Serumu yahabwaga abaganga bo Rwanda igiye kugabanywa ibe ikinya noneho!
Minisitiri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, yafashe icyemezo cyo guhagarika agahimbazamusyi katangwaga n’ibitaro, abaganga bagahabwa umushahara gusa. Umushahara w’abaganga bakora muri Leta bahembwa amafaranga y’u Rwanda 430.000 Frw ku kwezi, akaba agabanyijemo ibice bikurikira:
Atangwa na Ministère y’Ubuzima (Minisante) nk’umushahara.
Agahimbazamusyi kiyongera ku mushahara.
Perfomance based finance aya akaba ava mu bitaro bitewe n’uko byakoze (akunda gutangwa nyuma y’amezi 3)
Iri tegeko rya Minisante rizatuma umuganga wize ubuganga rusange (Médecin Généraliste) umushahara we ugabanukaho hafi ½ ave ku mushahara w’amafaranga y’u Rwanda 430.000 Frw ajye ku mushahara w’amafaranga y’amanyarwanda 229.000 Frw. Naho umuforomo warangije kaminuza (A0) azava ku mafaranga 350.000 Frw ajye ku mafaranga ari hejuru gato ya 200.000 Frw. Noneho uwize ubuforomo mu mashuri yisumbuye gusa( A2) wari usanzwe ahembwa amafaranga 147.000 Frw azabona amafaranga 93.000 Frw gusa.
Nk’uko byatangajwe n’urubuga umuseke.com, Dr. Binagwaho Minisitiri w’ubuzima atangaza ko ayo mafaranga yahabwaga abakora mu buvuzi azafasha mu kugura imiti y’abarwayi, ibikoresho ndetse n’ibindi bikenerwa n’amavuriro.
Abaganga bo barasaba ko aho kugabanyirizwa amafaranga bahebwaga ahubwo yarakwiye kongerwe, barakomeza bavuga ko kwiga ubuganga butwara imyaka myinshi mu gihe abandi biga kaminuza imyaka 4 bakabona impamyabumenyi ariko abiga ubuvuzi bo bakaba biga imyaka 7.
Abaganga kandi batangaza ko ubundi bitegetswe ko kugirango uvure umurwayi neza mumarana iminota 20, bivuze ko umuganga yakagombye kuvura hagati y’abarwayi 15 na 20 ariko mu Rwanda siko biri kuko umuganga umwe ashobora no kuvura abarwayi 60 ku munsi.
Ikindi abaganga bavuga nuko umwuga wabo ugoye cyane kuko harimo n’impanuka nyinshi zishobora guturuka ku kazi kabo harimo nko kwijomba badoda abarwayi banduye agakoko gatera Sida, Hepatitis B,C,D, igituntu ndetse n’izindi ndwara.
Ibi rero biratera kwibaza byinshi niba abaganga batagiye kujya bakora umwuga wabo binuba bikaba bishobora kuzagira ingaruka mbi ku barwayi, ibi bikaba byiyongera ku kibazo u Rwanda rufite umubare w’abaganga bake.
Icyi cyemezo cyo kugabanya imishahara y’abaganga kiribitsa abantu ukuntu mu minsi yashize hafashwe icyemezo cyo gukuriraho Amafaranga ya Bourse bamwe mu banyeshuri biga muri za Kaminuza, ngo kugira ngo ayo mafaranga azakoreshwe mu bindi!
Ibi bitera kwibaza byinshi ku mikorere ya Leta iyobowe n’ishyaka FPR-Inkotanyi. Kuki buri gihe iyo Leta ikeneye amafaranga ishaka ko habaho kwizirika umukanda igahera kuri babandi basanzwe batishoboye cyangwa kuri babandi bafatiye rubanda rwa giseseka runini?
Mu gushaka amafaranga yo gukora ibikorwa byayo Leta yibasiye uburezi muri rusange ihemba abarimu intica ntikize inakuraho bourse z’abanyeshuri. None dore yibasiye abaganga nabo bafitiye akamaro abaturage.
Nyamara nta na rimwe abayobozi bo hejuru bagabanyirizwa imishahara cyangwa ibindi bijyanye n’iyo myanya! Ahubwo birongerwa!
Reka dufate urugero rworoshye: Perezida Kagame igihe yari mu rugendo i New York mu nama rusange ya Loni mu mwaka ushize, yaraye mu cyumba cyishyurwa 16,000 $ ku ijoro rimwe ni ukuvuga hafi 10.000.000 Frw! Ayo mafaranga ahembye mu kwezi abaganga 23, yahemba mu kwezi abaforomo barangije kaminuza (A0) bagera kuri 28, naho abaforomo bo barangije amashuri yisumbuye (A2) yahemba mu kwezi abagera kuri 68! Iyo arara mu cyumba cya 2,000 $ nka David Cameron, Ministre w’Intebe w’U Bwongereza igihugu giha imfashanyo u Rwanda itubutse yarikuba iki?
