Twibuke inzirakarengane zose (Igice cya kabiri- leprophete.fr): twunamire n'abo Kayumba Nyamwasa yivuganye.

Publié le par veritas

Yishe Abahutu benshi kandi ntabihakana.

Urutonde rw’abagize FPR-Inkoyanyi/APR bakekwa kuba baracuze kandi bagashyira mu bikorwa imigambi y’ubwicanyi bwisabiye inyoko-muntu urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (T.P.I.R) rufite ububasha n’inshingano yo gukurikirana:

No 101. Kayumba Nyamwasa (jenerali doburigade)

Yagize uruhare mu iyicwa rya perezida Habyarimana. Umwe mu baduhaye amakuru yabwiye porofeseri Reytjens ko “byakozwe n’abantu bo muri APR bafashijwe n’Umunyalibiya nibura umwe, bose bakaba bari bayobowe na majoro Rosa Kabuye (…) na koloneli Kayumba (wayoboraga icyo gihe DMI)” (F. REYNTJENS, Rwanda. Trois jours qui ont fait basculer l'histoire, Institut CEDAF, Bruxelles, Ed. L'Harmattan, Paris 1995, p.44). Kuri abo bombi hiyongeraho kapiteni Ruzahaza nawe wari muri ako gaco k’abicanyi.

(1)FPR imaze gutsinda [Kayumba] yabaye umugaba w’ingabo wungirije wa jandarumori y’igihugu.

(2)Mu w’1996 yoherejwe kuyobora akarere ka gisilikari ka Ruhengeri-Gisenyi. Muri ako karere yahakoreye ubwicanyi bw’abantu benshi icyarimwe n’itsembatsemba ritavangura ryibasiye abasivili. Ntiyazuyazaga kohereza za kajugujugu ngo zirase ibisasu cyane cyane muri za komini Giciye, Karago, Gaseke, Satinskyi muri perefegitura ya Gisenyi ; Ndusu na Gatonde za perefegitura ya Ruhengeri. Hagati y’italiki ya 5 n’iya 13/11/1997, ibyo bitero bya za kajugujugu byahitanye ibihumbi n’ibihumbi bitabarika by’abantu.

Uko ibyo bitero simusiga byagenze byavuzwe mu itangazo n° 23/97 ryo ku wa 04/12/1997 ryashyizwe ahagaragara na CLIIR.

(3) Le 09/01/1998 yagororewe kuba umugaba mukuru w’ingabo za APR avuye kurimbura abasivili b’Abahutu bo mu Ruhengeri na Gisenyi (CLIIR, Itangazo ryo kuwa 27/01/1998).

(4)"Nta gihe atayoboye DMI. Yayoboraga imitwe y’abicanyi basubiraga inyuma bakajya guhitana abasivili b’Abahutu batabarwanya mu turere FPR yabaga imaze kwigarurira".(CLIIR, Itangazo n° 23/97 ryo ku wa 04/12/1997).

(5) Muri Mata 1997, yoherejwe kuyobora imirwano mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda. Dore uko yabigenzaga : yakoraga ikinamico akabeshya ngo abacengezi bateye, maze agashumura ingabo ze zigahumbahumba inzirakarengane zikicwa. Mu mezi 2 ya mbere yishe abantu batabaritse.

Dore uko CLIIR ibivuga :

(6)Le 09/05/1997, imodoka za gisirikari zaratewe muri seliri Gitwa ya komini Nkuli (Ruhengeri). Ni bwo rero hagati ya le 09 na le 12/05, APR yishe abasivili 1.400 (440 muri segiteri Ryinyo, 325 muri seliri Kinyobo na Gatovu za segiteri Gitwa, 253 muri segiteri Mukamira, 148 muri segiteri Gatovu, 98 muri segiteri Rukoma. (CLIIR, Itangazo n° 23/97 ryo ku wa 04/12/97).

(7)Le 11/05/1997: Abasilikari ba APR bishe abantu 35 muri komini Cyabiingo (Ruhengeri) barimo umugenzuzi w’amashuri, abarimu n’abacuruzi bari mu nama muri segiteri Rutore.

(8)Le 16/05/1997: Abantu 175 batikirijwe n’ingabo za APR muri segiteri Muhororo ya komini Cyabingo, aha ngo Abacengezi bateye abasilikari bari bakambitse ku biro by’iyo komini.

(9)Hagati ya le 27 na le 30/05 1997, abantu 9 biciwe n’abasilikari ba APR muri selire Rwankeli ya segiteri Gitwa (komini Nkuli-Ruhengeri). Hari mu cyo bari bise ngo“isuzuma ry’amarangamuntu”. Abasilikari babwiraga abo bantu ngo nibiruke, noneho bakabarasa babaturutse inyuma nk’abarasa inkwavu, hanyuma bakavuga ngo bari abacengezi. Umwe mu bishwe yari umuturage wo muri segiteri Gatovu.

