Sylvain Nsabimana Umunyamabanga mu kuru wa FDU mu Rwanda yasimbutse urwa none !
Nkuko itangazamakuru rya MISNA ribitangaza umunyamabanga mu kuru w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa paul Kagame FDU Inkingi mu Rwanda ariwe Bwana Slyvain Sibomana yarekuwe muri iki gitondo taliki ya 21/10/2011 na polisi y'u Rwanda avuye mu kasho k'umujyi wa Gisenyi yashyizwemo kuva ejo kuwa kane taliki ya 20/10/2011 saa sita n'iminota 40.
Slyvain Nsabimana aragira ati "Nafashwe n'abantu bakorana na polisi y'u Rwanda ngo kuko nafataga amafoto y'icyobo cyahinduwe imva rusange kikajugunywamo abantu bishwe n'ingabo z'inkotanyi hagati y'umwaka w'1997 n'1998; ubwo bamfatanye n'umuturage w'umuhinzi wo muri aka karere wampaga amakuru y'uko abantu bishwe bakajugunywa muri icyo cyobo; uwo muturage yafunganywe nanjye ; polisi ikaba yari yafashe telefoni yanjye , icyuma gifata amafoto n'ibyangombwa byanjye birimo irangamuntu ariko nkaba nabisubijwe muri iki gitondo ubwo narekurwaga".
Sibomana ni umwe mu bantu bake cyane bashobora kwigaragaza bafatanya na Madame Victoire Ingabire umuyobozi wa FDU, ubu akaba afungiye muri gereza izwi cyane ya 1930 akaba arimo aburana urubanza rw'ibyaha yahimbiwe n'ubutegetsi bwa kagame byo guhungabanya umudendezo w'igihugu,ingengabitekerezo ya jenoside no gupfobya jenoside y'abatutsi yo mu 1994. nubwo polisi y'igihugu ivuga ko itahagarikiye Nsabimana Sylvain ibitekerezo bye bya politike , ariko biragaragara ko uburenganzira bw'ikiremwa muntu mu Rwanda buteye kwibaza kuri ubu butegetsi bwa kagame nkuko bitangazwa na MISNA.
Ishimutwa rya Nsabimana Sylvain riteye kwibaza!
Mu Rwanda biramenyerewe ko abantu bashimutwa maze polisi ikavuga ko itazi ibyabo , ko bahunze bagasanga bene wabo mu mashyamba ya Congo nkuko Murigande yigeze kubivuga ubwo inkotanyi zicaga Coloneri Cyiza Augustin; ariko agashya kuri Nsabimana ni uko yashimuswe mu gihe inkuru ivugwa ubu ari urupfu rwa Kadafi, bityo abantu benshi bakaba barangaye ntibibaze kubindi bibazo biri ahandi ariko kubwamahirwe ibinyamakuru byahise bikoma akaruru!
Iri shimutwa rya Nsabimana rihita ryibutsa uburyo abasilikare barinda Kagame bashimuse uwitwa Aloys Mafurebo wakoraga muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, ubwo inkuru ye yahise isohorwa na Veritas n'ibindi binyamakuru, kubwamahirwe polise yamufashe iza kumurekura ariko imutegeka kuvuga ko yari yihishe, iyo abantu badasakuza ake kari gashobotse; akaba yaraziraga ko basanze muri telefoni ye harimo amafoto ya Kayumba Nyamwasa!
Ntabwo polisi y'u Rwanda ishobora kwikura icyaha cyo gushimuta no kwica abanyarwanda kuko bibaye incuro nyinshi ihakana ko itashimuse abantu nyuma ikaza kwemera ko ariyo ibafite kuko iba yabuze uko ibica bitewe nuko inkuru iba yamenyekanye!
Biteye agahinda kumva urwego rwa leta rushinzwe umutekano arirwo ruhungabanya umutekano, rukica abenegihugu , rukabanyereza n'ibindi bibi bakorera abaturage nko kubagaburira mubyo bitumyemo!
Niba Leta ya kagame irimo abantu bafite amatwi bagombye kuyikuramo hakiri kare kuko abameherezo y'abagome ari mabi cyane kandi nta muntu numwe uzabaririra ubuzira herezo !!
Abaturage bagomba kwitegura kwirwanaho igihe cyose bahohotewe n'uru rwego rwa polisi n'izi ntore zikorana narwo kuko amaherezo abaturage nibakomeza kubirebera bazicwamo abantu benshi cyane!
Karimunda Enock