DUSANGIRE IJAMBO : Ese koko Imana ishobora byose ? Padiri Thomas Nahimana

Publié le par veritas

Imana ni NYIRIMPUHWE....ntishobora kugirira umuntu nabi !


 

Amasomo ya liturujiya tuzirikana kuri iki cyumweru ni aya akurikira:


1. Igitabo cya 2 cy’Ibarura 36, 14-16. 19-23

2. Abanyefezi 2, 4 – 10

3. Ivanjiri ya Yohani 3, 14 – 21

1.Isomo rya mbere ritwereka ishusho y’Imana izi kurakara no guhana yihanukiriye umuryango wayo iyo udakurikije amategeko yayo.

 

Kuberako Abaherezabitambo n’abayobozi b’Umuryango nta kindi bari bagikora uretse kugomera Uhoraho Imana, bagombaga kubona igihano gikwiranye n’ubugizi bwa nabi bwabo !

 

Niyo mpamvu Imana yakoresheje Umwami Nabukodonozori wa Babiloni( Iraki y’iki gihe), kugira ngo asenye, atsembe Isiraheli maze ajyane bunyago abagabo , abagore n’urubyiruko …uwari ufite akagufu wese , kugira ngo bajye gukora imirimo y’uburetwa.

Umuryango wa Israheli wafashe icyo kimwaro cyo mu rwego rwa politiki nk’igihano gikaze Imana ibahaye.

 

 Gusa rero nyuma y’imyaka 60 (598-538 mbere ya yezu), Umwami wa Perise(Irani y’iki gihe)  witwa Sirusi yagize ingufu za gisilikari n’iza politiki zikomeye maze yigarurira Babiloni. Uyu ni we wategetse ko abaturage bose bari barajyanywe bunyago i Babiloni basubira mu bihugu byabo, Abayisiraheli nabo baboneraho gutaha iwabo !

Iki gikorwa Abayisiraheri bakibonyemo ukuboko kw’Imana , yibutse umuryango wayo ikawugirira impuhwe.

Ikibazo : Ishusho y’Imana Abayisiraheli bari bafite ko isa n’idasobanutse neza , twabyumva dute ? Mu kanya iba Imana irakara cyane, ikaba yagira ubutindi nk’ubw’’abantu, mu kandi kanya ikaba Imana igwa neza, igirira impuhwe Umuryango wayo  ! Dufate iki, tureke iki ?

Igisubizo :

 

Muri icyo gihe, dore uko imyumvire mu iyobakamana(Théologie)  yari ihagazaha :

 

Hariho ikibazo gikomeye cy’uko mu Bayisiraheli harimo benshi bagitwarwa n’igishuko cyo gusenga ibigirwamana (idolatrie), nk’abapagani bari bakikije igihugu cyabo. Nta kuntu washoboraga kumvisha Abayisiraheli ko habaho Imana imwe rukumbi y’ukuri uterekanye ko iyo Mana ariyo Ishoborabyose, ko ariyo ikora byose, ibyiza ndetse n’ibibi ! Niyo yohererezaga umuryango wayo nka kariya kaga ko gutsindwa no kujyanwabunyago, mu buryo bw’igihano ! Ariko ni nayo yifashishaga umwami Sirusi kugira ngo agarure umuryango wayo (retour de l’exile) ! Iyo abashinzwe idini berekana ko Imana yabo atariyo ibateza akaga, byari kuba byerekana ko hariho izindi mana…zikora ayo mahano !

 

2.Twe se tubyumva dute ?

 

Natwe muri iki gihe, usanga imyumvire yacu idatandukanye cyane n’iy’Abayisiraheli bo mu kinyejana cya 6 mbere ya Yezu,  igihe cyose twibwirako Imana ishobora kutugirira nabi, ikatwoherereza ibyago mu buryo bwo kuduhana kubera ko twacumuye ! Mu gihe cyose tucyemera dukomeje (convaincus !) ko Imana ariyo iduteza intambara, ko ariyo itwicira abo dukunda, ko amaherezo izatujyana no mu muriro utazima ! Gusa rero iyo si Imana y’ukuri ni Ikigirwamana !

3.Ishusho nyakuri y’Imana  ni iyihe ?

 

Niyo Yezu atwereka mu ivanjiri y’uyu munsi ndetse no mu ijambo ryiza Pahulo mutagatifu abwira Abanyefezi

 

Imana yakunze abantu cyane kugera ubwo itanga umwana wayo ngo aze gukiza isi ! (Yohani 3,16-18). Ntabwo Yezu yaje ku isi afite misiyo yo gucira abantu  urubanza rubi(condamner) ! Nk’uko mu butayu bwa Sinayi, Abayisiraheli barumwaga n’inzoka y’inkazi ariko bareba inzoka y’icyuma Musa yari yabarangiye bagakira, natwe ngo tugomba kwitegereza Yezu ku musaraba kugira ngo twumve neza aho umukiro wacu uherereye .Imbere ya Yezu uri ku musaraba dusobanukirwa n’ibi bikurikira :

(1). Imana ikunda abantu birenze imivugire

 

Imana igira ishusho rimwe gusa, ntishobora kurangwa n’ubutindi n’ubugome abantu bagira mu mitima yabo : Imana ni INYAMPUHWE(Misericordieux) gusa . Kandi rero ikunda abantu BOSE itavanguye : imbere yayo nta nyagupfa nta nyagukira. Twese idufata kimwe. Imbere yayo nta bikomerezwa , nta ba Nyarucakari, twese turareshya, dufite agaciro kangana.

