Inkuru yasomwe cyane muri uyu mwaka kuri VERITAS /JENOSIDE Y’ABANYARWANDA: UKURI KWA FPR, UKURI KWA LONI N’UKURI KW’IMPAMO. .
Source : leprophete.fr
Imyaka ibaye cumi n’irindwi jenoside y’abanyarwanda ibaye. Uko imyaka ishira indi igataha, tugenda tumenya byinshi tutari tuzi mu bihe byashize; hari n’ibindi twibwiraga ko ari ukuri kudakuka nyamara iminsi ikaba imaze kutugamburuza no kutwereka ko nta gihishwe kitazahishurwa. Ni muri urwo rwego tariki 15 na 22 Ukwakira 2011, kuri radiyo mpuzamahanga BBC Gahuzamiryango, habereye ikiganiro Imvo n’imvano kigaruka ku byahishuwe na Rudasingwa wahamije ko indege ya Habyarimana yahanuwe na Kagame, bikaba imbarutso ya jenoside y’abanyarwanda. Nifuje ko abantu twarebera hamwe aho urugendo rwo kumva jenoside y’abanyarwanda rugeze. Hari byinshi biba cyangwa bikavugwa, bigahindura amateka, nyamara ntidufate umwanya ngo dusesengure izo mpinduka n’ingaruka bijyana. Mu kumvikanisha ibyerekeye jenoside nyarwanda, hari ibice bibiri byabigizemo uruhare rugaragara, nkaba ngira ngo tugaruke ku musanzu watanzwe n’ibyo bice byombi n'ingaruka iyo myuvire igira ku mateka yacu. Abo ni FPR na LONI. Turarebera hamwe ukuri kwa buri wese muri bo n’icyo umuntu yabibyaza cyerekeza ku kuri kw’impamo.
1. ICYITWA “JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI” NTA KIBAHO.
a. Ukuri kwa Loni
Ndabizi ko hari uwahita asimbukira hejuru ati Edmond arahakana jenoside. Si cyo ngendereye. Sinahakana jenoside yabaye ndeba, ngo nirengagize Abatutsi bo mu muryango wanjye bahatikitiye, ntibikabe. Icyo nshaka kwerekana, ni uko ibyo bamwe twibwira binyuranye n’ukuri nyakuri. Jenoside ni “ubwicanyi bukorewe itsinda ry’abantu, hagamijwe kubatsemba bose cyangwa igice cyabo, bishingiye ku bwoko, ukwemera, ubwenegihugu, cyangwa ibitekerezo bya politiki, kandi bugategurwa n’ubutegetsi”. Iyi ni yo nyito itangwa na Loni mu cyemezo cyayo 955. Ibyo bivuze ko jenoside ari icyaha kibangamiye inyokomuntu, kikareba isi yose. Loni ni yo mushumba n’umugenzuzi w’amategeko agenga iki cyaha. Ni yo mpamvu Loni ari yo yemeza niba ubwicanyi ubu n’ubu mu gihugu ari jenoside, si igihugu runaka kibigena. Ni na yo mpamvu jenoside y’Abanyarwanda yemewe mu mategeko mpuzamahanga, naho iyo mu Burundi ikaba ikiri mu mpaka kuko Loni itarayemeza. Urundi rugero umuntu yatanga ni urwa Darfour. Ibyahabereye hari ibihugu bitari bike byamaze kubyita jenoside mu nyandiko n’imvugo “officiels” harimo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Nyamara kugeza ubu ntiyitwa ityo ku mugaragaro kuko Loni itarabyemeza. Ku bireba u Rwanda, icyo Loni yemeje kiri no mu mategeko mpuzamahanga ibereye umushumba n’umugenzuzi, ni Jenoside y’abanyarwanda (génocide rwandais, rwandan genocide). Yabitangaje mu cyemezo cyayo numero 955 cyo ku wa 8 ugushyingo 1994. Ni yo nyito ikoreshwa mu nyandiko (officiels) za Loni. Bifite ingaruka nyinshi.
