PARIS/ IMYIGARAGAMBYO YA le 6 Mata NI SIMUSIGA : RNC na NKIKO BAGIYE KWIKURA MU KIBUGA IZUBA RIVA ! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Nkiko Nsengimana na Rudasingwa mu ikoni rikomeye !


 

Kuvuga ko amashyaka yose ya Opozisiyo agomba kureba uko yakorana kugira ngo ahangane n’ingoma y’Agatsiko ya Paul Kagame ni igitekerezo twashyigikiye kuva kera, mu biganiro twise « Amabanga 77 ya Politiki y’u Rwanda », ndetse leprophete.fr ikaba yarabikozemo igitabo. Uwakibona akagisoma ntiyaba ataye igihe cye !

 

Gusa rero aho Raporo y’abahanga ku iraswa ry’indege ya Habyarimana isohokeye, politiki ya Opozisiyo nyarwanda iri guhindura isura mu buryo bwihuse. Ndagira ngo mbereke uko mbibona kandi igitekerezo cyanjye ndagikubira muri izi ngingo 6 z’ingenzi :

 

1. Raporo ku iraswa ry’indege ya Habyarimana ihaye Opozisyo uburyo bwo kwisuganya


Raporo y’Abahanga b’Abafaransa ku iraraswa ry’Indege ya Habyarimana na « Campagne médiatique » ubutegetsi bw’i Kigali bwayikurije byerekanye ko Ingoma ya Paul Kagame igikomeye ku KINYOMA. Gushaka kugereka urupfu rwa Perezida Habyarimana ku Bahutu bamurindaga kandi bizwi neza ko uwarashe iyo ndege nta wundi utari Paul Kagame kugira ngo abone uko yifatira ubutegetsi byari bikwiye guhuza Opozisiyo yose, ikamagana icyo kinyoma, ikanaboneraho kwicara hamwe no gushyiraho rwa rwego rw’Impuzamashyaka.

 

Amashyaka ya politiki ntashobora guhuzwa n’amagambo meza gusa n’ibyifuzo byiza, ahuzwa n’ibikorwa bifatika ! Muri urwo rwego, imyigaragambyo ya le 6/4/2012, bamwe bise « Mvuguruzakinyoma »,  cyari igikorwa cyiza cyahuza abantu.

 

2.Agaciro k’ Imyigaragambyo ya le 6/04/2012


Iriya myigaragambyo si iyo kwibuka no kuririra urupfu rwa Habyarimana  n’abo bari kumwe gusa, ni iyo kwibuka no kwunamira Abanyarwanda bose bazize intambara , jenoside n’ubwicanyi bwose bwayiherekeje. Kwica no kubeshyera abandi Kagame yabihinduye Busness ku nyungu ze gusa! Amahanga agomba kumenya uruhare rwa Kagame muri ubwo bwicanyi kandi agafasha Opozisiyo kumucyaha. Ukuri kw’amateka gukwiye kugirwa ishingiro rya politiki izazahura u Rwanda. Politiki ishingiye ku kinyoma hagamijwe kurundira ibyiza byose by’igihugu mu biganza by’agatsiko gato cyane katurutse Uganda, no guhindura umubare munini w’Abanyarwanda INDOREREZI naba NYAGUCIBWA, turayirambiwe , tugomba guhaguruka tukayirwanya ikagenda nk’ifuni iheze.


Bityo rero AGACIRO karuta byose k’iyi myigaragambyo ni ugufasha Opozisiyo kwicara hamwe no kugira ikintu nibura kimwe bumvikanaho : Kwemera gufatanya kurwanya IKINYOMA, UBWICANYI, n’AKARENGANE  byubakiweho INGOMA y’IGITUGU ya Paul Kagame.

Udashaka kuza muri iyo myigaragambyo azaba adashishoza kuko azaba afashe inzira yo kuba nyamwigendaho, mbese yitandukanyije na Opozisiyo. Amaherezo y’uwigize igicibwa, si meza!


3. RNC nitaza mu myigaragambyo izaba yibujije amahirwe yo kuba ingirakamaro.


RNC yashinzwe n’Abatutsi bahoze muri FPR-Inkotanyi. Bamwe muri bo ni abantu bakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru muri FPR no mu buyobozi bw’igihugu. Nanone ariko abo ni nabo bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwarimbuye imbaga !

