RWANDA: Umunyabanga w’ishyaka rya PS Imberakuri asanze Perezida waryo muri gereza.

Ku itariki ya 18/11/2010 urukiko rwa Nyamirambo rwaburanishije urubanza rw’umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya PS Imberakuri, MWIZERWA Sylvere n’umurwanashyaka MUKESHIMANA Donatien. Abo bagabo bahamijwe ibyaha, MWIZERWA Sylivère akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu (3), MUKESHIMANA Donatien ahabwa imyaka ibiri (2).
Uru rubanza rwari rwaburanishijwe ku wa 09/11/2010 mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma yo gusubikwa kabiri, abacamanza bavuga ko dosiye idahari, ndetse n’ubushinjacyaha bukavuga ko ntayo bafite kuri gahunda.
Icyagaragaye ni uko urwo rubanza rwarimo akarengane no kugambanirwa kw’abashinjwaga ibyaha, cyane ko dosiye yabo yabanje gutera impungenge mu gihe n’abashinjacyaha bavugaga ko yabuze.
Mu by’ukuri ibyaha bose baregwa ni ibyaha bya politiki, kuko icyaha baregwa cyo gusenya inzu kitigezwe kiregerwa na nyir’inzu, kandi inzu ikaba yari yakodeshejwe na Me Ntaganda, ikindi bavuga ko uwakodesheje afite uburenganzira bwo gukorera mu nzu mu gihe cyose agifitanye amasezerano na nyirayo.
Ikindi cyagaragaye n’uko ibyo byaha bikomeje kubaregwa ari ibyaha bitigeze bibaho, kuko police yafashe umunyamabanga mukuru wa PS Imberakuri, bavuga ko yari mu gikorwa cyo gusenya inzu, ariko mu by’ukuri ari uburyo bwa politiki kuko atigeze asenya inzu, ahubwo harimo gusanwa inzugi zari zangijwe, bityo kuba nyir’inzu atarigeze arega avuga ko yasenyewe, ariko ubushinjacyaha bukaba bumushinja gusenya inzu nyirayo atabyemeza, bigaragara ko hari izindi mpamvu afungiye.
Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi gikomeje gukura ahantu hizewe neza avuga ko uyu munyamabanga yafunzwe kubera amatangazo yamagana ibikorwa bigayitse Leta iyobowe na FPR ikomeje gukorera abatavuga rumwe nayo, cyane avugira abanyapolitiki b’ishyaka rye. Ayo matangazo yakomezaga gutanga mu itangazamakuru ritandukanye akaba ariyo abantu benshi bemeza ko ariyo azira, cyane ko kuva Me Ntaganda, umuyobozi w’ishyaka, yafungwa, umunyamabanga we atigeze afunga umunwa, yakomeje gutabaza.
Bivugwa kandi ko umutangabuhamya ubushinjacyaha butanga witwa Rutaganda, ari umutangabuhamya-mpimbano kuko atigeze yerekanwa imbere y’ubucamanza, bityo abantu benshi bamenyereye uburyo Leta ya Kagame ikomeje guhimba abatangabuhamya no guhimba ibyaha, ibihimbira abatavuga rumwe nayo, ntibashidikanya ko n’ibi ari ibihimbano, bigamije gusenya burundu ishyaka rya PS Imberakuri.
Me NSABAYESU Evariste na Me GASHABANA Gatera bunganira abaregwa, bagaragaje kopi z’urubanza rwaciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo, zigaragaza ko bafashwe ku wa 21/07/2010, mu gihe ubushinjacyaha buvuga ko bafashwe bagafungwa ku wa 27, bakagezwa kuri Pariki kuwa 28/07/2010, bityo itegeko riteganya igihe umuntu ufashwe amara kuri polisi no kuri Pariki rikaba ritarubahirijwe.
Aba banyapolitiki mu by’ukuri bavuga ko bafatiwe ahantu bakoreraga, ndetse umwe mu bafunze w’umurwanashyaka wabo, bavuga ko yafashwe arimo kwigendera gusa, bikaba kandi bivuga ko abantu bakomeje gufatwa batazizwa amakosa yabo, ahubwo bazizwa kutavuga rumwe na Leta.
Leta y’u Rwanda ikomeje kurenganya abatavuga rumwe nayo yifashije ubucamanza kugeza, ubu bugaragara nk’aho busigaye bukoreshwa n’abanyapolitiki kugira ngo bakomeze batsindagire igitugu n’ibura rya demokarasi rimaze iminsi ryamaganwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, ndetse n’imiryango mpuzamahanga.
Ibi kandi bije nyuma y’aho ubushinjacyaha bumaze iminsi bufashe Madame Victoire Ingabire, umuyobozi wa FDU Inkingi, ufunzwe azizwa ibyaha bidasobanutse byo kurema umutwe w’iterabwoba utabaho, mu gihe gito bakaba bavumbuye umwobo wa gisirikare uri mu rugo rwe, ariko ibi bikaba byarashimangiye ibihimbano bimaze iminsi bigaragara mu gufata no gukandamiza abatavuga rumwe na Leta.
Mu by’ukuri rero abantu bakomeje kuvuga ko abantu bakomeje kurenganywa bazira kutavuga rumwe na Perezida Kagame ndetse n’ishyaka ayoboye rya FPR. Kugeza ubu kandi abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Kagame bose bari muri gereza, bazira ibyaha benshi bemeza ko ari ibyaha mpimbano.
Innocent