Kuvuga “Jenoside y’abanyarwanda” bivuze ko yakozwe n’abanyarwanda, ikorerwa abanyarwanda. Ibi byegereye ukuri, kuko abanyarwanda ni inyito ibumbye abatutsi, abahutu n’abatwa baguye muri buriya bwicanyi. Iki na FPR yaracyemeraga mu ntangiro, ni yo mpamvu inyito ya mbere mu Rwanda yabaye “Itsembabwoko n’itsembatsemba”.
Inyito “Jenoside y’abanyarwanda” yemeza ko hari Abatutsi bishwe bazira ubwoko bwabo, ariko hakaba n’Abahutu batari bake byahitanye ndetse n’Abatwa. Ikindi gikomeye Loni ishobora kuba yaratekereje mu guhitamo iriya nyito, ni uko kuva mu ntangiro yari ifite ibimenyetso ko FRP yakoze ibyaha by’intambara bishobora kuzitwa jenoside. Yateganyaga ko umunsi byemejwe, ubu bwicanyi na bwo buzinjira muri iriya nyito ya “Jenoside y’abanyarwanda”, kandi ni ko biri.
Ikibihamya ni uko ingingo ya 1 y’umugereka w’icyemezo gishyiraho Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku Rwanda igira iti “rushinzwe gukurikirana ibyaha byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, cyangwa ibyakozwe n’abanyarwanda bikorewe ku butaka bw’ibihugu bituranye”. Iki cyemezo gisohoka nta witaye ku kwibaza ibyo byaha byakozwe n’abanyarwanda bikorewe mu bihugu duturanye kandi bikurikiranwa na TPIR ibyo ari byo. Nyuma y’imyaka 16, raporo Mapping yerekanye ko Loni yari izi imvo n’imvano y’ibyo ikora n’ibyo ivuga. Jenoside yakorewe Abahutu muri Kongo nimara kwemezwa na yo izinjira muri iriya nyito. Ni yo mpamvu iriya nyito “Jenoside y’abanyarwanda” ifite agaciro.
b. Ukuri kwa FPR.
Ku ruhande rwa FPR, inyito ya jenoside yagiye ihinduka mu Rwanda bikurikije inyungu zinyuranye. Ni byiza kwibukiranya izo nyito n’uko zakurikiranye:
*Itsembabwoko n’itsembatsemba
*Itsembabwoko
*Jenoside y’abatutsi
*Jenoside yakorewe abatutsi.
Icyo Loni yashakaga mu guhitamo inyito “génocide rwandais”, ni cyo FPR igerageza guhunga mu gutsindagira inyito “génocide tutsi”. Igihangayikishije FPR ni uko yamaze kubona ko inyito Loni yahisemo ipfunditse byinshi kandi bizayikoraho.
c. Ukuri nyakuri.
Ukuri nyakuri rero, ni uko atari FPR cyangwa u Rwanda bemeza ko habaye jenoside cyangwa ngo bayihe izina. Bireba Loni, ni uko amategeko mpuzamahanga abiteganya. Loni rero yarabisobanuye, habaye “jenoside y’abanyarwanda”, ibindi ni ugushakisha. Ibiri amambu, abatutsi jenoside yahitanye ni abanyarwanda. Bityo, Loni ifite ukuri. FRP irahatana ngo inyito ya “jenoside yakorewe abatutsi” ifate, nyamara kugeza ubu si yo nyito izwi mu mategeko. Ikizwi ni jenoside y’abanyarwanda, ibindi ni ukudodadoda kwa FPR.
2. JENOSIDE YATANGIYE RYARI?
Iki kibazo kirakomeye, kuko kibyara ingaruka nyinshi ku myumvire ya jenoside ubwayo.
a. Ukuri kwa Loni.
Ukuri kwa Loni ni uko jenoside yatangiye tariki 1/1/ 1994. Cya cyemezo gishyiraho TPIR cyemeza ko ibyaha bizakurikiranwa ari ibyakozwe guhera kuri iyo tariki. Icyo umuntu yakwibaza aha, ni impamvu ibyaha nk’ubwicanyi bwakorewe abatutsi za Kibilira muri 1990, za Bugesera no mu bagogwe muri 1991 Loni itabushyize muri jenoside. Loni yashatse gutandukanya umurongo w’intambara (logique de guerre) yatangiye ku ya 1 ukwakira 1990, n’umurongo wa jenoside wigaragaje mu w’i 1994. Gusa umuntu asesenguye asanga ibikorwa byinjira muri uwo murongo wa jenoside atari iby’ubutegetsi bwa Habyarimana gusa, ahubwo harimo n’ibya FPR Inkotanyi. Iyo bitaba ibyo, byari byoroshye guhera tariki 6 mata 1994.
