UBURUNDI ngo bugiye gutanga impapuro mpuzamahanga zo gufata Pauline Simonet umunyamakuru wa France 24 !
Nyuma y’inama y’umutekano y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari , inkuru ikomeje guhihiswa y’uko hagiye gutangwa impapuro (mandat) mpuzamahanga zo gufata umunyamakuru ukorera Televiziyo mpuzamahanga yitwa France 24 ushinjwa icyaha cyo kuba icyihebe. Uwo munyamakuru yitwa Pauline SIMONET, akaba ari umunyaburayi ufite nyina w’umunyarwandakazi, akaba ari umunyamakuru kuri televisiyo y’abafaransa yitwa France 24 , akaba akekwaho gushyigikira no kuba azi umugambi wo guhungabanya umutekano w’akarere kose bikozwe n’imitwe ikorera mu bwihisho (ikinyegero). Ibyo byose bikaba bishingiye ku kiganiro uwo munyamakuru yakoze mu minsi ishize aho yagiranye ikiganiro n’umunyamurenge uyoboye inyeshyamba ziri mu gihugu cya Congo (Kivu).
Madame Pauline SIMONET yagiye mu gihugu cya Congo ahantu hatazwi,agirana ikiganiro n’inyeshyamba yitwa « Général Moïse »ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, akaba mu mutwe witwa FRONABU - Tabara, agatangariza uwo munyamakuru ko arimo ategura igitero cya gisilikare ku gihugu cy’u Burundi. Umwe mubashinzwe iperereza mu gihugu cya Congo akaba yaratangaje ko uburyo izo nyeshyamba zagaragajwe muri icyo kiganiro n’uburyo uwo munyamakuru yashyikiranaga n’izo nyeshyamba byateye impungenge inzego zishinzwe umutekano mu karere ; yagize ati : « Igihe cyo gukinira kubutaka bwa Congo cyararangiye kandi barakina n’ubuzima ».
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 30/12/2011, nabwo uyu munyamakuru Pauline Simonet yongeye gutambutsa kuri televisiyo y’abafaransa France 24 iki kiganiro gihembera urwango ku gihugu cy’u Burundi. Iki kiganiro kigitambuka bwa mbere ,igihugu cy’u Burundi cyasabye ko uyu munyamakuru wagitambukije asaba imbabazi, ariko yanze kugira ni icyo avuga ; uku kongera gutambutsa iki kiganiro kuri iriya televiziyo ntibishimisha na busa abarundi kuko byangiza isura y’igihugu kirimo kigerageza guhamagarira abanyamahanga kugishoramo imari yabo kandi kikaba kibarira 40% by’ingengo y’imari yacyo ku mpano y’abaterankunga.
Mu Burundi, birahihiswa ko igihugu cy’Ubufaransa kiri inyuma y’uyu mugambi, ariko ku rubuga rwa interneti « nyabusorongo.org »,Ambasaderi w’ubufaransa mu Burundi yagaragaje ko bimuteye isoni, yagize ati : « Ikiganiro cya Pauline Simonet ku Burundi kirarengera ». Muri iki gihe, umunyamakuru w’umurundi ukora kuri radiyo mpuzamahanga y’abafaransa (RFI), witwa Hassan Ruvukaki, yaraburanishijwe ku cyaha c’iterabwoba nk’umuntu ugize umutwe w’abantu bashaka gushinga umutwe w’ inyeshyamba mu gihugu cya Tanzaniya mu rwego rwo guhirika leta y’u Burundi.
Nkuko bivugwa n’abayobozi ba politiki b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari ngo barambiwe no guhora bagubwaho n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu bw’ibihugu by’i Burayi zirangizwa buri gihe n’imeneka ry’amaraso muri Afurika. Mu gihe igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gisohotse mu ntambara yahitanye abantu benshi cyane (hejuru ya miliyoni 3 ), ubu kikaba kirimo kisuganya mugushyiraho demokarasi ihamye, igihugu cy’u Burundi kikaba kiri mu kwiyubaka naho u Rwanda rukaba ruri kwivura ibikomere bikomeye rwatewe na jenoside ya mbere ku mugabane w’Afurika, none dore niho bamwe barimo bacura umugambi wo guhungabanya amahoro mu karere kose.
Abayobozi ba Congo bemeza ko abakongomani bashaka kumenya neza aho uwo mutwe w’inyeshyamba wihishe mu gihugu cyabo, kandi abawugize bakaba badafite ibyangombwa byo kuba kubutaka bwacyo, bakanatera ubwoba abaturage ba Kivu, iri mu gihugu kigenga ! Mu gihe i Bujumbura ho abategetsi bibaza icyo kiriya kiganiro cyakozwe n’uriya munyamakuru gishobora guhindura kuri politiki y’abaterankunga n’abashoramari b’abanyamahanga kuko babona gihindanya isura y’igihugu.
Mu kwezi kwa nzeri 2011, mu Gatumba , ku mupaka w’u Burundi na Congo hiciwe abantu 39 bishwe n’abantu bitwaje intwaro bavuye mu gihugu cya Congo. Muri iki gihe ubucamanza bw’u Burundi burimo buburanisha abakekwaho gukora ubwo bugizi bwa nabi bakagerageza no gushakisha isano yaba iri hagati y’izo nyeshyamba ziri muri Congo n’amabandi yitwaje intwaro agaragara muri icyo gihugu.
Inkuru ya DAM,NY,AGnew.
Yahinduwe mu Kinyarwanda na VERITASINFO