Uganda: Ibisa birasabirana , Museveni ahisemo kwibanira na Koreya ya ruguru mu bya gisilikare!
Nyuma y’iminsi mike Umuryango w’Abibumbye usabye igihugu cya Uganda gusobanura ubufatanye gifitanye na Koreya ya ruguru,Museveni we aravuga ko nta kibazo afitanye n’icyo gihugu kandi anabashimira ubwitange n’ubufatanye bakomeje kugirana.
Ubwo yari ari mu mihango yo gusoza imyitozo y’abapolisi bakuru 692 batojwe ku bufatanye n’igihugu cya Koreya ya Ruguru,Museveni yavuze ko nta kibazo afitanye n’icyo gihugu kabone n’ubwo kidacana uwaka n’ibihugu by’Uburayi.
Museveni yagize ati :”Ndashima guverinoma ya Repubulika ya Koreya ya Ruguru baduha buri gihe inkunga mu bya tekiniki hari abantu batabyishimiye ariko njye nta kibazo mbabonamo.Batoje itsinda rya mbere,banatoje ingabo zidasanzwe.Turasuhuza twishimye Kim Jung Un.”
Umuryango w’abibumbye wahaye ibihano bikaze igihugu cya Koreya ya Ruguru guhera mu mwaka wa 1993 kubera gutunga ibitwaro bya kirimbuzi,muri ibyo bihano harimo kutagurisha intwaro n’igihugu na kimwe ndetse n’ubundi bufatanye mu bya gisirikari.
Abo bapolisi batojwe ngo bazahangana n’ibyaha ndetse n’ubujura bwitwaje intwaro nk’uko byavuzwe n’umukuru wa polisi Gen. Kale Kayihura.
Source:Inkuru yashyizwe mu kinyarwanda n’umuryango
Ferdinand maniraguha