA, GUTOTEZA NO KWICA abahanuzi b’Imana ari nacyo cyateye umuhanuzi Eliya KUMUVUMA !
Umuhanuzi Eliya yakoze uko ashoboye ngo yereke umwami n'abaturage ko kuyoboka ikigirwamana Bahali ntacyo bimaze, ko ari ugushuka rubanda no kubatesha inzira nziza, ko kandi kureka gusenga Imana y’ukuri bizagira ingaruka mbi zikomeye ku gihugu cyose ! Umwamikazi Jezabela uko yakabaye umugome uzwi na bose, yakoze umupango wo kwica Umuhanuzi Eliya wari ubangamiye gahunda ye yo kuyobya igihugu cyose no gushora abaturage mu bukozi bw'ibibi , nibwo Eliya ahisemo guhunga uwo mwicanyi ruharwa, ari nayo nkuru twasomewe uyu munsi.
Twibuke ko nyuma y’urupfu rw’umwami Akabu, umwamikazi Jezabela yagumye ku ngoma agategekana n’abahungu be Okoziyasi na Yoramu. Gusa rero uyu mwamikazi kimwe n’abahungu baje kwicwa n’umwami Yehu wasizwe amavuta n’umwe mu basimbura b’umuhanuzi Eliya ! Koko rero Jezabela n’abahungubarishwe, imirambo yabo iribwa n’imbwa nk’uko Eliya yari yarabihanuye !
Urugendo rurerure cyane rwa Eliya
Inzira y’ubuhungiro ntiyoroshye, igora benshi . Yewe hari n’abayisigamo byose kugera no ku buzima bw'ababo n'ubwabo bwite. Kuri iyo ngingo amashyamba ya Congo ahishe amabanga menshi ! Umuhanuzi Eliya na we yageze aho imbaraga za kimuntu zimushirana yisabira gupfa. Iyo atagira Malayika wa Nyagasani ngo amugoboke, ibye byari kurangirira aho. Yafashijwe n’Imana bituma agera ku ntego, ni ukuvuga ku Musozi Mutagatifu, aho yabonaniye n’Imana. Twumve neza ko imvugo “KUBONANA N’IMANA” bishushanya kugera ku mahirwe asumba ayandi mu buzima bw’umuntu, ni ugucakira bene wa munezero umutima w’umuntu uhora urarikiye. Umuhanuzi Eliya yabigezeho nyuma y’icyemezo kigoye cyo gusohoka mu gihugu cye, yabikesheje kandi ubutwari yagize bwo guhangara inzira igoye y’ubuhungiro !
Kugenda n’amaguru mu butayu iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine bivuga iki ?
Bisobanura kwemera guhigika ibyiza (tes habituelles commodités, tes petites sécurités) bidashyitse nyamara byaguhumaga amaso maze ugahitamo gukoresha ingufu zose za kimuntu (ubwenge, amaboko, umutungo…)kugira ngo ugere ku ntego ifite agaciro kisumbuye. Ni ukudatezuka ku mugambi wo guharanira kubaho no gufasha abandi kubaho neza. Ni ukwemera gutanga ibitambo byose bya ngombwa kugira ngo ugere ku musaruro ushimishije. Bisobanura na none ko nta kintu na kimwe gifite agaciro kuri iyi si umuntu yageraho atagize icyo yigomwa, atemeye gutanga ibitambo bikwiye: Nta watsinda urugamba atarwanye ,kereka mu nzozi gusa !! Mbese muri make : nta cubu c'ubusa ! Abasinziriye nimukanguke !
2. Inyigisho 4 twakura kuri iri somo rya liturjiya:
1)Kuba umuhanuzi w’ukuri uharanira igihugu cy'amahoro n'ubwisanzure , urwanya akarengane, wamagana ibigirwamana bitsikamiye rubanda (amafaranga y’amibano, ubutegetsi bw’igitugu, iterabwoba…), biragoye cyane mu gihugu giteye nk’u Rwanda rw'iki gihe, kiyoborwa n’abategetsi batazuyaza gucecekesha, gutoteza no kwica Abahanuzi nka Herodi na Jezabela !
2) Guhunga abategetsi b’abicanyi nta gisebo kirimo, na Yezu yahunze Herodi, umuhanuzi Eliya ahunga Jezabela.
3) Umuvumo w’umuhanuzi urashyira ukagaruka umutegetsi w’umwicanyi mbese nka Jezabela wishwe, umurambo we ukaribwa n’imbwa nk’uko yari yarabihanuriwe na Eliya.
4) Guhunga igihugu kiri ku ngoyi ntibivuga kwibagirwa no kuzibukira intego nziza yo guharanira kukibohoza: ahubwo inzira y’ubuhungiro, n’ubwo ari ndende kandi igora benshi, ishobora gutanga umwanya wo kwisuganya , no gushaka imbaraga zifasha kugera ku ntego. Ikimenyimenyi ni uko n'abicaye ku ntebe i Kigali, basa n'AGATSIKO ka ba NTIBIBUKA, babigezeho bakubutse iy'ubuhungiro bwamaze imyaka ikababa 30 !
Umwanzuro
Ikibuza Abanyarwanda kugera ku ntego yo gusezerera ba Jezabela bigize ibigirwamana mu Rwanda, ni uko abahunze bacitse intege kubera ahari inzira ndende banyuzemo cyangwa bagomba kunyuramo! Jezabela afite igihugu ni ukuvuga ubutegetsi,amafaranga n’intwaro! Guhiga abahanuzi biramworoheye cyane! Gusa ntibivuga ko atapfa cyangwa ngo akomereke! Ku ruhande rw’abatsikamiwe, ikibuze ni ugushyira imbaraga zose hamwe no gutanga ibitambo bikwiye (gutinyuka kugenda n'amaguru mu butayu iminsi 40 n’amajoro 40): ubwenge, amaboko, amafaranga….maze ngo mwirebere ko Jezabela ataribwa n’imbwa izuba riva !
Hagati aho, "abakiri mu Butayu" twirinde rwose gucika intege no gusenga twisabira urupfu! Nitwite ku mibiri yacu na roho zacu kuko ikuzo ry'Imana ari umuntu muzima, nk'uko Mutagatifu Irene yabyigishaga (La gloire de Dieu c'est l'homme vivant/ Saint IRENE de Lyon) . Nitwemere tudashidikanya ko Malayika w’Imana yiteguye gukomeza kuduha umugati kuko urugendo rugana umusozi Mutagatifu rukiri rurerure! Icy'ingenzi ni UKWEMERA tudashidikanya ko amaherezo tuzashyika amahoro.
Icyumweru cyiza kuri mwe mwese mukunda u Rwanda ruhumeka ituze n’amahoro bisangiwe n’Abaturarwanda bose.
Uwanyu, Padiri Thomas Nahimana.