Terera akajisho aha hasi urebe uburyo abayobozi b’igihugu bahembwa n’ibindi Leta ibatangaho, maze ugereranye n’imishahara y’abaganga bashaka ko igabanuka. Ubuse koko umuntu ashyize mu gaciro, ninde ukwiye kwizirika umukanda?
Iteka rya Perezida wa Repubulika no 15/01 ryo kuwa 28/08/2008 ni ryo rigena imishahara y´abayobozi b´igihugu bo hejuru
Ingingo yaryo ya 4 iteganya ibigenerwa Perezida wa Repubulika.
Agenerwa ibi bikurikira :
(1) Umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga miliyoni enye n’ ibihumbi magana arindwi mirongo inani na kimwe na magana arindwi y’u Rwanda (4.781.700 Frw) buri kwezi;
(2) amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (6.500. 000 Frw ) buri kwezi;
(3) inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose;
(4) imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n ‘ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta;
(5) amazi n’amashanyarazi byishyurwa byose na Leta;
(6) uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fax, internet itagendanwa na internet igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike, n’irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro no mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze, byose byishyurwa na Leta;
(7) uburinzi buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose.
Mu ngingo ya 5:
(1) Perezida wa Sena na Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagenerwa buri wese indamunite mbumbe y’umurimo ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane mirongo itatu na bine na magana atandatu mirongo ine n’abiri (3. 434. 642 Frw) buri kwezi.
(2) Minisitiri w’Intebe agenerwa umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana cyenda mirongo inani na bitandatu magana atanu na cumi n’atanu (2. 986. 515 Frw) buri kwezi.
(3) Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira:
1. Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose;
2. Amafaranga akoreshwa mu rugo angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600. 000 Frw) buri kwezi;
3. Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu kazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600. 000 Frw) buri kwezi anyura kuri konti y’Urwego bireba;
4. Imodoka imwe (1) y’akazi buri gihe n’ibyangombwa byayo byose byishyurwa na Leta;
5. Amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta;
6. Uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fax, internet igendanwa n’itagendanwa, anteni parabolike byose bikishyurwa na Leta;
7. Leta yishyurira buri wese amahoro n’imisoro bya gasutamo y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc. 2,500 na , 3,000 . Inama y’Abaminisitiri igena igiciro cy’iyo modoka igeze i Kigali n’amafaranga bagenerwa yo kubafasha gukoresha iyo modoka buri kwezi yiyongera ku mushahara uhereye umunsi batangiriye imirimo. Leta kandi igenera buri wese inkunga ingana na kimwe cya kabiri (½) cy’igiciro cy’imodoka cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri. Amafaranga arenzeho nyir’ubwite akayitangira. Leta igirana amasezerano na buri wese ku byerekeye imikoreshereze y’ iyo modoka;
8. uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo, n’ahandi hose bibaye ngombwa.
Ingingo ya 6: Abaminisitiri n’Abanayamabanga ba Leta
(1) Abaminisitiri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani mirongo ine na birindwi na magana atandatu n’umunani (1. 847.608 Frw) .
(2) Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bine na magana atanu mirongo itatu n’icyenda (1, 774, 539 Frw).
(3) Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira:
1. amafaranga yo kwakira abashyitsi mu kazi angana n’amafaranga ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300. 000 frw) buri kwezi anyura kuri konti z’urwego bireba;
2. amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’ibihumbi ijana y’ u Rwanda (100. 000 Frw) buri kwezi, amafaranga ibihumbi mirono ine y’u Rwanda (40. 000Frw) buri kwezi ya internet igendanwa n’aya telefoni igendanwa angana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150. 000 Frw) buri kwezi;
3. Leta igenera buri wese amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni cumi n’ebyiri (12.000. 000 Frw) mu rwego rwo kumwunganira mu kwishakira icumbi igihe atangiye imirimo ye;
4. amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’ u Rwanda (5.000.000 Frw) iyo atangiye imirimo;
5. Leta yishyurira buri wese amahoro n’imisoro bya gasutamo y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc. 2,500 na 3, 000. Inama y’Abaminisitiri igena igiciro cy’iyo modoka igeze i Kigali n’amafaranga bagenerwa yo kubafasha gukoresha iyo modoka buri kwezi yiyongera ku mushahara uhereye umunsi batangiriye imirimo. Leta kandi igenera buri wese inkunga ingana na kimwe cya kabiri (½) cy’igiciro cy’imodoka cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri. Amafaranga arenzeho nyir’ubwite akayitangira. Leta igirana amasezerano na buri wese ku byerekeye imikoreshereze y’iyo modoka.