(10)Le 08/06/1997: Abantu 23 biciwe muri segiteri nyinshi za komini Nkuli, barimo abagabo 2, umuryango w’abantu 11, umuryango w’abantu 6 barimo umugore n’abana 3, mu rwego rw’ihumbahumba ryakorwaga n’abasilikari ba APR.

(11)Le 09/06/1997: Abantu 10 biciwe muri segiteri Cyuve, Gasanze na Mubona za komini Kigombe bavuye mu nama bari batumiwemo na APR kuri sitade ya Ruhengeri. Muri iyo nama, abagabo (uhereye ku myaka 15) bashyizwe ukwabo n’abagore bashyirwa ukwabo. Abagore barekuwe i saa kumi n’imwe n’igice za nimugoroba (17h30), abagabo barekuwe i saa moya (19h00) .Abo 10 bishwe bariho bataha.

(12)Le 10/06/97: Abantu 294 bacucumiwe mu ma komini 4 ya Ruhengeri. Gatonde : 143 barimo konseye wa segiteri Munanira. Kinigi : hishwe 80 . Nyamutera : hishwe 40. Ndusu : hishwe 31. Impamvu y’ubwo bwicanyi ngo ni uko Abacengezi bari bateye ku biro bya komini Gatonde na Nyamutera.

(13)Le 16/06/97: Umurambo w’umukozi wa PAM (umuryango mpuzamahanga wita ku mirire) wari warafashwe n’abasirikari ba APR watahuwe muri segiteri Muhoza, Komini Kigombe (Ruhengeri) waratangiye kubora.

(14) Le 24 na le 27 Ukwakira 1997, koloneli Kayumba yamariye abantu mubuvumo bw’i Nyakinama. Dore uko byagenze nk’uko itangazo rya CLIIR n° 22/97 ryo ku wa 24/11/97 ribivuga :

“Ibintu byatangiye kumera nabi le 08/08/1997 ubwo ingabo za APR zatsindaga abantu 300 ku isoko ryo kuri Mahoko.  Abandi amagana n’amagana bishwe umugenda ku muhanda no mu tuyira tujyana muri za segiteri za hafi aho : Kayove, Bisizi, Kanama na Karambo. Abarenga 200 bari bafungiye muri kasho ya komini bishwe n’ingabo za APR le 08/08 nyuma ya saa sita.

Abacuruzi bo ku isoko rya Mahoko barusimbutse ku manywa ya le 08/08 baje kwicwa mw’ijoro ryo ku wa 8 rishyira uwa 9 no ku manywa y’uwo munsi le 09/08/1997. Imiryango imwe n’imwe yaribasiwe iratikizwa hakurikijwe amalisiti ababisha bari bitwaje. Ba IPJ ba komini Kanama na Nyamyumba barishwe. Hanyuma le 08/08 abasirikari ba FPR baje kwica abantu hagati ya 200 na 300 bari bafungiwe muri kasho ya komini Rubavu (ihana imbibi n’iya Kanama). Ku mugoroba w’uwo munsi le 08/08 na le 09/08 abasirikali ba APR bari basinze basahuye ibintu byinshi muri izo segiteri. Ingabo za APR zitwaje intwaro zajagajaze ako karere, ndetse henshi humvikanye urusaku rw’imizinga ituragurika. Bulende yari imbere y’isoko rya Mahoko yamishaga urusasu ku bantu. Ni ubwo bwicanyi bwatumye abaturage bo muri segiteri 4 zegereye Mahoko n’ibiro bya komini bahunga. Mbere y’uko butangira le 08/08/97 ahagana saa yine (10h00), abantu batashoboye kumenyeka bitwaje intwaro kandi bafite bene twa turadiyo abasirikari baganiriraho (walkies-talkies) biraye mu mangazini no mu maresitora yo kuri Mahoko. Abakuru b’ingabo za FPR baravuze ngo ni “Abacengezi b’Abahutu”.

Mbere yo guhungira mu buvumo, abo baturage bari babanjije guhungira (ukwa 8 kujya kurangira) muri segiteri zo mu misozi Mukondo na Kigarama ziri kure y’umuhanda wa kaburembo, aho komini ya Kanama igarukira, hafi y’ishyamba cyimeza rya Muhungwe. Ubutegetsi bwa komini bwabasanzeyo, bukorera ahongaho muri segiteri Kigarama. Naho ibiro bya komini n’amazu y’ishuri APEFOK byari byahinduwe ibigo bya gisirikari. Ni ho havaga ibitero byajyaga kwibasira inzirakarengane z’abaturage biturije, aha ngo ni Abacegezi b’Abahutu.