Aha ni ho bamwe bahera bakibwira ko Loni yemeje ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana atari yo ntangiriro ya jenoside. Kubyumva gutya byaba ari ukwihuta mu magambo. Ahubwo kuba ihanurwa ry’indege ari yo nsiriri ya jenoside, ni cyo gisobanura impamvu Loni yafashe itariki ya 1 mutarama 1994. Yari ifite amakuru rubanda rwa giseseka tutari tuzi nk’uko nyuma byaje kugaragara.
Aho umucamanza w’umufaransa Jean Louis Bourguière asohoreye raporo ye, yerekanye ko imyiteguro yo guhanura indege ya Habyarimana yakozwe hagati ya Mutarama na Mata 1994. Iyi rero ni imwe mu mpamvu zateye Loni gufatira intangiro ya jenoside ku itariki ya 1 mutarama 1994, kugira ngo n’ibikorwa bya FPR byaje kubyara ihanurwa ry’indege ari yo yabaye imbarutso bijye mu rutonde rw’ibigomba gukurikiranwa.
b. Ukuri kwa FPR: ngo “rusake yarasheshe cyane irazikura”.
Ku kibazo cy’igihe jenoside yatangiriye, ukuri kwa FPR kuri mu bwinshi. Uku kuri kwagiye guhinduka uko bwije n’uko bukeye bikurikije inyungu zabaga zigezweho. Icyaranze iyi mihindagurikire ni ukwivuguruza gukomeye, biturutse ku murava urenze kamere w’abashaka kwereka FPR ko ari indasumbwa mu kuyirwanira ishyaka. Gusa rero bamwe mu gukabya kwabo barenza urugero aho kwimana FPR bakarushaho kuyitsindagira mu bibazo.
Ukuri kwa mbere: jenoside yatangiye muri 1959.
Uku kuri kumvikanye cyane mbere y’umwaka w’2000, ubwo Kiliziya Gatolika yahoraga mu majwi ishinjwa ko ngo yateguye jenoside. Abandi bashyirwaga mu majwi ni MDR ndetse n’abakoloni. Uku kuri ntikwapfuye, ni yo mpamvu iyo bibaye ngombwa hari abakwishingikiriza. Abateze amatwi biriya biganiro bya BBC mwarabyiyumviye. Icyo abishingikirije uku kuri bataramenya cyangwa bamenye batinze ni uko uwa mbere kugushamo ari FPR n’Abatutsi.
Igisobanuro cya mbere cyatanzwe n’umukambwe w’umututsi wuje ubushishozi, agiha uwahoze ari ministri Anastase Gasana. Uyu ni umwe mu bari bashyushye mu kwemeza ko jenoside yatangiwe n’abakoloni na MDR bafatanyije na Kiliziya. Ubwo yabigarukagaho i Gitarama tariki 21 werurwe 1997, uwo mupadiri w’umukambwe yateye agatoki hejuru ati “ntugakine mu bikomeye. Abapadiri Kiliziya yari ifite muri 1959 twari abatutsi ku bipimo bikabakaba 95%. Abahutu bari batarakingurirwa kwinjira mu buyobozi, bwaba ubutegetsi cyangwa kiliziya. None se abapadiri uvuga bateguye genoside ni twe Abatutsi?”. Nyakubahwa yarijujuse birangirira aho.