 

Icyo Abanyarwanda bari babatezeho ni uko bakwerekana ko bicuza ubwicanyi bakoreye rubanda noneho bakaba bifuza gufatanya n’abandi mu nzira yo gukuraho ingoma y’umwicanyi Paul Kagame udashaka kwicuza ngo ahe Abanyarwanda amahoro.

 

Biratangaje ko RNC yakwitesha ayo mahirwe yari ibonye yo kujya imbere y’Abanyarwanda ikavugisha ukuri ku bwicanyi bwakozwe na FPR, byaba mu kurasa indege ya Habyarimana cyangwa se mu bundi bwicanyi Kagame yategetse abambari be.

 

RNC nta bundi butungane iranganwa bwatuma Abanyarwanda bayikurikira, niba itemeye kwitandukanya burundu na FPR : haba mu mikorere no mu myumvire !

 

Ubusembwa bukomeye bw’Abatutsi bashinze RNC bwakwihanganirwa vuba baramutse barambitse hasi ibyo kwirarira no gusezeranya rubanda ibyo batazasohoza, bagahitamo gukina umukino usobanutse, bakagaragaza ko ari abantu bakwiye kugirirwa icyizere. Abitabiriye kwinjira  muri RNC hanyuma bakayivamo ku bwinshi bagenda bavuga hose ko nta tandukanyirizo basanze hagati ya RNC na FPR bari basanzwe bazi : ngo UBWIRU n’AMANYANGA ni hatari !

 

RNC ntabwo Abanyarwanda bashobora kuyiha agaciro niba ikomeje kugendera ku mahame ya FPR, igashaka gukurikiza amahame umuryango IBUKA wemera kandi wigisha ! Uwo muryango tuzi neza ukuntu udakorera inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside ahubwo ukaba warahindutse igikoresho KAGAME yifashisha mu kwikiza Abahutu akeka ko bashobora kumubangamira ! Niba rero IBUKA ariyo itangiye gutegeka  Opozisiyo irwanya Kagame icyo igomba gukora, ikagenera ABAHUTU  amataliki bagomba gukoraho imyigaragambyo n’ayo batagomba gutunga agatoki kuko byayibabaza, TURAGANA HE ?


4. Niba NKIKO adashaka gufantanya n’abandi kurwanya ikinyoma cya FPR, politiki ye irarwanya nde ?


Umuyobozi wa FDU-Inkingi, Ingabire Victoire, ari ku ngoyi mu Rwanda. Buri munsi FPR imuhimbira ibyaha atakoze ! Uwitwa Nkiko Nsengimana uvuga ko ayobora FDU mu buhungiro, we ngo ntashaka kujya mu myigaragambyo ya le 6/4/2012, ngo kuko iyo myigaragambyo izaba yibuka iraswa rya perezida Habyarimana kandi atarigeze amukunda !

 

Ikosa rya Nkiko ni ukwitiranya impamvu ze bwite n’inyungu z’ishyaka=inzangano ze sizo ishyaka rikwiye kugira umurongo wa politiki ! Utunyungu twe bwite ashyize imbere( kuzagirwa perezida !), ntacyo tumariye rubanda ruri ku ngoyi. Guhatira Abakunzi b’ishyaka rya Victoire Ingabire kugendera kuri ibyo byombi si ugukora politiki ni ukuba UMUTEKAMUTWE ! Uwo bibayeho atangira guhuma amaso maze akitiranya umwanzi n'umukunzi (l'ami et l'ennemi); Umwanzi wawe akaba umuvandimwe mwari musanzwe mufatanya kuko utangira kumubonamo umukeba ! Icyo gihe Politiki nzima ntuba ukiyishoboye kuko yo iharanira inyungu rusange, ikarwanya umwanzi ubangamiye inyungu rusange wenyine.

 

Abayobozi ba FDU bacitsemo ahanini biturutse kuri « positionnement pseudo-politique » ya NKIKO Nsengimana itareba inyungu rusange.  Biragaragara ko niba Nkiko atisubiyeho ngo yigorore na bagenzi be bo muri FDU, iri shyaka nta kindi rizamarira Opozisiyo uretse guhora rikurura amakimbirane.  Niryakirwa mu mpuzamashyaka , aho kugira ngo abantu bafate igihe cyo guhangana n’ingoma y’igitugu ya Kagame irembeje rubanda, bazata igihe kinini mu kuzimya umuriro wo muri FDU Nkiko yakongeje kandi akaba adahwema kuwenyegeza !

