Ikubise mukeba uyirenza urugo...Na Dr Rudasingwa bimugezeho !(leprophete.fr)

Publié le par veritas

Gahima, Fillette na Rudasingwa

 

 

Maze kureba video leta Kagame yashyize ku rubuga rwa youtube aho umugore wiyitaMarie Irene Rwizihirangabo yivugira ati “Rudasingwa…yanyikubyeho ararangiza” binyibutsa bimwe Abanyarwanda bavuze ngo “Inkubisi…yayo, irayitarukiriza”. Jye uriya mugore Fillette simuzi. Sinzi niba ibyo avuga ari ukuri cyangwa se ikinyoma. Icyakora naterefonnye incuti yanjye y’i Kigali, imbwira ko Fillette uyu ari indaya izwi na bose, ariko ko no kwiba atabikizwa cyane. Icyakora ngo ni n’umurokore da, wawundi wabonye agakiza. Ibye binyibutsa ibintu byinshi biteye agahinda muri uru Rwanda rwubakiye ku kinyoma. Ndavuga bibiri byonyine. Ahasigaye urubuga ni urwacu twese.

 

  1.Gahima n’amalisiti y’abajenosideri

 

Umugabo Gahima Jerari ubu nawe ubarizwa mu buhungiro, ni we wadukanye ibyo gukora amalisiti y’abajenosideri. Nta n’ubwo yabitaga abakekwaho jenoside, nk’uko amategeko mpuzamahanga avuga. Ubusanzwe umuntu wese uba atari yahamwa n’icyaha, aba ari umwere imbere y’amategeko. Oya ! Kuri Gahima, biriya bihumbi byose yashyize kuri lisiti ni abajenosideri. Kugira ngo asembure iyo mvugo kandi agaragaze ko ibyo kuri iyo lisiti ari ukuri, we n’abo bakoranaga birutse igihugu cyose, bifashisha IBUKA na AVEGA, bashishikariza abagore batabarika kwishinja ko bafashwe ku ngufu n’Abahutu. Bararira muri za Gacaca, bararira imbere ya za gereza, bashishimura imyambaro mu masoko, n’imbere y’inzibutso aho batangaga ubuhamya badatinya amaso y’abarebyi. Yemwe n’abatanze intsinzi bose, biyitirira Interahamwe. Ariko wenda birimo ukuri : Harya Interahamwe n’Inkotanyi ubundi batandukaniye he ?

 

 Ibyo ari byo byose, bamwe mu bari bogejwe ubwonko, aho basubirije ubwenge ku gihe, baragenda batinyuka bati : “Jyewe rwose n’umuryango wanjye twabeshyeye Masabo Nyangezi”. Harya ubwo nta ndishyi z’akababaro ku kinyoma kingana gityo ? Iyo ubivuze barasubiza ngo ababeshyera abandi babiterwa n’ihahamuka ! Harya Abahutu bo ntibajya bahahamuka ?

 

 Aha munyunve neza. Simpakana ko Interahamwe zitafashe abagore b’Abatutsikazi ku ngufu ndetse benshi bakabikuramo ubumuga n’ubwandu bunyuranye burimo na SIDA. Ariko kubona umugore ajya hariya ati : “Jye Musenyeri Misago yamfashe ku ngufu!” ; “Jye ministiri Ntagerura Andreya yamfashe ku ngufu” ; “Perefe Bagambiki yamfashe ku ngufu”, n’abandi, byatumaga bamwe bagira bati : “ibi bintu ariko birimo imitwe”. Na none babinegaga biherereye, naho ubundi byahindukaga “gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi”.

 

 I Cyangugu umugore witwa Beyatirisa ati : “Jye Padiri Mategeko yamfashe kungufu”. Kubera ko Padiri Mategeko yari azi neza ko uwo Beyatirisa arwaye SIDA, ati : “Niba naramufashe ku ngufu, wenda namuteye SIDA. Ngaho nimudupime”. Beyatirisa ahindura imvugo ati : “Oya! Ahubwo padiri yoheje Abatwa aba aribo bamfata ku ngufu”. Ubu se Mategeko ntiyakatiwe burundu y’akato !

 

 Buriya se Gahima Jerari ko ari mukuru wa Rudasingwa Tewojeni, yaba yarakoze ariya malisiti, agashyushya imitwe y’abantu murumuna we atabizi ? Ibyo ntibishoboka. Dore ko Rudasingwa yari Umunyamabanga mukuru wa FPR. None ibyo gufata abagore n’abana ku ngufu bimugezeho. Ibiri amambu, Fillette avuga ko yanze ibyo Rudasingwa yamusabaga ngo kuko yatinyaga ko amutera SIDA!