Ingusho ya kabiri y’uku kuri, Majoro Kanyamibwa yayisobanuye mu magambo make kandi yumvikana mu kiganiro Imvo n’imvano cyo ku wa 22 ukwakira uyu mwaka: Niba jenoside yaratangiye muri 1959 kugeza 1994, FPR ntibiyubahisha uko ibikeka. Mu gutangira intambara mu 1990, yaje ivuga ko ije kurwanya akarengane n’ubusumbane mu banyarwanda. Yasabaga Leta ya Habyarimana byinshi kugira ngo yemere ko bicarana ku meza y’ibiganiro. Nyamara, nta na hamwe yigeze iyisaba kureka gukora jenoside. Ibisobanuro bishoboka ni bibiri.
Icya mbere ni uko iyo jenoside itariho, bityo abavuga ko yatangiye 1959 bakaba ari ababeshyi babigize umwuga kandi bateta mu bikomeye.
Ikindi gishoboka ni uko jenoside yariho, ariko FPR ikaba itarayibonagamo ikibazo ari na yo mpamvu itigeze iyishyira mu byo irwanira. Uko byagenda kose, FPR n’abapadiri b’abatutsi ni bo ba mbere uku kuri kugusha mu mutego. Abakwamamaza bahagarara mu bushorishori kuko baba bibeshya ko bambaye bikwije ukuri, nyamara ntibabona ko uko kuri kwabo ari agatabu gatuma ababarebera hasi bababona ubwambure! Ni cyo abanyarwanda bagenuye ngo rusake yasheshe cyane irazikura. Ubanza FPR yarageze aho ibona ko iyi turufu yuje imitego maze mu bushishozi bwayo ivumbura indi. Gusa nk’uko tugiye kubibona, yabaye nka bimwe mu gifaransa bita “tomber de Charybde en Sylla”, mu kinyarwanda uwagenekereza yabyita guhunga amage ukagwa mu matsa !
Ukuri kwa kabiri: jenoside yatangiye tariki 1 ukwakira 1990.
.
Mu Itegeko Nshinga ryo ku wa 26 gicurasi 2003, ingingo yaryo ya 14 iragira iti: “Leta, mu bushobozi bwayo, iteganya ibikorwa byihariye bigamije imibereho myiza y’abasizwe iheruheru na jenoside yabaye mu Rwanda kuva ku wa 1 Ukwakira 1990 kugeza ku wa 31 Ukuboza 1994, abantu bafite ubumuga, abatindi nyakujya, abageze mu zabukuru n’abandi batagira kivurira”.
Ni byiza kwibukiranya uko ibintu byakurikiranye muri iriya minsi. Tariki ya 1 ukwakira 1990, abasirikari b’umutwe FPR Inkotanyi bateye u Rwanda binjiriye Kagitumba. Bahanganye n’ingabo zari muri ako gace, ndetse bukeye bwaho bakubitwa inshuro bihindira muri Uganda. Ni uwo munsi Fred Rwigema yapfuyeho. Tariki 5 z’uko kwezi, ni ho Kigali hafashwe abantu barafungwa bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi. Ibi mbyibukije ngira ngo nerekane ko nta kindi gikorwa cyabaye tariki 1 ukwakira 1990 twashingiraho dufata iyo tariki nk’intangiriro ya jenoside.
Biragoye kumenya uwashyize iriya ngingo mu itegeko nshinga icyo yari agamije. Iyo wenda aza kuvuga tariki 2 Ukwakira 1990. Byari kwitwa ko intambara yateye noneho mu Rwanda bakihimura bica Abatutsi. Ku itariki ya mbere ukwakira nta n’umututsi witsamuye, keretse uwari urwaye ibicurane. Uwahisemo iriya ngingo yari agamije iki? Hari bibiri umuntu yakeka:
Birashoboka ko yashakaga kwemeza ko FPR ari yo yatangije jenoside. Ntibyaba bitangaje kuko FPR ifite abanzi benshi mu bo yita abanywanyi bayo. Nk’uko byanakunze kugaragara, hari abo ishyira imbere nyamara buje ubuswa no guhubuka, bikaba biri muri bimwe mu biyigejeje aharindimuka.