 

Ikindi umuntu atabura kwibaza kuri FDU ni iki : Habaho FDU zingahe ? Tuzi FDU ya Victoire Ingabire ikorera mu Rwanda kuko ihafite inzego zuzuye z’ishyaka rya politiki. Mu minsi ishize twabonye na Eugène Ndahayo ahamagarira abayoboke ba FDU avuga ko abereye Visi Perezida kwitabira imyigaragambyo ya Le 6 /4/2012. Hanyuma ariko na Nkiko Nsengimana aremeza ko ayoboye FDU  yaviduriwe muri RNC, idashaka kwamagana ikinyoma cya FPR  ! FDU-INKINGI twigeze kumenya iracyabaho ? FDU nyayo ni iyande ?

 

*Ni ikorera mu Rwanda ?

*Ni irwanya ikinyoma ifatanyije na Eugène Ndahayo ?

*Ni iya Nkiko igendera ku mategeko n’amahame bya IBUKA ?

 

Muzaheza Abanyarwanda mu rujijo kugera ryari ? Ibi byose ariko twizeye ko bizasobanuka nyuma y’imyigaragambyo ya le 6/4/2012.


5. Perezida Habyarimana agomba kwibukwa


Guhera ku munsi yabayeho umukuru w’igihugu Perezida Habyarimana Yuvenali ntiyari akiri umwihariko w’umuryango we wonyine. Yahise ahinduka nk’« umutungo » w ‘Abanyarwanda bose.Twibuke ko italiki yarasiweho (le 6/4/1994) ariyo LONI yafashe nk’italiki fatizo y’Akagaga gakomeye kagwiririye Abanyarwanda. Kuki twabuzwa kwibuka iyo taliki ? Kagame yarihanukiriye  :Utibuka agera aho na we ubwe akiyibagirwa ! Nuko rero ngo n’’umusazi agera aho akagwa ku ijambo !


Habyarimana agomba kwibukwa no kunamirwa kuko na we yazize akarengane. Akwiye kwibukwa kuko hari byinshi byiza yakoreye Abanyarwanda, ndetse benshi bakaba bakibimukundira. Yishwe mu gihe cy’amahoro kandi yariho ashyikirana na FPR-Inkotanyi ndetse n’amashyaka ya Opozisiyo kugira ngo intambara irangire burundu, ubutegetsi busaranganwe, igihugu gitangire inzira ya demokarasi maze cyongere kigire amahoro. Uwamwishe yahemukiye Abanyarwanda bitavugwa, yigeretseho urusyo rushyushye kandi amaherezo azabibazwa.


Uwo mwicanyi turamuzi, nta wundi utari Paul Kagame. Ubwo atangiye gushaka kugereka icyo cyaha ku Bahutu, nimuze duhaguruke nk’umuntu umwe tumwamagane, tuvugire rimwe tuti “twanze ikinyoma; abicanyi bose ni bamwe, nta mwicanyi mwiza ubaho, nibafatwe bose bashyikirizwe ubutabera”.


6. Nyuma y’imyigaragambyo ya le 6/4/2012


Amashyaka atazitabira iyi myigaragambyo azaba yikuye mu KIBUGA izuba riva : nyuma yayo bizayagora gusobanurira  Abanyarwanda icyo akirwanira  !

 

Amashyaka azaba yitabiriye iyi myigaragambyo ntazarekere aho, azatere indi ntambwe irenzeho . Azashakishe uko yahura bidatinze , aganire , ashyireho urwego ruyahuza. Urwo rwego nirwo rukwiye kuyobora Opozisiyo irwanya ingoma y’umwicanyi Paul Kagame n’abambari be bose.


Ku bwanjye, nyuma y’imyigaragambyo ya le 6/4/2012, nibwo Opozisiyo nyayo izavuka. Izahagurukana ingufu zishobora gutigisa ingoma ya Kagame, ikaba yahomboka. Niba Kagame azi ubwenge, azahite atangira kuganira na Opozisiyo, bumvikane uko  inzira ya Demokarasi yatangira mu Rwanda, bitabaye ngombwa ko abura ihene n’ibiziriko !


Nifurije amahoro n’ubutwari  Abanyarwanda bose biteguye kujya mu myigaragambyo yo kurwanya IKINYOMA, AKARENGANE n’IGITUGU.

Inkoko niyo ngoma….nanjye nzaba mpari.


Zelote MAHORO

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article