(2). Imana ibabarira byose

Nta cyaha Nyagasani atababarira, nta mugome Nyagasani atifuza kugirira neza, kugera no kubishe umwana we( : Dawe, bababarire kuko batazi icyo bakora !) Nta we Imana ishaka gukubita agafuni, ahubwo ishaka ko twese dukira kandi tukamenya ukuri.Umugambi wayo ni UMWE gusa : ko tubaho mu mahoro no mu munezero  hano ku isi maze twasoza urugendo rw’ubu buzima ikatwakira mu ikuzo ry’ijuru !

(3). Urupfu si igihano Imana iduha (condamnation à mort)

Abishe Yezu babanje kumucira urubanza RWO GUPFA, kuko bibwiraga mu mitima yabo ko URUPFU ari igihano !

 

Oya rwose nitubimenye neza, ku musaraba Yezu atwigisha ko amabandi kimwe n’abantu b’intungane bose bagomba gupfa kimwe, kuko urupfu ruri muri porogaramu ya kamere muntu ! Twese tuzapfa atari uko twacumuye ahubwo ku mpamvu y’uko dufite umubiri waremwe nk’udashobora gusimbuka urupfu ! Rwaza vuba ,rwaza rutinze, urupfu ni umuvandimwe wacu, iyo umuntu yasamwe aba ashaje bihagije byo gupfa ! Kuki dukwiye guta ibitabapfu turwana n’ukuri tuzi neza ?

Ngaho nawe byibazeho, uramutse ugize imyaka 100 , ntupfe ; 110, ashwi da ! 130, urupfu rukanga kugutwara, 140…..wamererwa ute ko ingingo zose zaba zarakuboreyeho !

Hari umukecuru w’iwacu witwaga Nyirakabirizi wo kwa Rukoro , najyaga musura nkiri umwana, nkumva arasenga cyane avuga ngo Nyagasani Dosiye yanjye wayitaye he ? Uzampamagara ryari ?..... Ngayo nguko !

(4). Umukiro tuwuhabwa ku buntu bw’Imana gusa( seule la grâce sauve) , si ibikorwa byacu byiza(nos propres mérites) bitugeza mu ijuru, nk’uko benshi bakunze kubyibeshyaho.

Gusa nk’izindi mpano zose (cadeaux), nta we uhatirwa ubugingo bw’iteka ku ngufu. Ubwigenge bwa buri wese nibwo butuma bamwe bakira umukiro abandi bakawigiza kure ! C’est notre liberté qui fait la différence !

4.Iyi nkuru nziza yabwira iki umunyarwanda w’iki gihe ?

 

(1)Ibyago wahuye nabyo birababaje cyane ariko si Imana yabikoherereje igamije kuguhanira ibyaha , yenda nawe ubwawe utibuka neza !

(2)Ibyago igihugu cyacu cyahuye nabyo si Imana byaturutseho , byahimbwe n’abantu bazwi neza bashakaga kwifatira ubutegetsi ngo babukoreshe bigwizaho imitungo, no kwiberaho mu maraha mu gihe rubanda yicwa n’inzara ! Bene abo ntibatinya kwica inzirakarengane, imirambo ikaba ibihumbi n’ibihumbi, bagafunga, bagakubita, bakanyereza abantu, bakaroga…..

 

(3) Abahatiwe kumena bagata igihugu, ababo n’imitungo yabo bakajyanwa bunyago….si Imana bakwiye kurakarira, ahubwo bakwiye kubura amaso bakareba i KIGALI !

 

Nimwumva rwose mwashatse gusubira mu gihugu cyanyu, mukabyiyemeza,  muzishakemo Sirusi atsinde Nabukodonosori, maze murebe ngo Imana irabaha umugisha mugasubira mu gihugu cyanyu mwemye ! Imana, ntizabibahanira ko mwirwanyeho mukirenganura, nk’uko ndetse itazazuyaza kubabarira na KAGAME wahitanye abatari bake !

 

UBWIGENGE bwanyu nibwo buzabaha IGISUBIZO : mukeneye ko akarengane gacika mu Rwanda ? Ni ahanyu rero… Imana nayo ntacyo yishoboreye uretse gufasha uwifashije !

Padiri Thomas.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article