u Rwanda rwarapfuye rurazuka ruhitana Kizito Mihigo !
[Ndlr : « Ngo abanyarwanda bazababara cyane kugeza ubwo bazicuza impamvu bavutse », ibi n’ibyavuzwe nabamwe mu bahanuye ko mu Rwanda hazaba ubutegetsi buzatagangaza abaturage bakabura ubatabara ! Iyo urebye iyo nteruro, ukabona ubuzima umuhanzi Kizito Mihigo yabayemo mu Rwanda wibaza niba ubu ari mu bihe bikomeye yashyizwemo n’ingoma ngome atari gutekereza nk’uko abo bahanuzi babivuze ! Nubwo yaririmbye iyi ngoma ayirata cyane, inyiturano imuhaye ibaye iyo kumucecekesha ! Nyuma yo gusoma inyandiko ku buzima bwa Kizito Mihigo twabahitiyemo kumva indirimbo ye yaririmbye yitwa « urugamba rwo kwibohora » buri wese arabona ko nta mwira Kagame na FPR bagira ! ]
Bumwe mu buzima bwa Kizito Mihigo, umuririmbyi warokotse Jenoside afite imya 13 y’amavuko.
Igihugu kica abahanuzi n'abahanzi: les faits sont têtus!
Kizito Mihigo yavukiye i Kibeho , Akarere ka Nyaruguru. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 13 y’amavuko. Ubu arashinjwa kugambanira Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kgame, wamuhaye amahirwe yo kuminuza muri muzika, ari nawo mwuga we w’ibanze.
Muri Kibeho akomoka, cyane cyane mu Kiliziya no ku Kigo cy’ishuri cya Marie Merci haguye abantu benshi bishwe n’Interahamwe.
Muri Kiliziya ya Kibeho by’umwihariko Interahamwe zateyemo za grenade n’imyuka yica, abarimo batikiriramo.
Ubwo u Bufaransa bwashyiragaho “Operation Turquoise” isa n’iyari ishinzwe kurinda no gufasha abicanyi guhungira mu cyahoze ari Zaire, cyane cyane ubwo Jenoside yari irimo igera ku musozo, Kibeho yaje kuzuramo Interahamwe nyinshi zakomeje kwica Abatutsi batari barahunze, kugeza ubwo Ingabo zari iza RPF zije kubohoreza aka gace mu 1995.
Muri ibyo bihe ni naho Augustin Buguzi, se wa Kizito Mihigo yaje kwicirwa n’Interahamwe.
Urupfu rwa se wa Kizito, rwaje gutuma inganzo ye imwerekeza ku guhimba indirimbo zikora ku mitima y’Abarokotse Jenoside, zibakomeza kandi zibahumuriza, anaririmba iz’ubumwe n’ubwiyunge.
Gukurira mu buzima bwa gikiristu Gatolika, byatumye Kizito Mihigo atangira kwandika indirimbo afite imyaka 9 y’amavuko.
Nyuma y’imyaka itanu, ari mu mashuri yisumbuye mu iseminari yitwa “Petit Seminaire Virgo Fidelis” ku Karubanda i Butare, nibwo yatangiye kumenyekana cyane mu ndirimbo zo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Magingo aya, Kizito Mihigo amaze gukora indirimbo zirenga 200, inyinshi muri zo ziririmbwa mu Kiliziya mu idini Gaturika.
Muri 2003, Kizito Mihigo yoherejwe na Leta y’ u Rwanda i Burayi kwiga amasomo ajyanye na muzika.
Mu mwaka wa 2008, Kizito Mihigo yabonye impamyabumenyi mu masomo ya muzika mu ishuri rya “Conservatoire de Musique” i Paris mu Bufaransa.
Nyuma yo kurangiza amasomo, hagati y’umwaka wa 2008 na 2010 yabaye umwarimu wa muzika mu Bubiligi.
Mu mwaka wa 2010 ari mu Rwanda, yashinze umuryango ugamije guharanira amahoro yise “Kizito Mihigo pour la paix (KMP)”. Akaba yari afite ibiro mu Mujyi wa Kigali i Remera muri Centre Christus.
Mu mwaka wa 2011, umuryango wa Jeannette Kagame “Imbuto Foundation” wahaye Kizito Mihigo igihembo cyitwa “Cerebrating Young Rwandan Achievers (CYRWA)” ashimirwa nk’umuntu ufite ibyo yagezeho mu kubaka amahoro n’ubwiyunge.
Uretse indirimbo zo mu Kiliziya ataherukaga guhimba cyane, Kizito mu myaka iheruka yakunze kugaragara mu ndirimbo za politiki, zirimo iz’ubumwe n’ubwiyunge no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi : ku ya 7 Mata 2011 yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Twanze gutoberwa Amateka ; kuwa 7 Mata 2012 ‘Ijoro ribara uwariraye’, Kuwa 7 Mata 2013 ‘Umujinya mwiza’, kuwa 7 Mata 2014 indirimbo yari yavuze ko azashyira hanze yatawe muri yombi nyuma yo kuyisogongezaho abakunzi be ikaba yari ifite izina rya ‘Rwanda.”
Source : Igihe.com