Ingingo ya 7:
(1) Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagenerwa buri wese Umushahara mbumbe w’Umurimo buri kwezi ungana n’amafaranga y’ u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani na mirongo ine na birindwi na magana atandatu n’umunani (1.847.608 Frw);
(2) Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira:
1. amafaranga yo kwakira abashyitsi mu kazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 Frw) buri kwezi anyura kuri konti y’Urwego bireba;
2. amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw ) buri kwezi ya telefoni, fax na internet byo mu biro n’ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi ya internet igendanwa n’aya telefoni igendanwa angana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) ku kwezi;
3. Leta yishyurira buri wese amahoro n’imisoro bya gasutamo y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc. 2.500 na 3. 000 . Inama y’Abaminisitiri igena igiciro cy’iyo modoka igeze i Kigali n’amafaranga bagenerwa yo kubafasha gukoresha iyo modoka buri kwezi yiyongera ku mushahara uhereye umunsi batangiriye imirimo. Leta kandi igenera buri wese inkunga ingana na kimwe cya kabiri (½) cy’igiciro cy’imodoka cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri andi mafaranga arenzeho nyir’ubwite akayitangira. Leta igirana amasezerano na buri wese ku byerekeye imikoreshereze y’iyo modoka;
4. Leta igenera Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana ane y’u Rwanda (400.000 Frw) buri kwezi;
5. amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) iyo atangiye imirimo.
Ingingo ya 8:
(1) Ba Visi-Perezida wa Sena na ba Visi-Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi mirongo irindwi na bine magana atanu mirongo itatu n’icyenda (1.774. 539 Frw) buri kwezi;
(2) Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira:
1. amafaranga yo kwakira abashyitsi mu kazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300. 000 Frw) buri kwezi anyura kuri konti y’Urwego bireba;
2. amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’ibihumbi ijana (100. 000 Frw) buri kwezi, amafaranga ibihumbi mirongo ine (40. 000 Frw) buri kwezi ya internet igendanwa n’aya telefoni igendanwa angana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150. 000 Frw) buri kwezi;
3. Leta igenera buri wese miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12. 000. 000 Frw) mu rwego rwo kumwunganira kwishakira icumbi igihe atangiye imirimo ye;
4. amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5. 000.000 Frw) mu gihe atangiye imirimo ;
5. Leta yishyurira buri wese amahoro n’imisoro bya gasutamo y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc. 2.500 na 3. 000. Inama y’Abaminisitiri igena igiciro cy’iyo modoka igeze i Kigali n’amafaranga bagenerwa yo kubafasha gukoresha iyo modoka buri kwezi yiyongera ku mushahara uhereye umunsi batangiriye imirimo. Leta kandi igenera buri wese inkunga ingana na kimwe cya kabiri (½) cy’igiciro cy’imodoka cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri andi mafaranga arenzeho nyir’ubwite akayitangira. Leta igirana amasezerano na buri wese ku byerekeye imikoreshereze y’iyo modoka.
Ingingo ya 9: Abasenateri
(1) Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri mirongo inani na magana icyenda mirongo inani n’ane (1.280.984 Frw) buri kwezi.
(2) Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’ u Rwanda miliyoni imwe n’ ibihumbi magana abiri mirongo itatu na magana atatu makumyabiri n’ane y’u Rwanda (1.230.324 Frw) buri kwezi.
(3) Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no mu Mutwe w’Abadepite, buri kwezi bongererwa kuri uwo mushahara mbumbe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35. 000 Frw) naho aba Visi-Perezida b’izo Komisiyo bakongererwa ibihumbi mirongo itatu (30. 000 Frw).
(4) Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira:
1. Amafaranga ya telefoni igendanwa angana n’ibihumbi mirongo itanu (50. 000 Frw ) ku kwezi kuri Perezida na Visi-Perezida ba Komisiyo n’amafaranga ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw) ku kwezi ku ba Senateri n’Abadepite.
2. Leta yishyurira buri wese amahoro n’imisoro bya gasutamo y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc. 1.500 na 2.500. Inama y’Abaminisitiri igena igiciro cy’iyo modoka igeze i Kigali n’amafaranga bagenerwa yo kubafasha gukoresha iyo modoka buri kwezi yiyongera ku mushahara.
3. Leta ibaha kandi miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6. 000.000 Frw) yo kubafasha kwishakira icumbi bakajya bahabwa ibihumbi ijana (100. 000 Frw) buri kwezi mu gihe kitarenze imyaka itanu. Ayo mafaranga ntakomeza gutangwa iyo bahagaritse ako kazi manda yabo itararangira. Iyo bahinduriwe imirimo, bagahabwa imirimo ibagenera amafaranga yo kubafasha gushaka icumbi, bahabwa amafaranga yo kwishakira icumbi ajyanye n’imirimo mishya hakuwemo ayo babonye mbere.
Umwanzuro: Ibyemezo bifatwa na Leta y’u Rwanda bigaragaza ko itatowe n’abaturage koko. Kuko ibaye yaratowe n’abaturage, hari ibyemezo yajya ifata ibanje kubaza abo baturage ivuga ko bayitoye. Kandi abaturage nabo badashyizweho igitugu n’iterabwoba ntabwo bakwihanganira kubona abayobozi baba mu buzima budafite aho buhuriye n’amikoro y’igihugu mu gihe abaturage bicira isazi mu jisho!
Ngayo nguko!
Marc Matabaro
Rwiza News