Umunyagitugu Paul Kagame akomeje guhabwa akato n'amahanga!

Publié le par veritas

098 Kagome aribaza!Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko umunyembaraga w’u Rwanda akomeje guhabwa akato mu rubuga mpuzamahanga kubera uruhare afite mu kuyogoza Kongo.  Ibihugu by’Uburayi bikaba byarahagaritse inkunga byageneraga u Rwanda kubera uruhare rufite mu gufasha inyeshyamba za M23, ubu zikomeje gutera ubwoba ko zishaka kwigarurira umujyi wa Goma. Ubwongereza na bwo bukaba bugomba kongera gufatira ibihano u Rwanda.


Uwahoze ari umunyamabanga w ’Ubwongereza ushinzwe gutera inkunga ibihugu bikennye, Andrew Mitchell, yafashe icyemezo cyo kongera guha u Rwanda inkunga yari yarahagaritswe, atabigishijemo inama Leta y’Ubwongereza. Umunyamabanga mushya wa Leta y’Ubwongereza ushinzwe gutera inkunga ibihugu bikennye, Justine Greening, akaba ubu arimo kugerageza gusana ibyangijwe na Andrew Mitchel kubera ubucuti bwite yari afitanye n’umunyagitugu perezida Kagame.

 

Abanyamabanga ba Leta y’Ubwongereza babiri ari ushinzwe Ububanyi n’amahanga, William Hague, na mugenzi we ushinzwe Afurika, Mark Simmonds, bombi ntibigeze bishimira uburyo Andrew Mitchell yafashe icyemezo cyo kongera guha u Rwanda iyo nkunga yari yahagaritswe na Leta y’Ubwongereza, bityo basaba ko icyo cyemezo cyongera kwigwaho. Ibi bikaba byaranatumye uhagarariye ishyaka ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari ryo Labour party, Hon Ed Miliband, yabajije minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, David Cameroon, uburyo iyo nkunga yari yarahagarikiwe u Rwanda yongeye gutangwa.

 

Mu rwandiko rwandikiwe  ishami ry’iterambere ry’Ubwongereza (DFID), rwanditswe n’umudepite mu nteko nshinga amategeko y’Ubwongereza, ar iwe Hon Michael Ashcroft, yibajije impamvu Ubwongereza bukomeje kumena amafaranga mw’isanduka ya  Leta y’u Rwanda kandi iyi Leta ari imwe mu zizwiho kuyoboresha iterabwoba  mu rubuga mpuzamahanga. Hon Ashcroft yanenze uburyo Leta y’Ubwongereza  yateye inkunga komisiyo y’amatora mu Rwanda, mu gihe iyo komisiyo yakumiriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Kagame bashakaga guhangana na we mu matora y’umukuru w’igihugu. Uwo mudepite akaba yarabibonyemo gusesagura inkunga mu gihe igihugu banatera inkunga cyashyize iterabwoba ku baturage b’Ubwongereza bakomoka mu Rwanda, nk’uko byagaragajwe na polisi y’Ubwongereza (Scotland  yard) ubwo yaburiraga abo baturage ko bagomba kwitonda kubera ko igihe icyo aricyo cyose bashobora kwicwa n’agatsiko k’abicanyi ba perezida Kagame.


 
Nyuma yo kwihanangirizwa n’Ubwongereza, Leta ya Amerika na yo yamwihanangirije bwa nyuma.
 
Amakuru agera ku Umuvugizi na none agaragaza ko umunyagitugu Perezida Kagame atorohewe kubera ko nyuma yo kwihanangirizwa na Leta y’Ubwongereza, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kumwihanangiriza  bwa nyuma kuri uyu wa mbere, zimusaba ko yakwamagana umutwe w’iterabwoba wa M23 ukomeje kuyogoza Kongo. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba na none zihangayikishijwe n’umutwe n’umunyagitugu Perezida Kagame kubera uruhare ukomeje kugira mu guhungabanya umutekano muri Kongo.

 

Uwungirije umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Johnnie Carson, akaba yaratangaje ko “nta kindi kintu gikomeye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zicyeneyeho Leta y’u Rwanda, uretse kwamagana umutwe wa M23 ukomeje gukinira ku buzima bw’abantu no guhungabanya amahoro rusange y’igihugu cy’abaturanyi”.


 
Bikaba bimaze kugaragara ko umunyagitugu  Perezida Kagame atagifite uburyo bwo kwihakana ibyo yakoze, nk’uko yari asanzwe abigenza, isi yose ikaba imuhanze amaso, ireba uburyo azikura mu kibazo gikomeye yishoyemo.


 
Gasasira, Sweden.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article