Ikindi gishoboka ariko, ni uko FPR yaba yarabikoze ibizi kandi ibishaka, ikaba yari igamije kuninora abatutsi ko ibyababayeho ari yo yabitangije. Si n’ubwa mbere FPR yishongora ku barokotse jenoside nk’uko nigeze kubyerekana mu yindi nyandiko. Uwumva arumve. Ngo “Kadakenga yaranyereye avunika ugutwi, yongeye kunyerera avunika ijosi, ati urupfu rurancira amarenga nkaba umwana”! Ukuri kwa FPR ni uko jenoside yatangiye tariki 1 ukwakira 1990 itangijwe na FPR. Usibye igitero yagabye uwo munsi, nta kindi cyabaye cyatuma iyo tariki ifatwa nk’intangiro ya jenoside. Niba hari ufite ikindi gisobanuro, ngaho natabare Umuryango!
Ukuri kwa gatatu: jenoside ntiyatangiye (yatangiye) kubera ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
Kuri iyi ngingo iyo FPR ihageze ikora amayida menshi, bikaba bigaragara ko imaze kurwara muzunga. Ukurikije ibyanditswe mu itegeko nshinga, jenoside yakagombye kwibukwa mu kwezi kwa 10 kuko ari ho yatangiye. Kuba yibukwa tariki 7 Mata, bivuze ko indege yahanutse mu ijoro rishyira kuri iyo tariki ari yo mbarutso akaba ari na bwo jenoside yatangiye. Nk’uko bigaragara mu cyegeranyo cyitiriwe Mutsinzi, ngo iyo ndege yaba yarahanuwe n’intagondwa z’Abahutu bo mu butegetsi bwa Habyarimana, bagamije kumwikiza kuko ngo yari abangamiye umugambi wabo wa jenoside.!
Igitangaje ni uko muri ibi biganiro bimaze iminsi bitambuka kuri BBC, abavugira IBUKA na FPR muri rusange bamagana igitekerezo cy’uko ihanurwa ry’indege ryabaye intandaro ya jenoside. Ndetse Forongo we yemeje adashidikanya ko ufite icyo gitekerezo aba apfobya jenoside. Nyamara ahubwo byari “logique” kuvuga ko ba Bagosora bayihanuye ngo babone uko batangira ubwicanyi, ni na byo raporo Mutsinzi yemeza !
Uku guhindagurika na ko kurumvikana. Impamvu yako ni uko ubuhamya bugenda bwiyongera ko FPR ari yo yahanuye indege. Ni yo mpamvu uvuze ko indege yabaye imbarutso ya jenoside aba akomye rutenderi, akitwa umujenosideri. Niba ari ko biri, abajenosideri ni benshi, uhereye kuri Mutsinzi n’ikipe ye, kuko bo bemeje ko indege yabaye imbarutso.
c. Ukuri nyakuri.
Ibi byose umuntu yabibyaza imyanzuro ifatika iganisha ku kuri nyakuri.
Icya mbere ni uko ikibazo cy’indege kitoroheye FPR ikaba ari yo mpamvu iteka iyo ikivuzeho yivuguruza ikanivamo.
Ikindi, ni uko FPR ifite uruhare muri jenoside, ikibazo kikaba kumenya aho ruhera n’aho rugarukira. Ikibigaragaza ni ukwivuguruza kwayo kwa buri mwanya. Mu kugerageza kuyobya uburari, yagiye yitega imitego itangiye kuyishabukana. Hari byinshi yadoze igira ngo irayobya abandi, none igeze aho kwiyambaza imandwa n’abatagatifu ngo bayirokore imitego yiteze itabizi.
Umwanzuro.
Byakunze kuvugwa ko Inkotanyi ari indashyikirwa mu gutera igipindi no gupanga. Kandi nta washidikanya ko biri mu byabafashije kuba bagifite ubutegetsi kugera n’ubu. Gusa rero ibyo ni byo amaherezo bizahirika FPR. Yapanze byinshi bisobetse kandi bidodadoze. Aho ibintu bigeze, hari bimwe bitangiye kuyiremerera kandi ari yo yabyipangiye. Isi ni umubumbe, bivuze ko uyirukaho aromboreje imbere ye aba agenda ku ruziga. Iyo yihuse agakabya, agera aho akagaruka aho yatangiriye, abo yari yasize inyuma akababona imbere ye. Ngiri ihurizo FPR ihanganye na ryo.
BIRACYAZA.
Edmond Munyagaju