Imyigaragambyo imbere y'ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi yahise ihindukamo ICYUNAMO !

Publié le par veritas

Joseph MatataKuri uyu wa mbere tariki ya 01/10/2012 abitabiriye Sit-in (imyigaragambyo) yabereye imbere y’Ambassade y’u Rwanda kuva saa yine (10h) kugeza saa kumi (16h) abayijemo bahise bitabira ICYUNAMO cyo kwibuka abanyarwanda bose (batavanguye amoko) bishwe mu Rwanda no muri Congo kuva tariki 01/10/1990 kugeza uyu munsi.

 

Icyo CYUNAMO cyabereye ku Rwibutso rwa jenoside yakorewe abanyarwanda rwubatswe i Buruseli muri Komini ya Woluwe St Pierre cyatangiye saa kumi n’imwe (17h) kirangira saa kumi n’ebyi n’igice (18h30). Abacikacumu bacyitabiriye batangajwe no kuba bahawe uruhushya na Burugumestri rwo kwegera urwo rwibutso bakarushyiraho indabo n’urumuri byo kwibuka abatutsi, abahutu n’abatwa bose bishwe kuva intambara yatangira kugeza uyu munsi.


Havugiwe amasengesho n’indilimbo nyinshi cyane bisanzwe biranga icyunamo. Hari abacikacumu bakabakaba 25. Uwo muhango, watangiye abakozi bavuye ku kazi ku mugoroba, waranzwe n’umutuzo washimwe cyane na Polisi yari yaje kurinda umutekano. Izindi mpamvu zari zatumye Siti-in (imyigaragambyo) ikorwa uyu munsi tariki ya 01/10/2012 ni izi:

 

1.Twibutse imyaka 22 (makumyabiri n’ibiri) u Rwanda rumaze rushowe mu ntambara yaje gusozwa na jenoside yakorewe abanyarwanda bo mu moko yose atuye u Rwanda.


2. Twibutse imyaka 2 (ibiri) Raporo ya LONI bise « Rapport Mapping » isohotse kandi isobanura itsembabwoko ryakorewe IMPUNZI z’ABAHUTU zabaga muri Congo (RDC). Kuva iyo raporo ya Loni yasohoka, nta mwicanyi n’umwe mu bishe izo mpunzi wari wakurikiranwa n’inkiko zaba izo mu Rwanda cyangwa mu mahanga. Ahubwo impunzi zikiri muri Congo (RDC) ziracyahigwa bukware kugeza uno munsi. Ziracyahigwa, zikicwa kandi byose bikaba bishyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange bishishikajwe no gusahura umutungo wa Congo.

 

Sit-in (imyigaragambyo)imbere y’ambassade y’u Rwanda i Bruxelles izakomeza kuwa kabiri tariki ya 09/10/2012 kuva saa yine (10h) kugeza saa kumi (16h).

 

Uhagarariye abashinzwe igikorwa cya Sit-in, MATATA Yozefu,

Umuhuzabikorwa wa CLIIR.

 

Centre de Lutte contre l'Impunité

et l'Injustice au Rwanda (CLIIR)

Rue de la Colonne, n°54/4

1080 BRUXELLES

Tél/Fax : +32.81.601.113

GSM : +32.487.616.651 (Base)

& +32.476.701.569 (Proximus)

  

 

Inkuru ya Michel Niyibizi (DHR)

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article