Ukwezi kwa 10 kugeze hagati, abasirikari ba APR bagiye gutera abaturage (ba za segiteri 4) bari barahungiye muri segiteri za kure ari zo Mukondo na Kigarama, babagarura ku ngufu muri za segiteri bari barahunze kubera ubwicanyi bwazikorerwagamo. Iyo hagiraga n’umwe gusa wajijinganyaga, abasirikari baheragako barasa mu kivunge. Ni urwamo rwa za mitarayezi rwatumye abaturage bahungira mu buvumo bwa Nyakinama buherereye muri segiteri Kayove ku rundi ruhande rwa komini Kanama. Ku misozi ya Mukondo na Kigarama haguye abantu batabarika.

Koloneli Kayumba yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za APR mu kwezi kwa mbere 1998, asimbuye koloneli Sam Kaka. Kuva yakoherezwa mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Rwanda ngo ajye kuyobora imirwano (Burigade ya 211), ibitero by’ibihimbano n’ubwicanyi bwibasiye abasivili byikubye inshuro 10. Ababibonye bahamya ko hapfuye Abahutu barenze ibihumbi 100 bishwe n’abasirikari kuva aho koloneli Kayumba Nyamwasa ahagereye. Uyu Kayumba nyine yagize n’uruhari muri jenoside yagiriwe Abanyarwanda mu turere FPR yari yarigaruriye. Amakipi yayo y’abicanyi yarigisaga buri cyumeru imirambo ibihumbi 6 bayijyana ahantu habiri bayitwikiraga ariho i Masaka (hafi y’umurwa mukuru Kigali) n’i Gabiro muri pariki y’Akagera (CLIIR, Itangazo rya le 20/01/98).

(15) Umuyoboro wa televiziyo y’Abafaransa France-2, mu makuru yanyuze kuriTV5 ku wa 2 le 03 Werurwe 1998 wagiranye ikiganiro na koloneli Kayumba Nyamwasa mu karere k’imirwano mu majyaruguru y’igihugu muri komini Kinigi (perefegitura ya Ruhengeri). Dore ibyavuzwe muri ayo makuru : “Nta gushidikanya, ni umugaba mukuru w’ingabo ubwe uyoboye imirwano”.Bamubajije icyo avuga ku birego bihamya ko ingabo zamaze abantu, yashubije nta mususu ati “iyo mvuga ibyo kuburizamo, mu by’ukuri intego yanjye ni ukubarasa no kubicira mu mirwano. Ntabwo ari ukubafata mpiri. Iyo nihagurukiye, simba njyanywe no gufata abantu. Mbwira abasirikari banjye nti «mugomba gupima neza, mugomba kurasa mugamije kwica, nta gufata mpiri. Ndi mu mirwano, ntabwo ndi gukora akazi k’igipolisi hano. Icyakora dufite imfungwa da….».

Ngayo ng'uko.

James Maniriho

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ntukabeshyer abanya Ruhengeri ntibisha abatutsi kuko ntababagayo kuko urabizi neza ko INGOMA NTUTSI YA GIHAKE yari yarayogoje MUNDUGA nutundi turere twose twurwanda itigeze ihasunutsa ubuzuru
bwayo, kuko intwari zo murako karere zarwanyije INYENZI icyo gihe zibura uburyo. Abadage baje gukoloniza u Rwanda nabo baragerageje kuhazana iyongoma ariko wapi ! Naho ibya KAYUMBA, buray izizina
niryo muntu kuko ni NYAMASWA, yishe nzirakarengane zo murako karere, ngo ashaka koziyoboka biuhumyi ingoma ya ruvumwa yaramaze kwimika mu Rwanda, none dore nawe yarayihunze kuko yashatse
kumumira, none ubu arimo aratangaza amatakirangoyi ari ishyanga hahandi yaturutse, naho abarokotse uburyoko bwe bo mu Ruhengeri bari imbere ndani mu gihugu. Erega abatutsi akanyu nukwerera
nkabagore bindaya ! Niko muremwe, kandi nawe azagwa iyo, nicyo gihembo cyabasogosi nkawe

Répondre
D

UBU RUHENGERI NA GISENYI NIZO NTARA MU RWANDA ZAYOBOTSE UBUTEGETSI KURUSHA IZINDI ZOSE, NTA NGENGABITEKEREZO (IDEOLOGIE GENOCIDAIRE) IKIBAYO, GACACA YAHO YARANGIYE MBERE Y'IZINDI ZOSE.

UBU ABATURAGE BAHO BAMEZE NEZA, BIBEREYE MU MIRIMO YABO, NTA NZARA IBICA NKO MU BINDI BICE BY'IGIHUGU.

ESE IBI BYAJYAGA GUSHOBOKA IYO KAYUMBA ATABUMVISHA KO BATSINZWE KANDI KO NIBAKOMEZA KUTABYEMERA AZABAMARIRA KW'ICUMU NK'UKO NABO BARI BAMAZE KUGENZA ABATUTSI?

JE NE PENSE PAS, BURYA NGO ISHYANO RIKURWAHO N'IRINDI.

Répondre