 

 Eeeh ! None se Rudasingwa yafashwe ku ngufu n’Abahutukazi ? cyangwa SIDA yayitewe n’abafashwe n’Interahamwe ? Ubu ni nde utabona ko ibi bintu bya FPR bitangiye kuyigaruka ? Icyakora igice cya Rudasingwa cyihutiye gushyira ku mbuga inyandiko ngo “Leta ya Kagame igeze aho yitabaza abakinnyi b’ikinamico nka Fillette mu gusebanya !” Ubwo se iryo kinamico ni bwo mukiribona, cyangwa ni uko ngo “agahwa kari ku wundi gahandurika ?” Nta gihe batababwiye ko mukabije guhimba amashyirahamwe y’abashinjabinyoma, ngo ababivuga ni ibipinga bipfobya jenoside. Ariko reka nibarize Rudasingwa. Ko yatangaje ko Kagame yamwibwiriye ubwe ko ari we wishe Habyalimana, ariya malisiti yakorwaga na mukuru we, Rudasingwa yari ataramenya ko Kagame ari we warashe Habyalimana, cyangwa yumvaga ibyo byo atari ikinamico ? Ikinyoma !

 

 

Umutego mutindi utangiye gushibukana nyirawo. FPR yigishije abana kubeshya, none bibagezeho mutangiye kwishaririza ! Erega n’akataraza kari inyuma ? Ngo “intebe y’ikinyoma ntiyicarwaho kabiri”. FPR yubakiye gahunda yayo ku kinyoma, none gitangiye kugaruka abahoze ari abambari bayo, ari nabo bacuraga iyo migambi y’ikinyoma ! Igihe kirageze kugira ngo Abanyarwanda aho bava bakagera bumve ko ubugizi bwa nabi ntawe busiga. Ikinyogote nicyo bavugiyeho ngo kirya abandi byakigeraho kikishaririza.

 

 Kugumya kwemeza ko Kagame ari we mugome wenyine, ni nko kuvuga ko ari we utekerereza FPR, akanashyira imigambi yayo mu bikorwa wenyine. Ibi ni ukubeshya abanyarwanda. Niba Fillette akora ikinamico kuri Rudasingwa, ubwo muri Gacaca harimo ba Fillette bangana iki ? Dore inzira ni imwe. Abitandukanije n’iyi ngoma y’abicanyi nibajye imbere basabe imbabazi, babwize Abanyarwanda ukuri amabi babakoreye, ahasigaye abe aribo babatera icyuhagiro. Ibindi byose ni ikinamico nyine, ni ikinyoma kigikomeza.

 

 

2.Safari Stanley n’amalisiti y’abafite ingengabitekerezo ya jenoside

 

Ikindi ibya Fillette byanyibukije ni umugabo Safari Stanley. Uyu mugabo FPR yaramukoresheje mu guhirika burundu ishyaka rya MDR. Umunsi umwe yaratinyutse ku minara ya radiyo na televiziyo nyarwanda, ati : “Abantu bose bafite ingengabitekerezo ya jenoside, niba badashoboye gufungwa nibaraswe, kuko ari urumamfu mu ngano”. Ubwo yari amaze gusoma lisiti y’abo yemezaga ko bafite ingengabitekerezo ngo bizweho mu nteko. Muri abo harimo na Padiri Fortunatus Rudakemwa, uyu uri mubashinze leprophete. Icyambwira niba aho Safari agereye mu Bubiligi yaratinyutse kujya gushaka uwo mupadiri, bakagirana ubwiyunge nka bwabundi bwa Musenyeri Misago (Imana imwakire mu bayo) na Pasiteri Bizimungu (Imana imuhe ukwicuza gushyitse) !

 

 Abantu b’abanyabwenge bemera gukoreshwa mu gushyiraho amategeko y’amafitirano atagendera ku butabera n’ukuri, amaherezo na bo arabahitana. Muzaba mureba amaherezo y’abagabo nka Alani Mukurarinda na bagenzi be. Ubu bicaye ku ntebe z’ikinyoma. Barashinja Ingabire Victoire ibinyoma babizi neza, bagakatira Deo Mushayidi urwa burundu bazi neza ko arengana. Sinirirwa ndondora abo barenganya barimo Ntaganda Bernardi, abategarugori b’abanyamakuru, ba Runyinya Barabwiriza, n’abandi batabarika. Ubwo nibibageraho, nabo bazavuga ngo “Ingoma ya Kagame igeze aharindimuka ?”

 

 Umwanzuro

 

Italiki ya 6 Mata, ni umwanya wo kuvugira hamwe tuti : “Twanze ikinyoma, turashaka ukuri ku byabaye. Dukeneye kumenya amateka yacu”. Naho ubundi, nitugumya kurebera ibyabaye kuri Habyalimana na bagenzi be nk’aho bitatureba, tukumva ibiri kuba kuri Rudasingwa tugaseka ngo ni we wenyine, iyi ngoma y’ikinyoma iramara abantu. Kandi amaherezo bizagere kuri buri wese.

 

 Rudasingwa, Gahima, Kayumba n’abandi, turashima ubutwari bwanyu bwo kwitandukanya n’ikinyoma. Ariko turashaka ibirenze ibyo. Nimwifatanye n’abandi banyarwanda bifuza ko ikinyoma, agasuzuguro, kwikubira, n’ibindi bibi byacika mu gihugu. Ubu namwe mumaze kumva uko kubeshyerwa biryana.(ndlr: mushobora ubuhamya bwa Fillette hajuru aha iburyo).

 

 

Byiringiro Aminadabu.

Umukunzi w’urubuga Le prophète.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article